Filadelifiya na Lawodokiya: Ubusobanuro ku butumwa bwahawe aya matorero yombi
Iriburiro Mu Byahishuriwe Yohana, dusangamo amatorero arindwi ya bwiwe kwandikira ibyo yahishuriwe na Yesu Kristo. Uyu munsi mu materaniro twagize mu rugo, twaganiriye ku intambwe eshatu za fasha umuntu kuva Lawodokiya agakaruka Filadelifiya arizo: 1. Kugura izahabu yatunganirijwe muruganda ariyo Gakiza kabonekera mu kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'umukiza kugirango tubone ubutunzi nyakuri buzanwa no kwakira Yesu. 2. Kugura imyenda yera ariko kweza no kugira imirimo yo gukiranuka bituma tutambara ubusa mu buzima bwacu haba mu Mwuka cyangwa mu buryo bwo ku mubiri. 3. Kugura umuti wo gusiga kumaso, ariwo Mwuka Wera udushoboza kubona no gusobanukirwa neza abo turibo muri Kristo. Izi ntambwe eshatu twasanze uwageze Filadelifiya akagwa mu mutego wa Lawodokiya wo kuba akazuyaze, zamufasha kugaruka mu i Filadelifiya. Utaragera I Filadelifiya na we zamufasha kuhagera akubakwa ku rukundo rw'Imana. Kuko mu cyumweru gishize kurubuga dusome Bibiliya twatangiye gusoma iki git...