Posts

Showing posts from June, 2020

Filadelifiya na Lawodokiya: Ubusobanuro ku butumwa bwahawe aya matorero yombi

Image
Iriburiro  Mu Byahishuriwe Yohana, dusangamo amatorero arindwi ya bwiwe kwandikira ibyo yahishuriwe na Yesu Kristo. Uyu munsi mu materaniro twagize mu rugo, twaganiriye ku intambwe eshatu za fasha umuntu kuva Lawodokiya agakaruka Filadelifiya arizo:  1. Kugura izahabu yatunganirijwe muruganda ariyo Gakiza kabonekera mu kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'umukiza kugirango tubone ubutunzi nyakuri buzanwa no kwakira Yesu.  2. Kugura imyenda yera ariko kweza no kugira imirimo yo gukiranuka bituma tutambara ubusa mu buzima bwacu haba mu Mwuka cyangwa mu buryo bwo ku mubiri.  3. Kugura umuti wo gusiga kumaso, ariwo Mwuka Wera udushoboza kubona no gusobanukirwa neza abo turibo muri Kristo. Izi ntambwe eshatu twasanze uwageze Filadelifiya akagwa mu mutego wa Lawodokiya wo kuba akazuyaze, zamufasha kugaruka mu i Filadelifiya. Utaragera I Filadelifiya na we zamufasha kuhagera akubakwa ku rukundo rw'Imana. Kuko mu cyumweru gishize kurubuga dusome Bibiliya twatangiye gusoma iki git...

Koranavirusi ikibembe cyo mu kinyejana cya 21: Uruhare rw'Abapasitori mu kurinda ikwira rwa COVID-19

Image
Iriburiro  Intego nkuru: 'Umushumba mwiza yitangira intama, arazirinda kandi izivunitse akazicumbagiza, izirwaye akazivuza atibagiwe kuzigeza kuri Yesu Kristo we muganga mukuru.'  Mu materaniro twakoze uyu munsi twasomye Abalewi igice cya 13 cyose. Iki gice kivuga ku mategeko y'ibibembe: ibibembe byo ku mubiri w'umuntu cyanga ibyo mu myambaro n'ibintu  bidoze mu budodo cyangwa ibyo mu mpu. Igice cya 14 cya Balewi cyo kivuga amategeko yo guhumanurwa k'umubembe. Ubwo twaganiraga kuri aya magambo twaje gusanga koranavirusi ya gereranywa ni kibembe muri iki gihe cyacu.  Twabonye kandi ko abatambyi bagiraga uruhare runini mu gusuzuma kugira ngo hemezwe ko umuntu ahumanye cyangwa adahumanye, ko ikintu runaka gihumanye cyangwa kidahumanye. Niko kwibaza uruhare rw'Abapasitori, abashumba b'amatorero mu kurinda abakristo muri iki gihe duhanganye n'ikibembe cyitwa koronavirusi.   1. Abatambyi ni bo basuzumaga ibibembe bityo abapasitori bakwiye gusuzuma ubuzima ...

Umukristo mu nzira ndende y'urusobe y'Imana

Image
Iriburiro Intego Nkuru: " Mu nzira ndende y'urusobe y'Imana nimo twigira kwishingikiriza ku Mana yonyine."   17 Farawo amaze kureka ubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cy'Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti “Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubire muri Egiputa.”  18 Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu butayu ikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro. (Kuva 13:17-18) Muri kamere ya muntu dukunda ibyihuse, inzira z'ubusamu nizo dukunda. Usanga dushaka kugera kuri byinshi kandi vuba, ikindi ubu turi mu kinyajana cyiswe icy'umuvuduko. Usanga buri wese ari kwiruka ashaka gutera imbere. Ariko Imana yo  ntabwo inzira zayo ari nk'izacu abantu. Ubwo Abirirayeli bavaga muri Egiputa byajya i kanani hari inzira ebyiri: Imwe yari inzira yu busamo inyura mu gihugu cya Bafilisitiya, aho bari kugenda iminsi itanu bakaba bageze i Kanani...

" Witwa nde?" " Ndi Yakobo"

Image
Iriburiro  Intego Nkuru y'icyigisho : " Kwemera uwo uriwe bikugeza i Penuweli, bivuze kurebesha Imana amaso."  Mu materaniro twagize mu rugo uyu munsi twaganiriye ku nkuru ya Yakobo dusanga mu (Itangiriro 32: 23-33). Ubwo Yakobo yari mu inzira ava kwa Rabani asubiye kwa se aho yagombaga kongera guhura na mukuru we Esawu yari yarariganije, yageze aho yiherera asigara ari wenyi. Aho niho yaraye ijoro ryose akirana n'umugabo wari Malayika w'Imana. Uyu mugabo ngo yabonye bukeye akora ku mutsi wo kunyonga y'itako rya Yakobo urareguka. Ariko nabwo Yakobo yanze kumurekura atamuhaye umugisha. Undi niko kumubaza ati: "Witwa nde?" Yakobo asubiza agira ati " Ndi Yakobo." (Itangiriro 32:28) Iki gisubizo cya Yakobo ntabwo gisanzwe kuko ntabwo yasubije ngo nitwa Yakobo, ahubwo yavuze uwo ariwe by'ukuri " Ndi Yakobo" Muyandi magambo "ndi Umuriganya." Izina Yakobo risobanuye umuringanya, aha Yakobo yari yameye uwo ari we nyuma y...