Posts

Showing posts from November, 2024

KONGERE YA 4 YA LAUSANNE (L4) MU IMBONI Z’UWAYITABIRIYE

Image
  KONGERE YA 4 YA LAUSANNE (L4)   MU IMBONI Z’UWAYITABIRIYE     Iriburiro Kuva ku wa 21 Nzeri 2024 kugeza ku wa 28 Nzeri2024 Incheon-Seul Muri Koreya y’epfo habereye Kongere ya kane ya Lausanne. Iyi kongere yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu muri Koreya, n’abandi barenga ibihumbi bitanu bitabireye mu buryo bw’ikoranabuhanga (online). Abayobozi mu matorero, mu bigo byegamiye ku matorero n’imiryango ya Gikristo, Abakristo bakora mu nzengo zitandukanye za Leta cyangwa izingenga baturutse mu bihugu birenga 190 byo ku isi ba bashije kwitabira muri ubwo buryo bubiri twavuze haruguru nyuma yo gutoranywa no kwemezwa n’abayobozi ba Lausanne.  Muvoma ya Lausanne n’amateka yayo Muvoma ya Lausanne yatangijwe na Billy Graham, Leighton Ford na John Stott mu 1974 kugira ngo habeho   kwihuta no kubaka   ubufatanye bwiza bw’Ivugabutumwa ku isi. The Lausanne Committee on World Evangelization, ( Komite ya Lausanne ishinzwe Ivugabutumwa ku isi ni ryo zi...

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

Image
Iriburiro Umunsi ku wundi twumva inkuru nziza ariko tukumva n’inkuru mbi. Uyu munsi kuwa 13/11/2024, mu gitondo nibwo twumvise inkuru ibabaje yu rupfu rwa Rev. Mbanzabigwi Michel, umubyeyi akaba, umushumba, umubwiriza butumwa wakoreye Imana mu gihe cye. Kuko nari nzi ko Rev. Michel amaze iminsi arwaye, ijambo rya mbere ryanjemo kandi ariryo nahise nandika aho nari mbonye iyi nkuru ibabaje ni “ Ruhukira mu mahoro.” Rev. Michel Umubyeyi wa benshi Mbanzabigwi yari umubyeyi ufite abana n’abuzukuru ku isano ya maraso. Kurundi ruhande yari umubyeyi wareze benshi mu mashuri yisumbuye, mu insengero aho yakoze hose, yewe naho yatuye hose kuko yari umuntu urangwa n’urukundo, ukunda abantu bose nta kuvangura. Urugwiro n’urukundo umubyeyi Michel yagiraga, rwatumaga buri wese amwisanzuraho. Rev. Michel yabaye inshuti ya bakuru aba inshuti ya bato, umwe mu bana yareze ubwo twaganiraga yagize ati “Pastor Michel yari umubyeyi ugira urukundo kuburyo iyo wageraga iwe mu rugo, mwasangiraga icyo a...