" Witwa nde?" " Ndi Yakobo"
Iriburiro
Intego Nkuru y'icyigisho: " Kwemera uwo uriwe bikugeza i Penuweli, bivuze kurebesha Imana amaso."
Mu materaniro twagize mu rugo uyu munsi twaganiriye ku nkuru ya Yakobo dusanga mu (Itangiriro 32: 23-33). Ubwo Yakobo yari mu inzira ava kwa Rabani asubiye kwa se aho yagombaga kongera guhura na mukuru we Esawu yari yarariganije, yageze aho yiherera asigara ari wenyi. Aho niho yaraye ijoro ryose akirana n'umugabo wari Malayika w'Imana. Uyu mugabo ngo yabonye bukeye akora ku mutsi wo kunyonga y'itako rya Yakobo urareguka. Ariko nabwo Yakobo yanze kumurekura atamuhaye umugisha. Undi niko kumubaza ati: "Witwa nde?" Yakobo asubiza agira ati " Ndi Yakobo." (Itangiriro 32:28) Iki gisubizo cya Yakobo ntabwo gisanzwe kuko ntabwo yasubije ngo nitwa Yakobo, ahubwo yavuze uwo ariwe by'ukuri " Ndi Yakobo" Muyandi magambo "ndi Umuriganya." Izina Yakobo risobanuye umuringanya, aha Yakobo yari yameye uwo ari we nyuma y'imyaka mwinshi arwanira kuba uwo atari we. Nyuma yo kwemera uwo ariwe nibwo Yakobo yabwiwe aya magambo: "Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n'abantu ukanesha.” Yakobo amaze kwemera uwo ariwe by'ukuri nibwo yahinduriwe izina. Niko kwita aho hantu 'Penuweli" Bisonabura 'kurebana n'Imana amaso ku maso." Yakobo yatangajwe nuko umuntu nkawe arebye Imana ariko ntiyapfa. Hari itandukaniro ryari ryabaye mu buzima bwe, yari yahindutse kubwo kwemera uwo ari we. Hari ibintu bitatu twakwigira kubuzima bwa Yakobo byadufasha kwemera kuba abo turibo.
1. Rekeraho guharanira kuba uwo utari we
Iyo usomye mu Itangiriro 25 uhereye ku murongo wa 19, ubona uko Rebeka yasamye abana bagakiranira munda ye, uko Yakobo yavutse afashe agatsitsino ka Esawu, urakomeza ukabona uko Yakobo yariganije Esawu ubukuru n'Umugisha, bikamuviramo guhunga. Yakobo yaharaniye kuba mukuru kandi abigeraho akoresheshe uburiganya. Ariko aha muri iki gice nyuma yigihe kirekire ari mu buhungiro yarahunze mukuru we ageze aho yatura uwo ariwe by'ukuri, 'umuriganya.' Natawe iyo mu buzima bwacu ahatirimo kwemera abo turibo usanga duhura ni byago byinshi harino no kuba impunzi duhunga kubera ibyaha byacu, no kugendana imitima iducira urubanza. Mu muco wacu Abanyarwanda harimo kwihishira, uburyarya, kwigaragaza uko tutari. Umuntu arapfusha mwahura ukamubaza ngo amakuru nawe ati 'ni meza.' Abandi usanga dukubura imbuga imyanda tuyijyana mu gikari aho abantu batareba, tugakubura mu ruganiriro "salon" imyanda tuyijyana mu mbere. Usanga dushaka kugaragaza ko dufite isuku dusukura aho abantu babona nyamara turara mu mwanda, turira mu mwanda, mbese usanga benshi tubayeho mu buzima bw'ikinyoma, turi abo tutari bo. Usanga tujyana no mu bukirisitu: uburyarya, uburiganya, kwishushyanya, ni bindi bitari byiza dukora dushaka kuba abo tutaribo. Nka Yakobo dusabwa kwemera kuba abo turi bo imbere y'Imana, kugirango duhabwe umugisha uruta iyindi ariwo Yesu Kristo. Gukwiza ni ubuntu ariko dusabwa gutera intambwe yo kwemera ko turi abanyabyaha, kugirango Yesu adukize, adushoboze guca bugufi kugirango Imana ishyirwe hejuru.
2. Reka guhanga amaso abantu n'ibintu, utumbire Imana
Yakobo amaze guhungira kwa Rabani kuva ku munsi wa mbere akibona Racheli ntabwo yongeye kugira ikindi arangamira uretse gukora ibishoboka byose ngo ahabwe Racheli. Yewe ntabwo yigeze amenya n'umuco w'igihugu arimo 'ko bitemewe gushyingira umuto umukuru tarashyingirwa,' kugeza ubwo yabyukaga agasanga bamushyingiye Leya atigeze atakereza ko yaba umugore we. Usibye guhanga amaso Racheli ya kundaga, Yakobo yakoze ibishoboka byose kugirango amatungo azajya avuka havuke afite ibara yasabye ko riba irye. Imbaraga ze intumbero ye byari ku bantu n'ibintu. Yakoresheje ubwenge bwe, imbaraga ze ahangana na bantu ashaka ibintu. Yahereye kuri Mukuru we aramutsinda, ahangana na nyirarume Labani aramutsinda, akirana na Malayika ijoro ryose ariko kubwirwa ko 'yakiranye n'Imana na bantu akanesha.' Imbere ya bantu Yakobo yaneshesheje uburiganya ariko imbere y'Imana Yakobo yaneshesheje kwatura yemera uwo ariwe by'ukuri. Yemeye ko ari umuriganya. Niko guhabwa umugisha utari ibintu kuko yari abifite, utari abagore na bana kuko yari abafite, ahubwo umugisha wo kwemerwa ni Mana. Igihe cyose intumbero yacu iri ku bantu n'ibintu ntabwo tubasha kwemera abo turibo, dukomeza kuba mu buryarya, uburiganya no kwishushanya ngo twemerwe na bantu, ngo tubona ibintu. Dusabwa guhindura intumbero tugatumbira Imana yo yaremye abantu n'ibintu. Reka Yesu Kristo abe intumbero yacu, icyitegererezo cyacu, abe ariwe tugera ikiringe mucye muri byose, nibwo tuzabasha kuba abo turibo kuko muri Yesu hatabamo kwishushanya.
3. Ewemera intege nke zawe kugirango imbaraga z'Imana zikorere muri wowe
Kuki Malayika yakoze ku mutsi w'inyonga y'itako rya Yakobo? Iki cyari ikimenyetso ko Yakobo adakwiye kongera kwishingikiriza ku mbaraga ze ahubwo ko yari atangiye urugendo rwo kwishingikiriza ku Mana. Ubwo yakoreshaga imbaraga ze ariganya Esawu nti byamubujije guhunga Esawu. Ubwo yari mu nzira agaruka ubwoba yari afite bwo guhura na Esawu bwamuteye kwegera Imana, niko kugera aho yemera uwo ariwe. Iyo dutsinzwe amaboko tukayamanika nibwo Imana intagira gukora imirimo ikomeye mu buzima bwacu. Yakobo ucumbagira niwe wahuye na Esawu, Yakobo ucabugufi akikubita imbere ya mukuru we inshuro nyinshi niwe wahuye na Esawu. Kwikubita imbere ya Esawu, kumugenera amaturo yishimwe byose byagaragaza ko Yakobo yewe uwo ariwe. Ko yasobanukiwe neza ko kuba mukuru mu muryango ataribyo Imana irebaho ahubwo ko ireba umutima. Muyandi magambo ukwikubita imbere ya Esawu tubona mu Itangiriro 33, bigaragaza gusubiza Esawu icyubahiro cy'ubukuru yari yaramutwaye. Igihe cyose twiyizeye, twizeye imiryango, ubwenge bwacu, ikoranabuhanga, usanga dukorwa n'isoni iyo ibibazo bije ibyo bwose nti bigire icyo bimara. Igihe turimo cya Koranivirusi cya tweretse neza ko ibindi byose twishingikirizaho bidutenguha mu mwanya muto. Ariko Yesu Kristo we no mu rupfu turajyana, bivuzeko abana natwe hose no muri byose. Kugirango Yesu akorere muri twe dusabwa gucabugufi, kwemera ko turi abanyantege nke, muri make kwemera abo turibo 'abanyabyaha.'
Waba umujura, umwicanyi, umusambanyi, umurozi, umubeshyi, umuriganya, iryarya, umusinzi, ni bindi byinshi nta rondora, iyo wemeye kwatura uwo uriwe Yesu ara kubabarira agahindura ubuzima bwawe. Icyo jye nawe dusabwa ni kimwe ni ukutiyemera, kureka uburyarya, uburiganya, ahubwo tukemera abo turibo. Abantu imbere y'Imana turi abanyabyaha, bityo kwemera ko turi abanyabyaha nibyo bikingura irembo ryo gutuma tugera Penuweli, kureba ubwiza bw'Imana, icyubahiro cy'Imana gukora kw'Imana. Bityo kwemera uwo uriwe imbere y'Imana nibyo bitugeze ku kureba Imana, kubona imirimo yayo mu buzima bwacu bwa buri munsi haba mubyiza cyangwa ibibi.
Imana ibahe umugisha
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment