Amatorero y’i Makedoniya: Urugero rwiza rwo gukoresha ibyo Imana yaduhaye no mu gihe cy’ubukene (2Abakorinto 8:1-6)
Iriburiro BI: Iyo wakiriye Buntu bw’Imana ari we Yesu, nibwo ubashishwa gukoresha ubutunzi, imbaraga n'impano Imana yaguhaye ku murimo wayo yewe no mu gihe cy’ubukene. Ubwo Amatorero y’I Yudaya yahuraga n’amakuba menshi kubera akarengane, byabaye ngombwa ko andi matorero hirya no hino ashishikarizwa kwitanga ngo habaho gufasha bene Data muri Kristo b’i Yudaya. Mu Rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye Abakorinto igice cya 8 ni cya 9 Pawulo asobanura neza ibirebana no gutanga kw’Abakristo. Kugirango habaho gutangana umutima ukuze byabaye ngombwa ko Pawulo n’abo yakoranaga na bo bajya hirya no hino mu yandi matorero kwigisha, guhugura, gushishikariza abizera gutangana umutima ukunze. Ubwo Pawulo nabo bari kumwe bageraga I Makedoniya basanze ari itorero rifite ibibazo, bityo bo babanza kwanga kugira icyo basaba abizera bo mu matorero y’I Makedoniya. Kimwe n’abakozi b’Imana benshi muri iki gihe, usanga tugwa mu mutego Pawulo n’abo bari bari kumwe bari bagiye kugwamo, ariwo kwanga guhug...