Kuko Yesu atari yerura ngo yihakane abiyita abahanuzi be, adusaba kwirinda abahanuzi b’ibinyoma kuko tuzabamenyera ku mbuto zabo.

Iriburiro



Big Idea: “Abahanuzi bahanura mu izina rya Yesu ni benshi ariko siko bose ari Yesu uba wabatumye,bityo Ijambo ry’Imana niryo twahawe nk’ubuhanuzi bwuzuye ngo ridufashe kungezura abahanuzi n’ibyo bahanura kugirango tumenye ab’ukuri n’ab’ibinyoma.”

Kuva Koronavirusi yatangira twagiye twumva ubuhanuzi bwinshi, n’uyu munsi dukomeje kumva abahanura bavuga ngo 'Imana yavuze ngo...' Batangiye bahanura ko COVID-19 itazagera mu Rwanda, iba irahageze. Barahanura bati ‘nta munyarwanda izica’ kugeza kuwa 11/09/2020 imaze gutwara ubuzima bw’abanyarwanda 22. Hari nuwo hanze numvise ahanura ati mu kwezi kwa gatatu izaba yarangiye, n’ubu ikomeje gukwira hirya no hino ku isi.  Ubu hagezweho ubuhanuzi buvuga ngo ‘si Imana yakinguye insengero’,  abandi bati ‘Imana yavuze ngo nti mutenge 1/10 n’amaturo’. Ejo hazavugwa n’ibindi bitandukanye byose intero ari ‘Imana yavuze ngo’ cyangwa ‘Imana yabwiye ngo’. Kumva abantu bahanura ngo Imana yavuze si bishya bya hozeho, yewe ntabwo biteze kuvaho igihe cyose abantu tukiri ku isi. Ahubwo ukurikije Ijambo ry’Imana uko iminsi y’imperuka itwegera niko abahanuzi b’ibinyoma bazaduka ari benshi. Muri Matayo 24 ubwo Yesu yavugaga kubimenyetso bw’imperuka yagize ati, “Kuko abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka. 25 Dore mbibabwiye bitaraba.” Matayo 24:24-25. Ikibazo ko turi gukurwa imitima, yewe bamwe tukihuta ngo umuhanuzi w’Imana yavuze ngo… Ese twabanje gukora icyo Yesu yadusabye ari cyo kwirinda abahanuzi b’ibinyoma tugenzura imbuto z’abo?  Muri Matayo 7: 13-23, mbere yo kuvuga ku bahanuzi b’ibinyoma Yesu atangira agaragaza ko abamwizera dusabwa kunyura mu irembo rifunganye: “13“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. 14Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” Matayo 7:13-14. Inzira duhamagarirwa kunyuramo nk’abizera Yesu ntabwo yoroshye, ntabwo ari inzira y’ubusamu, ahubwo iraruhije bityo abayinyuramo, Yesu agaragaza ko ari bake. Muri byinshi biranga abahanuzi b’ibinyoma harimo gushaka gucisha abantu mu inzira y’igihogere, inzira yoroshye, guca iy’ubusamu, muri make kubwira abantu ibyoroshye bashaka kumva, bijyanye n’irari ryabo. Kuko Yesu yari azi neza ko hazaduka abahanuzi b’ibinyoma bagashaka gukura abakristo mu inzira iruhije ariko ijyana mu ijuru babajyana mu inzira yoroshye ariko ijyana mu rimbukiro, niko gutanga impuguro z’ikurikira:

1.      Yesu yagaragaje ko abahanuzi b’ibinyoma bazaza aho turi basa nk'intama ariko ari amasega aryana

“15“Mwirinde abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri basa n'intama, ariko imbere ari amasega aryana.” Matayo 7:15. Yesu yagaragagaje neza ko abahanuzi bazaza aho turi. Bivuze aho dutuye, aho dusengera, aho dukorera, aho turi hose bazaza bigize intama. Ntabwo umuhanuzi azaza avugo ngo ndi umuhanuzi w’ibinyoma, ahubwo azaza iteka akubwira ko Imana ariyo imutumye, ariyo yamubwiye.  Inyuma bazaba bagaragara nk’abakozi b’Imana, abizera Yesu, ariko imbere ari abakozi ba Satani. Cyane ko Satani ajya yihindura malayika w’umucyo, si gitangaza ko nabamukorera biyoboranya 2 Abakorinto 11: 13-15. Ntabwo byoroshye gutahura abahanuzi b’ibinyoma ariko Yesu akomeza agaragaza uko twamenya abahanuzi b’ibinyoma.

2.      Abahanuzi b’ibibinyoma tuzabamenyera ku mbuto zabo

“16Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z'umutini ku gitovu?” Matayo 7:16. Nk’uko Yesu yabivuze igiti cyiza cyera imbuto nziza naho igiti kibi ki kera imbuto mbi. Mu Bagalatiya 5: 16-21 hagaragaza imbuto za kamere ari zo mbuto mbi. 5: 22-23 hakagaragaza imbuto z’Umwuka arizo mbuto nziza dusabwa kugaragaza nk’abizera Yesu Kristo. Bityo aho kwihutira kwemera ngo umuhanuzi yavuze, banza ugenzure umenye imbuto z’uwo muhanuzi kuko aribyo Yesu adusaba. Ese yera imbuto z’Umwuka cyangwa ni iza kamere? Ko mu mbuto z’Umwuka harimo gukiranuka, uwo uguhanurira arangwa no gukiranuka mubyo akora byose? Ibyo avuga? Cyangwa arangwa n’imirimo ya kamere: gusambana, gukora ibiteye isoni, gusenga ibishushanyo, gutongana, ishyari n’umujinya n’amahane no kwitandukanya no kwirema ibice, kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo (Abagalatiya 5:19-21). Ibaze, ubuhanuzi buza bugamije gucamo abizera ibice, kubatoza kugomera Imana cyangwa abayobozi, ubuhanuzi bushingiye ku ishyari umuntu afite, ese buturutse ku Mana?  Usanga benshi hariho kwihuta ngo umuhanuzi yavuze kandi Yesu Kristo adusaba kubanza kugenzura ibyo abahanuzi bahanura twitaye kureba imbuto zabo niba ari nziza cyangwa mbi. Tuzabamenyera ku mbuto zabo, kandi imbuto nziza arizo mbuto z’Umwuka ziragaraga ni: urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugiraneza n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana (Abalatiya 5:22-23). Reba niba abahanuzi ibyo bavuga birimo urukundo, amahoro, gukiranuka, kwihangana no kwirinda. Ibuka ko mubyo dusabwa kwirinda harimo abahanuzi b’ibinyoma baza aho turi.

3.      Abahanura ngo Imana yavuze n‘abakora ibitangaza mu izina rya Yesu kandi atabatumye baracyafite igihe cyo kubikora kuko Yesu atarerura ngo abihakane. 

21“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. 22Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ 23 Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.’ Matayo 7:21-23

Usanga benshi tuvuga ngo Imana yavuze, Imana yambwiye, ijambo ry’Imana rivuga ngo, ariko ugasanga tudakora ibyo Imana ishaka. Nk’uko ijwi ryavugiye mu ijiru Yesu amaze kubatizwa, Imana ishaka ko twumvira Yesu Kristo Luka 9:35. Kumvira no kubaha Yesu Kristo ni ugusohoza inshingano nkuru yadusigiye yo guhindurira abantu kuba abigishwa be mu mwuka w’itegeko risumba ayandi (Matayo 28:18-20 na Matayo 22: 36-40). Ubuhanuzi n’amategeko byose basohoreye muri Yesu, bityo nk’uko yabisabye dukwiye kwigisha abantu kwitondera ibyo Yesu yigishije byose, kandi ntahandi biri ni mu ijambo ry’Imana. Yesu agaragaza ko ku munsi w’imperuka, umunsi wo guca imanza, ariho azerura akihakana abahanuye mu izina rye, bakirukana abadayimoni, bagakora ibitangaza mu izina rye ariko atabazi.  Ngo 'ni bwo nzaberura nti ' Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.' Ca akarongo kuri aya magambo uyatekerezeho neza. Hariho benshi bakora ibitangaza, bahanura, mu izina rya Yesu ariko Yesu atabazi. Kuko igihe cyo kwerura akabihakana kitaragera, dusabwa kugenzura imbuto zabo. Nibyiza ko tumenya ko hariho igihe abantu bakwiye guhanura, bagakora ibitangaza byinshi mu izina rya Yesu ariko Yesu atabazi. Bene aba bahanuzi n’abakora ibitangaza Yesu atabazi, bazagusha bayombye abadafite ijambo ry’Imana muribo, Kuko niryo twahawe ngo tugenzuze abahanuzi n’ibyo bahanura. Ijambo ry’Imana nicyo gipimo  kidufasha kubona abiyoberanya, abavuga kandi bagakora ibihabanye n’ijambo ry’Imana.

Mbere yo gusoza nda ngirango usobanukirwe ko kuba ibyo umuhanuzi yavuze byasohoye sicyo gipimo gusa, kuko na Satani akora. Ahubwo genzura imbuto z’abahanuzi mbere yo kwihutira kumva no gukora ibyo bahanura.  Kuko “Abahanuzi bahanura mu izina rya Yesu ni benshi ariko siko bose ari Yesu uba wabatumye,bityo Ijambo ry’Imana niryo twahawe nk’ubuhanuzi bwuzuye ngo ridufashe kungezura abahanuzi n’ibyo bahanura kugirango tumenye ab’ukuri n’ab’ibinyoma.” Kuko ijambo ry’Imana Satani nawe arikoresha avuga ngo ‘handitswe ngo’ nibyiza ko umenya ibanga rikomeye, ijambo ryose ritakujyana ku gukiranukira Imana no kuyihesha icyubahiro menya ko ritavuye ku Mana. Kuko ijambo ry’Imana Pawulo arivuga ho n’akamaro karyo yagize ati “16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka 17kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.” 2Timoteyo 3:16-17 Reka ijambo ry’Imana turyemerere ritwigishe tumenye kuri, ridutunganye, riduhanire gukiranuka kugirango tube dushyitse. Nakwifuriza gukiranukira Imana no muri ibi bihe bigoye turimo bya COVID-19 wibuka ko inzira igana mu ijuru iruhije, igoye, bityo bisaba kwitonda ntaguhubuka ngo umuhanuzi yavuze. Ahubwo zirikana ko Yesu atuburira kwirinda abahanuzi b’ibinyoma baza aho turi, bityo akatubwira ko tuzabamenyera ku mbuto zabo.  Mu ijambo ry’Imana twaganiriye ku cyumweru cyatambutse, twavuze ko kwizera kwacu ariko kuri kugeragezwa kandi ko nitumara kwemerwa tuza habwa ingororano. Reka twihanganire ibigeragezo tuzirikana ko hari abashaka kubikoresha ngo badukure mu inzira yo gukiranukira Imana. Zirikana ko abizera Yesu Kristo ko kimwe n’abatubanjirije dusabwa gukiranukira Imana  mu bihe byiza cyangwa bibi, mu bukire cyangwa mu bukene, mu buryayi cyangwa mu buzima bwiza muri make gukiranuka muri byose kugeza ku gupfa cyangwa Yesu Kristo agarutse kujyana Itorero rye.

Icyumweru cyiza

Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.