Posts

Showing posts from December, 2020

Imana igiye gukora igikorwa gishya muri 2021 (Yesaya 43:16-21)

Image
  Iriburiro Umwaka wa 2020 wari umwaka abantu benshi twari twiteza ibyiza byinshi mu buzima bwacu, bw’umuryango, amatorero n’igihugu. Ariko umwaka urangiye tubonye ko ijambo ry’Imana ari ukuri, ko ibyo twibwira nk’abantu bihabanye kure cyane n’ubushake bw’Imana. Binyuza mu cyorezo cya koronavirusi uyu mwaka twanyuze mu butayu ariko Imana idutungisha MANU. Ubwo akazi kari kahagaze dusabwa ku guma mu ngo zacu, twabonye kugiraneza kw’Imana. Twasobanukiwe neza ko burya tudatunzwe no kuba twakoze cyane, ahubwo ko dutunzwe n’ubuntu bw’Imana. Kuko ubwo twari twicaye mu ngo tutari gukora twakomeje kubaho kubw’ubuntu bw’Imana ntitwishe n’inzara, ntitwabuze kandi kugira abo dusangira n’ab kubyo Imana yaduhaye. Mu gihe dusoza uyu mwaka wa 2020, tugiye gutangiza uwa 2021 ndagira ngo nifashishe ubuhanuzi Yesya yahanuriye Abisirayeli, nguhanurere nk’ubwira ko “ IMANA IGIYE GUKORA IGIKORWA GISHYA MURI 2021.” Ubuhanuzi bwa 2021: “ Reka kwihambira ku byashize, byibagirwe kuko Imana igiye guko...

Emanweli: ‘Imana iri kumwe natwe’ Matayo 1:18-25

Image
Iriburiro  Intego:   Kumenya ko “ Kuba Imana iri kumwe natwe byatumaze ubwoba, bituzanira kubabarirwa ibyaha bityo tubasha   gukora ibyo ishaka.” Noheri ni ukwizihiza ivuka rya Yesu, usanga hari abatizihiza ivuka rya Yesu kuri iyi tariki ya 25 z’ukwezi kwa 12 bitewe n’uko atariyo tariki nyayo Yesu yavutseho. Kuri iyi tariki ya 25/12 mu bwami bw’Abaromani bizihizaga umunsi mu kuru w’izuba basengaga nk’ikigirwamana . Ubwo ubukristo bwari bumaze gusakara I Roma, abakristo bahawe umudendezo wo gusenga nyuma y’imyaka mwinshi ya karengane, abizera Yesu mu rwego rwo kwirinda kujya kwizihiza izuba, kuri iyi tariki ya 25/12/ bo batangiye kwizihizaho ivuka rya Yesu. Usomye Matayo 2:1-2, Luka 2:8-20 Tubona habaho abanyabwenge, abungeri baza kwizihiza ivuka rya Yesu. Bivuze ko umunsi Yesu yavutseho bigaragara muri bibiriya ko habayeho kwishima, kumuramya no kumutura mature. Kuba itariki nyayo yavukiyeho itazwi no kuba abizera batubanjirije barahisemo ko kuwa 25/12 za buri mwaka h...