Kuko Yesu atari yerura ngo yihakane abiyita abahanuzi be, adusaba kwirinda abahanuzi b’ibinyoma kuko tuzabamenyera ku mbuto zabo.
Iriburiro
Big Idea: “Abahanuzi
bahanura mu izina rya Yesu ni benshi ariko siko bose ari Yesu uba
wabatumye,bityo Ijambo ry’Imana niryo twahawe nk’ubuhanuzi bwuzuye ngo
ridufashe kungezura abahanuzi n’ibyo bahanura kugirango tumenye ab’ukuri
n’ab’ibinyoma.”
Kuva Koronavirusi
yatangira twagiye twumva ubuhanuzi bwinshi, n’uyu munsi dukomeje kumva
abahanura bavuga ngo 'Imana yavuze ngo...' Batangiye bahanura ko COVID-19 itazagera mu
Rwanda, iba irahageze. Barahanura bati ‘nta munyarwanda izica’ kugeza kuwa 11/09/2020 imaze gutwara ubuzima bw’abanyarwanda 22. Hari nuwo hanze numvise ahanura
ati mu kwezi kwa gatatu izaba yarangiye, n’ubu ikomeje gukwira hirya no hino ku
isi. Ubu hagezweho ubuhanuzi buvuga ngo
‘si Imana yakinguye insengero’, abandi
bati ‘Imana yavuze ngo nti mutenge 1/10 n’amaturo’. Ejo hazavugwa n’ibindi
bitandukanye byose intero ari ‘Imana yavuze ngo’ cyangwa ‘Imana yabwiye ngo’.
Kumva abantu bahanura ngo Imana yavuze si bishya bya hozeho, yewe ntabwo biteze
kuvaho igihe cyose abantu tukiri ku isi. Ahubwo ukurikije Ijambo ry’Imana uko
iminsi y’imperuka itwegera niko abahanuzi b’ibinyoma bazaduka ari benshi. Muri
Matayo 24 ubwo Yesu yavugaga kubimenyetso bw’imperuka yagize ati, “Kuko
abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye
n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka. 25
Dore mbibabwiye bitaraba.” Matayo 24:24-25. Ikibazo ko turi gukurwa imitima, yewe
bamwe tukihuta ngo umuhanuzi w’Imana yavuze ngo… Ese twabanje gukora icyo Yesu
yadusabye ari cyo kwirinda abahanuzi b’ibinyoma tugenzura imbuto z’abo? Muri Matayo 7: 13-23, mbere yo kuvuga ku
bahanuzi b’ibinyoma Yesu atangira agaragaza ko abamwizera dusabwa kunyura mu
irembo rifunganye: “13“Munyure mu
irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari
nini, kandi abayinyuramo ni benshi. 14Ariko
irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni
bake” Matayo 7:13-14. Inzira
duhamagarirwa kunyuramo nk’abizera Yesu ntabwo yoroshye, ntabwo ari inzira
y’ubusamu, ahubwo iraruhije bityo abayinyuramo, Yesu agaragaza ko ari bake.
Muri byinshi biranga abahanuzi b’ibinyoma harimo gushaka gucisha abantu mu
inzira y’igihogere, inzira yoroshye, guca iy’ubusamu, muri make kubwira abantu
ibyoroshye bashaka kumva, bijyanye n’irari ryabo. Kuko Yesu yari azi neza ko
hazaduka abahanuzi b’ibinyoma bagashaka gukura abakristo mu inzira iruhije ariko
ijyana mu ijuru babajyana mu inzira yoroshye ariko ijyana mu rimbukiro, niko
gutanga impuguro z’ikurikira:
1.
Yesu yagaragaje ko abahanuzi b’ibinyoma bazaza aho turi basa nk'intama ariko ari amasega aryana
“15“Mwirinde
abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri basa n'intama, ariko imbere ari amasega
aryana.” Matayo
7:15. Yesu yagaragagaje neza ko abahanuzi bazaza aho turi. Bivuze aho dutuye,
aho dusengera, aho dukorera, aho turi hose bazaza bigize intama. Ntabwo
umuhanuzi azaza avugo ngo ndi umuhanuzi w’ibinyoma, ahubwo azaza iteka akubwira
ko Imana ariyo imutumye, ariyo yamubwiye.
Inyuma bazaba bagaragara nk’abakozi b’Imana, abizera Yesu, ariko imbere
ari abakozi ba Satani. Cyane ko Satani ajya yihindura malayika w’umucyo, si
gitangaza ko nabamukorera biyoboranya 2 Abakorinto 11: 13-15. Ntabwo byoroshye
gutahura abahanuzi b’ibinyoma ariko Yesu akomeza agaragaza uko twamenya
abahanuzi b’ibinyoma.
2.
Abahanuzi b’ibibinyoma tuzabamenyera ku mbuto zabo
“16Muzabamenyera
ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto
z'umutini ku gitovu?” Matayo 7:16. Nk’uko Yesu yabivuze igiti cyiza cyera imbuto nziza
naho igiti kibi ki kera imbuto mbi. Mu Bagalatiya 5: 16-21 hagaragaza imbuto za
kamere ari zo mbuto mbi. 5: 22-23 hakagaragaza imbuto z’Umwuka arizo mbuto
nziza dusabwa kugaragaza nk’abizera Yesu Kristo. Bityo aho kwihutira kwemera
ngo umuhanuzi yavuze, banza ugenzure umenye imbuto z’uwo muhanuzi kuko aribyo
Yesu adusaba. Ese yera imbuto z’Umwuka cyangwa ni iza kamere? Ko mu mbuto
z’Umwuka harimo gukiranuka, uwo uguhanurira arangwa no gukiranuka mubyo akora
byose? Ibyo avuga? Cyangwa arangwa n’imirimo ya kamere: gusambana, gukora
ibiteye isoni, gusenga ibishushanyo, gutongana, ishyari n’umujinya n’amahane no
kwitandukanya no kwirema ibice, kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi
bisa bityo (Abagalatiya 5:19-21). Ibaze, ubuhanuzi buza bugamije gucamo abizera
ibice, kubatoza kugomera Imana cyangwa abayobozi, ubuhanuzi bushingiye ku ishyari
umuntu afite, ese buturutse ku Mana? Usanga benshi hariho kwihuta ngo umuhanuzi
yavuze kandi Yesu Kristo adusaba kubanza kugenzura ibyo abahanuzi bahanura
twitaye kureba imbuto zabo niba ari nziza cyangwa mbi. Tuzabamenyera ku mbuto
zabo, kandi imbuto nziza arizo mbuto z’Umwuka ziragaraga ni: urukundo n’ibyishimo
n’amahoro, no kwihangana no kugiraneza n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa
neza, no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana (Abalatiya 5:22-23). Reba
niba abahanuzi ibyo bavuga birimo urukundo, amahoro, gukiranuka, kwihangana no
kwirinda. Ibuka ko mubyo dusabwa kwirinda harimo abahanuzi b’ibinyoma baza aho
turi.
3.
Abahanura ngo Imana yavuze n‘abakora ibitangaza mu izina rya
Yesu kandi atabatumye baracyafite igihe cyo kubikora kuko Yesu atarerura ngo
abihakane.
21“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami
bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. 22Benshi bazambaza kuri uwo
munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga
abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina
ryawe?’ 23 Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere
mwa nkozi z'ibibi mwe.’ Matayo 7:21-23
Usanga
benshi tuvuga ngo Imana yavuze, Imana yambwiye, ijambo ry’Imana rivuga ngo,
ariko ugasanga tudakora ibyo Imana ishaka. Nk’uko ijwi ryavugiye mu ijiru Yesu
amaze kubatizwa, Imana ishaka ko twumvira Yesu Kristo Luka 9:35. Kumvira no
kubaha Yesu Kristo ni ugusohoza inshingano nkuru yadusigiye yo guhindurira
abantu kuba abigishwa be mu mwuka w’itegeko risumba ayandi (Matayo 28:18-20 na
Matayo 22: 36-40). Ubuhanuzi n’amategeko byose basohoreye muri Yesu, bityo
nk’uko yabisabye dukwiye kwigisha abantu kwitondera ibyo Yesu yigishije byose,
kandi ntahandi biri ni mu ijambo ry’Imana. Yesu agaragaza ko ku munsi w’imperuka,
umunsi wo guca imanza, ariho azerura akihakana abahanuye mu izina rye,
bakirukana abadayimoni, bagakora ibitangaza mu izina rye ariko atabazi. Ngo 'ni bwo nzaberura nti ' Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.' Ca akarongo kuri aya magambo uyatekerezeho neza. Hariho benshi bakora ibitangaza,
bahanura, mu izina rya Yesu ariko Yesu atabazi. Kuko igihe cyo kwerura
akabihakana kitaragera, dusabwa kugenzura imbuto zabo. Nibyiza ko tumenya ko
hariho igihe abantu bakwiye guhanura, bagakora ibitangaza byinshi mu izina rya
Yesu ariko Yesu atabazi. Bene aba bahanuzi n’abakora ibitangaza Yesu atabazi,
bazagusha bayombye abadafite ijambo ry’Imana muribo, Kuko niryo twahawe ngo
tugenzuze abahanuzi n’ibyo bahanura. Ijambo ry’Imana nicyo gipimo kidufasha kubona abiyoberanya, abavuga kandi
bagakora ibihabanye n’ijambo ry’Imana.
Mbere yo gusoza nda ngirango
usobanukirwe ko kuba ibyo umuhanuzi yavuze
byasohoye sicyo gipimo gusa, kuko na Satani akora. Ahubwo genzura imbuto
z’abahanuzi mbere yo kwihutira kumva no gukora ibyo bahanura. Kuko “Abahanuzi bahanura mu izina rya
Yesu ni benshi ariko siko bose ari Yesu uba wabatumye,bityo Ijambo ry’Imana
niryo twahawe nk’ubuhanuzi bwuzuye ngo ridufashe kungezura abahanuzi n’ibyo
bahanura kugirango tumenye ab’ukuri n’ab’ibinyoma.” Kuko ijambo ry’Imana Satani
nawe arikoresha avuga ngo ‘handitswe ngo’ nibyiza ko umenya ibanga rikomeye,
ijambo ryose ritakujyana ku gukiranukira Imana no kuyihesha icyubahiro menya ko
ritavuye ku Mana. Kuko ijambo ry’Imana Pawulo arivuga ho n’akamaro karyo yagize
ati “16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe
n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no
kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka 17kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite
ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.” 2Timoteyo 3:16-17 Reka ijambo
ry’Imana turyemerere ritwigishe tumenye kuri, ridutunganye, riduhanire gukiranuka kugirango tube
dushyitse. Nakwifuriza gukiranukira Imana no muri ibi bihe bigoye turimo bya
COVID-19 wibuka ko inzira igana mu ijuru iruhije, igoye, bityo bisaba kwitonda
ntaguhubuka ngo umuhanuzi yavuze. Ahubwo zirikana ko Yesu atuburira kwirinda
abahanuzi b’ibinyoma baza aho turi, bityo akatubwira ko tuzabamenyera ku mbuto
zabo. Mu ijambo ry’Imana twaganiriye ku
cyumweru cyatambutse, twavuze ko kwizera kwacu ariko kuri kugeragezwa kandi ko
nitumara kwemerwa tuza habwa ingororano. Reka twihanganire ibigeragezo
tuzirikana ko hari abashaka kubikoresha ngo badukure mu inzira yo gukiranukira
Imana. Zirikana ko abizera Yesu Kristo ko kimwe n’abatubanjirije dusabwa gukiranukira
Imana mu bihe byiza cyangwa bibi, mu
bukire cyangwa mu bukene, mu buryayi cyangwa mu buzima bwiza muri make
gukiranuka muri byose kugeza ku gupfa cyangwa Yesu Kristo agarutse kujyana
Itorero rye.
Icyumweru
cyiza
Pasitori
Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment