Umukristo mu nzira ndende y'urusobe y'Imana
Iriburiro
Intego Nkuru: " Mu nzira ndende y'urusobe y'Imana nimo twigira kwishingikiriza ku Mana yonyine."
17 Farawo amaze kureka ubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu
nzira inyura mu gihugu cy'Abafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana
yibwiraga iti “Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubire muri
Egiputa.” 18Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu
butayu ikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite
intwaro. (Kuva 13:17-18)
Muri kamere ya muntu dukunda ibyihuse, inzira z'ubusamu nizo dukunda. Usanga dushaka kugera kuri byinshi kandi vuba, ikindi ubu turi mu kinyajana cyiswe icy'umuvuduko. Usanga buri wese ari kwiruka ashaka gutera imbere. Ariko Imana yo ntabwo inzira zayo ari nk'izacu abantu. Ubwo Abirirayeli bavaga muri Egiputa byajya i kanani hari inzira ebyiri: Imwe yari inzira yu busamo inyura mu gihugu cya Bafilisitiya, aho bari kugenda iminsi itanu bakaba bageze i Kanani. Inzira ya kabiri yari iyo kunyura mu butayu bambutse inyanja itukura. Iyi nzira ndende yo kugenda ibizigu niyo Imana yahisemo kunyuzamo ubwoko bwayo. Urugendo rw'Abisirayeli bava muri Egiputa bajya i Kanani rugereranywa n'urugendo rwacu Abakristo rwo kuva mu isi y'ibyaha tugana mu bwami bw'Imana. Muri Matayo 7:13-14 Yesu agaragaza ko irembo rifunganye ariyo nzira ijyana mu bugingo. Wa kwibaza impamvu inzira iruhije, ifunganye, inzira ndende y'urusone ariyo Imana inyuzamo abantu bayo? Hari ibintu bine twa kwigira kurugendo rw'Abisirayeli byadufasha kumva no gusobanukirwa impamvu Imana iducisha mu nzira ndende y'urusobe.
1. Imana igucisha mu inzira ndende y'urusobe kugrango ikurinde intambara
Ubwo Mose yajyaga gusaba Farawo kurekura Abisirayeli, icyo Farawo yahise akora kwari ukongera uburetwa bakoraga. Nyuma yibitangaza icumi Imana yakoreye muri Egiputa Farawo niko kureka Abisirayeli ngo bagende. Bivuze ko bavuye muri Egiputa bafite umunaniro w'imirimo bari bamazemo imyaka mwinshi. Bityo nk'uko twabisomye ku murongowa 17, Imana yanze ko banyura mu gihugu cy'Abafilisitiya kugirango badahura n'intambara. Mu Bafilisitiya nimo hari Abanaki abantu barebare bi bigango ibihanda abo Goliyati yakomokagamo. Bityo kuko bari abarwanyi bakomeye Imana yanze ko Abisirayeli bava mu buretwa bagahita batangira kurwana. Niko guhitamo inzira ndende kandi igoye ariko irimo kubarinda intambara. Akenshi natwe Imana ireba ibiri imbere ijya ihitamo kuturinda kunyura inzira yihuse, ahubwo ikatunyuza mu inzira ndende y'urusobe igamije kuturinda. Ikibazo ni uko usanga akenshi twe tuba dushaka kugenda uko dusha aho kugenda uko Imana ishaka.
2. Imana igucisha mu inzira ndende y'urusobe kugirango ikurinde gusubira inyuma
Hari ibintu bibiri byari gutuma kunyura inzira yu busamo habaho gusubira inyuma: icyambere intambara na Bafilisitiya yari gutuma Abisirayeli bicuza bagasubira muri Egiputa. Icyakibiri niyo Imana ibarwanirira bagatsinda Abafilisitiya, kugera i Knani byihuse byari gutuma bahita badamarara bagasubira inyuma mu kwiringira Imana. Imana ya banyujije mu inzira ndende irimo kuzerera mu butayu imyaka 40, igamije kubigisha no kubategurira kuba ubwoko izakoresha mu gusohoza umugambi
wayo wo gucungura abo mu isi bose. No murugendo rwacu rugana mu bwami bw'Imana niko biri. Imana itunyuza mu butayu, mu bikomeye bituma ducika intege igambiriye kuturinda gusubira inyuma.
Ntabwo byari korohera Abiyisirayeli gusubira inyuma kuko inzira Imana yari yabacishijemo yari inzira yo kwambuka inyanjya itukura. Kandi Imana ubwiyo niyo yaciye inzira mu inyanja, bigaragaza neza ko iyo Imana ishaka kuturinda ariyo ica inzira dukwiye kunyura. Kandi iyo uri mu nzira Imana igushakamo ntibyoroha gusubira inyuma, keretse iyo winangiye umutima. Kuko Imana idatwaza igitugu iyo winagiye irakureka ukagwa mu inzira nk'Abisirayeli binangiye bakagwa mu butayu, abana babo akaba aribo bagera i Kanani.
3. Imana igucisha mu nzira ndende y'urusobe igamije kwihesha icyubahiro.
Soma kuva igice cya 14, urabona ukuntu Imana yihesheje icyubahiro ku nyanja itukura. Ubwo Abisirayeli babonaga ingabo za Farawo zibatuze bagize ubwoba batakira Mose. Ariko Imana ica inzira munyanja bambukira ahumutse, ariko ingabo za Farawo zashiriye mu nyanja. Abisirayeli bageze hakurya babonye uko Imana ibarwaniriye niko gutera hejuru bararirimba. Iyo turi mu nzira ndende kandi y'urusobe tujya tugera aho twitotombera abakozi b'Imana, Imana, ariko iyo Imana yigaragaje niho tubona icyubahiro cyayo. Nta cyabuza umugambi w'Imana gusohora mu buzima bwawe igihe cyose uri mu nzira y'Imana. Kuko Imana twizera ni Mana yi rwanirira, ni Mana ishoboye guca inzira aho twe tutabona inzira. Uyu munsi hirya no hino ku isi hari abantu benshi bari kubona Imana ica inzira aho zitari muri iki gihe cya Koronavirusi. Usanga akazi karahagaze ariko Imana igaca inzira z'ubundi buryo bwo kubaho.
4. Imana ikunyuza mu nzira ndende y'urusobe igamije ku kwigisha kuyishingikirizaho yonyine
Mu nzira yo mu butayu nta wundi Abisirayeli bari bafite wo kwishingikiriza keretse Imana. Imyaka 40 bamaze mu butayu beretswe ko hanze y'Imana nta wundi, nta kindi cya barengera. Uyu munsi dufite ubuhamya bwinshi bwa bantu bugaragaza ko Imana ariyo yonyine yo kwishingikirizaho. Ikoranabuhanga dufite mu isi, abahanga bariho, abakire bariho, abategetsi bakomeye,ubwo koronavirusi yadukaga bose babuze ibisubizo. Kugeza ubu haracyashaka ibisubizo, ariko abizera Imana tuzi neza ko uretse kwizera Imana no kuyishingikirizaho ntahandi gutabarwa guturuka. Imana ikoresha inzira ndende kandi y'urusobe itwigisha ko ariyo yonyine dukwiye kwishingikirizaho, kuko ibindi byose bidutenguha mu gihe gito. Ariko Imana yo ibana natwe ibihe byose yewe no mu rupfu turajyana kuko Yesu yaruhinduye irimbo ritwinjiza mu bwami bw'Imana.
1 Abakorinto 10:13, ijambo ry'Imana ritwereka ko nta kigeragezo Imana izemera ko kitugeraho tutabasha kucyihanganira. Ahubwo ko mu bitugerageza izaducira akanzu kugirango tubashe kubyihanganira. No mu nzira ndende kandi y'urusobe Imana iri kutunyuzamo, igenda iducira akanzu, bityo reka twige kwizera Imana, kuyishingikirizaho yonyine. Nk'uko umuririmbyi yaririmbye reka twikomeze ku Rutare kuko ahandi ari umusenyi.
Icyumweru cyiza
Pasitori Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment