Filadelifiya na Lawodokiya: Ubusobanuro ku butumwa bwahawe aya matorero yombi
7 “Wandikire marayika (Marayika bivuze intumwa, uwatumwe cyangwa ujyana ubutumwa, nubwo ubutumwa bwandikiwe itorero ryose ariko bwanyujijwe ku mupasitori, Umushumba ugereranywa na marayika) w'Itorero ry'i Filadelifiya uti “Uwera kandi w'ukuri (Yesu kristo) ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, (kugira urufunguzo rya Dawidi bishushanya ko Yesu ariwe ufite ubutware bwose.) aravuga aya magambo ati 8‘Nzi imirimo yawe (amatorero yose Yesu ya yagaragarije ko azi imirimo yayo,ibi byerekana ko ibyo dukora byose, imirimo yacu yose yaba mibi cyangwa mwiza Imana irayibona kandi irayizi.) Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, (Filadelifiya muri make bivuze ‘urukundo rwa kivandimwe’, ahari urukundo (Matayo 22:37-40) imiryango yose irakinguka, bivuzeko ntacyo itorero ririmo urukundo rwa kivandimwe rinanirwa gukora. Yewe na barirwanya Imana iraribagabiza. Ikindi gushyirwa imbere umuryango ufunguye bishushanya kujyana ubutumwa ku isi yose, nta mupaka mu kujyana ubutumwa bwiza bwa Yesu.) kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye. (Iri torero nta mbaraga nyinshi zo mu buryo bufatika bw’umubiri ryari rifite. Ntazina rikomeye ryari rifite, ariko rya komeraga ku izina rya Yesu Kristo we mbaraga zizumba izindi zose.) 9 Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y'ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze. (Iyo ufite Kristo nibwo uhabwa kunyaga abo satani yashyize mu bubata bw’ibyaha, ni nabwo ubasha gutahura, kumenya abanyabinyoma biyoberanya mu madini. Iyo ukunze Yesu nawe aragukunda akemeza na batakwemera, ntabwo usabwa wowe kwemeza abantu ahubwo Kristo uri muri wowe niwe ubemeza.) 10 Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi. ( Kwihanga kw’Itorero rya Filadeifiya kwatumye Yesu abasezeranya kuzabarinda mu karengane kari imbere. Ibi ntibivuzeko batazarenganywa ahubwo bisobanuye ko muri uko kurenganywa Yesu azaba ari kumwe nabo abarinde kugwa cyangwa gucika intege ngo basubire inyuma.) 11 Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’ ( Kuza vuba kwa Yesu usanga akenshi abantu bagwa mu mutego wo kugushyira mu mibare. Ariko imibare yacu abantu, ukwibwira kwacu gutandukanye no kwibwira kw’Imana. Niyo mpamvu iteka dusabwa guhora twiteguye kuko tutazi umunsi cyangwa igihe Yesu azagarukira gutwara Itorero. Uretse kugaruka kwa Yesu urupfu na rwo ruradutungura rugashyira iherezo kubuzima bwacu aha ku isi. Iyo tubwirwa ko Yesu aza vuba, dukwiye kubyumva mu buryo bw'Umwuka n'umubiri kandi tugatera intembwe yo guhora twiteguye.) 12 “Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw'Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry'Imana yanjye n'iry'ururembo rw'Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya. (Aha turi kubona ishusho y’ingororano uzanesha azahabwa) 13“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. ( Kumvira biruta ibitambo, iri torero niryo ryonyine Yesu Kristo ashima ntacyo arigaya kuko ryari ry’ubakiye ku rukundo rwo tegeko risumba ayandi twasigiwe na Kristo ‘Matayo 22:37-40’.)
Ubutumwa bww'Itorero ry'I Lawodokiya
14 “Wandikire marayika (Umushumba) w'Itorero ry'i Lawodikiya uti “Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w'ukuri, inkomoko y'ibyo Imana yaremye (Yesu Kristo Jambo w'Imana) aravuga aya magambo ati 15‘Nzi imirimo yawe (Ntacyo Yesu ahishwa), yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! 16 Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka. ( Akazuyaze gatera iseseme, iri torero ry’I Lawodokiya niko ryari riri. Ryari itorero rivangavanga iby’Imana n’ibya satani. Benshi mu basesenguzi ba Bibiliya bemeza ko umubare munini w’amatorero yo muri iki kinyejana cya 21 ameze nka Lawodokiya. Usanga uruvange ry’imigenzo ni myemerere iteye iseseme. Biragoye kumenya uwizera Imana n’utayizera, kuko: bavuga kimwe, bambara kimwe, barya kandi bakanywa bimwe, bakora bimwe, buriwese afite uburenganzira bwe kandi ubwo burenganzira bwe abujyana no mu itorero aho asengera. Ariko ijambo ry'Imana ritwereka ko hari tandukaniro hagati y'umwijima n'umucyo, abatizera Yesu na bizera Yesu kandi ijambo ry'Imana ritwereka neza ko tutari abacu ngo twigege ( 1Abakorinto 6:19). Uku kwigira ibyigenge bibyara akazuyaze kandi Yesu yeruye ko yanga akazuyaze.) 17 Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, ( Iri torero ryari rifite kwivuga, kwigaragaza uko ritari. Uyu mwuka wa Lawodokiya wo kwigaragaza uriho muribenshi muri iki gihe. Kwiyemera, kwigaragaza uko umuntu atari cyane cyane ku imbuga nkoranyambaga biri muri benshi biyita abakristo. Ibi Yesu arabyanga nubwo amatorero yo yaba abyemera kubera umwuka wa Lawodokiya.) utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n'impumyi ndetse wambaye ubusa.(Kwiyemera byambika umuntu ubusa, ibi biriho muri iki gihe, yewe bifatwa nk’ibigezweho. Usanga abantu bavuga ko Yesu areba imitima, mugihe imibiri bayihaye satani. Ariko Ijambo ry'Imana ryo riti 'Umwuka wanyu, ubugingo bwanyu n'umubiri byose birarindwe.' ( 1Abakorinto 5:23) Bivuze ko Imana ishaka umuntu wese idasha igice kimwe cy'umuntu. Niyo mpamvu iyo umuntu yiyandarika mu mwambarire ye yitwaje ko Imana ireba umutima uwo aba ari akazuyaze kandi natihana Yesu azamuruka. Usanga ubukene ari bwinshi mu bantu kandi biyemera, bagamije kwiyereka abantu uko batari.) 18Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, ( Kugura izahabu kuri Yesu ni ukumwakira mu buzima bwawe AGAKIZA. Kuko iyo wakiriye Yesu ibindi byose biza ari inyongera, iyo ufite Yesu ubutunzi buza bugukurikiye, buragukorera. Ariko iyo udafite Yesu uhinduka imbata y’ubutunzi, usigara ukorera ubutunzi kugera aho wambara ubusa ngo ubone ubutunzi, kwicuruza cyangwa gucuruza abandi ni bindi bigayitse kandi bizana umuruho mu buzima bwawe. ) kandi ungureho n'imyenda yera kugira ngo wambare isoni z'ubwambure bwawe zitagaragara, ( Imyenda yera tugura ni UKWEZWA, kuko kwakira Yesu bigomba gukurikirwa no kwezwa, tubaho ubuzima bwejejwe kugirango tubashe kuba abera nk'uko na Yesu ari Uwera. Abantu baguye mu mutego wa Lawodokiya ikindi dukeneye ni ukwemerera Yesu kutweza kugira ngo tubashishwe gukora imirimo yo gukiranuka ariyo itwambika haba mu buryo bw'Umwuka cyangwa umubiri.) kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.( Inama tugirwa kugirango tuve mu buhumyi twatewe na Lawodokiya dusabwa kwegera Yesu akaduha UMWUKA WERA ngo tubashishwe kubona neza. Turi mugihe hari ubujiji bwinshi butuma benshi mubiyemera ibyo bakora bigaragaza ko batabona. Igisubizo kugirango tubashe guhumuka, tubone neza uko satani ari gukora muri iki gihe, ni ukwemerera Umwuka Wera kuba muritwe no kutuyobora tumwumvira muri byose. Aho Umwuka w'Imana utari abantu bigira ibyigenge kandi iki kinyajana kiri kurangwa no gushaka kwigenga bivuze ko hariho kutumvira Umwuka w'Imana kandi ariwe mufasha twahawe.) 19 Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane. (Kuba Imana idukunda niyo mpamvu iri kutuburira, kugirango hatazabaho kuvuga ko tutaburiwe. Reka twihane twemerere Yesu kuduhindura kugirango tuve I Lawodokiya mu kazuyaze.) 20 Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’ ( Yesu ari ku rugi rw’imitima yacu, ari gukomanga reka tumwemerere yinjire. Abe ariwe uba mu mitima yacu, atuyobore, aho kuyoborwa n’isi ni byayo. Turi mu gihe kwigenga bishyizwe imbere, ariko abizera Yesu tuzi neza ko tutari abacu ngo twigenge. Bityo niyo mpamvu ari ngombwa kwemerera Yesu kuba ariwe uyobora ubuzima bwacu, ariwe dusangira byose, ariwe utura iwacu, mubyacu no mubacu.) 21“Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye. 22“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.” ( Ysu yaje mu isi anesha satani, atubera urugero rwiza rwo gukiranuka muri byose. Kugirango natwe tubashe kunesha dukeneye Yesu waneshesha satani kugirango adushoboze kunesha. Reka twumvire Umwuka w’Imana udusaba kuva mu kazuyaze, mu kuvangavanga iby’Imana n’ibya satani, reka tuve Lawodokiya tugere Filadelifiya.)
Imana ibahe Umugisha
Icyumweru cyiza
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment