Koranavirusi ikibembe cyo mu kinyejana cya 21: Uruhare rw'Abapasitori mu kurinda ikwira rwa COVID-19

Iriburiro 

Intego nkuru: 'Umushumba mwiza yitangira intama, arazirinda kandi izivunitse akazicumbagiza, izirwaye akazivuza atibagiwe kuzigeza kuri Yesu Kristo we muganga mukuru.' 

Mu materaniro twakoze uyu munsi twasomye Abalewi igice cya 13 cyose. Iki gice kivuga ku mategeko y'ibibembe: ibibembe byo ku mubiri w'umuntu cyanga ibyo mu myambaro n'ibintu  bidoze mu budodo cyangwa ibyo mu mpu. Igice cya 14 cya Balewi cyo kivuga amategeko yo guhumanurwa k'umubembe. Ubwo twaganiraga kuri aya magambo twaje gusanga koranavirusi ya gereranywa ni kibembe muri iki gihe cyacu.  Twabonye kandi ko abatambyi bagiraga uruhare runini mu gusuzuma kugira ngo hemezwe ko umuntu ahumanye cyangwa adahumanye, ko ikintu runaka gihumanye cyangwa kidahumanye. Niko kwibaza uruhare rw'Abapasitori, abashumba b'amatorero mu kurinda abakristo muri iki gihe duhanganye n'ikibembe cyitwa koronavirusi.  

1. Abatambyi ni bo basuzumaga ibibembe bityo abapasitori bakwiye gusuzuma ubuzima bwa bakristo igihe baje gusenga muri iki gihe duhanganye na koranavirusi 

Mu mategeko Imana yahaye Mose, mu Balewi igice cya 13 havuga amategeko y'ibibembe. Umutambyi niwe wari wemerewe kwemeza ko umuntu ahumanye bivuze ko rwaye ibibembe cyangwa ko  ikintu runaka gihumanye bivuze ko kiro umuze, ibibembe. Umutambyi yagombaga gusuzumana umuntu cyangwa ikintu ubwitonzi. Iyo yabonaga hari ibitari kugaragara neza yakingiranaga umuntu cyangwa ikintu iminsi irindwi, akongera gusuzuma nyuma yiyo minsi. Iyo umutambyi yemezaga ko umuntu ahumanye, uwo muntu yashyirwaga mu kato, hanze yaho abandi babambye mahema cyane ko Abisirayeli bari murugendo bajya i Kanani. Twe muri iki gihe usanga ibirebana n'ubuzima byarahariwe abaganga gusa, nibo basuzuma kandi nibo bemeza uburwayi. Ariko wa kwibaza niba uburwayi buzwi n'ibimenyetso by'ubwo burwayi bizwi, umuntu, cyangwa abo bari kumwe nti babibona? Umutambyi siwe wajyaga kureba mu ngo abarwaye cyangwa abakekwaho kurwara ibibembe. Ahubwo umuntu kugiti cye cyangwa abo babana nibo bamurebaga bakamuzanira umutambyi kugirango amusuzume. Na Yesu ubwo yakizaga aba bembe icyo yabasabye ni ukugenda bakiyereka umutambyi, ngo bakigenda barakira umwe agaruka kumushimira. (Luka 17:11-19). Yesu yari azi neza ko umutambyi akwiye kuba ariwe wemeza ko aba babembe bakize niyo mpamvu yabasabye kujya kwiyereka umutambyi.    
Mu minsi ishize ihuriro ry'amadini mu Rwanda rya garagaje amabwiriza na gahunda yo gukirikiza mu gihe hazaba habayeho kongera gufungura insengero, kiriziya n'imisigiti. Nibyiza ko kuruhande rwa bapasitori habaho kwigira ku batambyi, no kuri Yesu bityo bakita kugukurikirana gusuzuma abaje mu insengero. Ibimenyetso bya covid-19 birazwi bimwe mu ribyo harimo kugira umuririmo mwinshi, gukorora no kugira igikororwa cyumye, kugira ibibazo byo guhumeka. Usanga akenshi abapasitori bo muri iki kinyajana bashyira imbere kuba bacyubahiro, kwicara mu intebe zicyubahiro, ariko Yesu yagaragaje ko umwungeri mwiza yitangira intama. Birakwiye ko muri iki gihe abashumba, abapasitori twibuka inshingano zacu, bityo dufate iyambere mu gusuzuma, gukirikirana ubuzima bwa bakristo cyane igihe baje gusenga.  

2. Abatambyi nibo bafataga umwanzuro wo gushyira umuntu mu kato, cyangwa inyuma y'ingando, birakwiye ko no muri iki gihe abapasitori baba biteguye gufata imyanzuro yo guheza bamwe mu materaniro 

Iyo umutambyi yasuzumaga umuntu agasanga nyuma yo kumushyira mu kato iminsi irindwi a mukingiraniye ahantu ha wenyine, iyo yasangaga arwaye, ahumanye yemezaga ko ahumanye uwo muntu akajya hanze y'igando. Guheza umuntu ntabwo byabaga ari ukumwanga, ahubwo byabaga bigamije kurinda abandi no kubona uko avurwa ariwe nyine. Kuki Imana itavuze ngo umubembe ajyanwa ku mutambyi amusengera akire? Ahubwo amusuzume agere naho gufata umwanzuro wo kumushyira mu kato? Aha niho dukwiye kumenya neza ko uburwayi bwose budakizwa no gusenga gusa, ahubwo ko biba bikwiye ko habaho kwirinda no kurinda abandi mu gihe dusenga kandi twivuza. Imana ishobora byose, ariko yahaye abantu ubwenge, yewe yaduhaye n'ubumenyi. Bityo ubwo bumenyi dukwiye kubukoresha mu kuvura, kurinda, aho ubumenyi bwacu bugarukiye Imana niho itangira gukora cyane ko mu ntege nke zacu arimo igaragaza gukomera kwayo. Mu gihe turimo hari abangaga bafite ubumenyi kugeza ubu nti barabona umuti wa koronavirusi, ariko hashyizweho uburyo bwo kuyirinda. Aha niho abapasitori natwe dukwiye kugira uruhare turinda intama twaragijwe ni Mana. Bityo birakiwye ko mu gihe insengero zifunguwe hatabaho kuganzwe n'amarangamutima ngo tureke gukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari gukurikizwa. Reka tube mu bari kwakira abaje mu materaniro, dufate iyambare twubahirize amabwiriza yose mbere yo kwinjira mu rusengero. Dukurikirane isukurwa rw'urusengero, ubwihirero n'ahandi hose hahurirwa n'abantu benshi aho dusengera. Abatambyi nibo bakurikiranaga uko umwenda urimo ibibembe umeswa, uko ushyirwa ahantu runaka iminsi irindwi bakongera kuwusuzuma. Bitubwira ko natwe abapasitori ariko dukwiye kwita ku isuku muri iki gihe cya koronavirusi ikibembe duhanganye nacyo muri iki gihe. Ikindi tukamenya ko dukwiye gufata imyanzuro ikomeye irimo guheza umuntu cyangwa abantu bagaragaza ibimenyetso nko kugira inkorora, umuriro mwinshi habaho kubashyikiriza inzego z'ubuzima kugirango basuzumwe kuburyo bwimbitse.  

3. Imyanzuro abatambyi bafata yabaga igamije kurinda abantu, niko bikwiye no kumyanzuro abapasitori bakwiye gufata muri iki gihe. 

Umutambyi amusuzume, niba uwo muze ari ikibyimba cy'urubara kiri mu ruhara rwe rw'inyuma cyangwa mu rwo mu gitwariro, ugasa n'ibibembe biri ku mubiri we, 44uwo azaba ari umubembe, azaba ahumanye, uwo mutambyi ntabure kuvuga ko ahumanye, umuze we umuri ku mutwe. 45“Umubembe urwaye uwo muze agende yambaye imyenda ishishimutse, atendeje umusatsi, ajye yipfuka ubwanwa, ajye avuga cyane ati ‘Ndahumanye, ndahumanye.’ 46Iminsi yose akirwaye uwo muze azaba ahumanye, arahumanye abe ukwe, ature hirya y'aho mubambye amahema. (Abalewi 13: 43-46)

Umwanzuro umutambyi yafata wo kwemeza ko umuntu ahumanye yabaga azi neza ko uragira ingaruka zihungabanya ubuzima bw'uwo awufatiye. Ariko kurundi ruhande yagombaga kuzirikana ko hari miliyoni z'Abisirayeli zishobora kwaduzwa nuwo muntu umwe igihe cyose yaba atemeje ko ahumanye kugira ngo ahezwe, abe aho adashobora kugira abandi yaduza. Ubwo nasomaga iyi mirongo nabonye ko umubembe w'umugabo yasabwaga gupfuka ubwanwa bivuze ko yapfukaga umunwa we, cyane ko yabaga arimo aboroga arira ajya hanze y'ingando. Abagore bo nti babwirwa gupfuka ubwana cyane  ko uretse kuba batabugira, abagore bose ba bayisirayeli babaga bipfutse mu maso hose. Aha byerekana ko nta kugira amaranga mutima byari byemewe kuko ubuzima bwa benshi bwabaga bushingiye ku kwirinda ko umuntu yakwaduza abandi. Niko bikwiye no muri iki gihe, ntabwo amarangamutima akwiye kutuganza ngo twibagirwe kubahiriza amabwiriza. Niba umuntu aje gusenga nta gapfukamunwa kandi bisabwa mu mabwiriza pasitori ntabwo akwiye kubura gufata umwanzuro wo guheza uwo muntu mu materaniro. Niba umuntu aje gusenga aka adashaka kubahiriza amabwiriza ni byiza ko abashumab bafata umwanzuro wo kumuheza kuko bakwiye kwibuka ko bafite inshingano yo kurinda abakristo kugirango icyorezo kitaboreka. 

Nasoza mvuga ku magambo Pawulo yabwiye Timoteyo " Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza kandi ntugafatanye n'ibyaha by'abandi, ahubwo wirindire kuba intungane " (1 Timoteyo 5:22) Usanga abapasitori akenshi bihutira kurambika ibiganza ku bantu, gukora ku bantu, ariko aha Pawulo mu ijambo rimwe ari kubwira Timoteyo ngo ' IRINDE'. Ndukwiye kwirinda mu gutungana kwacu, ntabwo kuko dutunganye, biduha ububasha bwo gukora kuri buri wese. Salomo we ati hari igihe cyo guhoberana ni gihe cyo kudahoberana. Turi mu bihe dukwiye kwirinda kwihutira kurambika ibiganza ku bantu, gukora ku bantu, atari uko tubanze ahubwo ari ukwirinda kandi turinda n'abandi. Wa kwibaza kuki Timoteyo umukozi w'Imana urimo imbaraga z'Imana agirwa inama n'undi mukozi w'Imana nka Pawulo kwirinda? Ni uko kuba Imana iri muritwe kandi idukoresha bitaduha uburenganzira bwo kugerageza Imana twiyahura, twishyira urupfu turubona, cyangwa twanga kwirinda kwiyaduza ngo ni uko dufite Imana. Muri ( Luka 17:11-19) aho Yesu yakizaga ababembe icumi haravuga ko 'ababembe bahagaze kure', ntabwo Yesu yababwiye ngo ni muze munyegere jye nta kibazo si nakwadura ibibembe, ahubwo ngo 'ababonye' ntabwo havuga ngo 'abakozeho' yarabarebye gusa ubundi ababwira kujya kwiyereka umutambyi bakigenda barakira. Reka twirinde kugwa mu mutego wa Satani tugerageza Imana, ahubwo twirinde kandi turinde abandi. Abshumba tuzirikane ko dufite inshingano yo gusuzuma abaje guterana, gufata imyanzuro igamije kurinda abakristo tuyoboye habaho guheza abagaragaraho ibimenyetso bya COVID-19 no kubashyikiriza inzego z'ubuzima. Habaho guheza abatubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 baje gusenga, no gukurikirana isuku aho abantu bahurira ari benshi ku rusengero.  

Icyumweru cyiza 

Pasitori Kubwimana Joel 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.