YOBU: Urugero rwiza ku bagabo mu kwihanganira no kubabarira abagore babo
Iriburiro Iyo benshi twumvise izina Yobu twumva umuntu wahuye n'ibigeragezo bikomeye. Hari byinshi abakunda gusoma Bibiliya twigira kuri Yobu, umugabo Imana yatangiye ubuhamya ko ari umukiranutsi (Yobu 1: 8). Satani ntabwo yanejejwe no kumva ko Imana yemera Yobu. Niko gutanga impamvu ko Yobu yubaha Imana kuko yamuhaye ubutunzi. Niko kubwira Imana ko iramutse ikoze ku butunzi bwe bukagenda ko Yobu ya yihakana. Imana yahaye Satani uburenganzira nuko Yobu atangira guhura nibyago. Ubutunzi bwe bwose buragenda, abana be barapfa ariko Yobu akomeza gukiranukira Imana (Yobu 1: 1-22. iki gice gisoza kivuga ngo "Muri byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana." Mu gice cya kabiri Satani niko gusubira ku Mana ati "umuntu yatanga ibyo atunze byose kugirango arengere ubuzima bwe, noneho kora ku mubiri we urebe ko atakwihakana (Yobu 2:5-6). Imana yemerera Satani gukora ku mubiri wa Yobu, ariko ubugingo bwe nti yamuha kubukoraho. Satani ateza Yobu ibishyute k...