SUBIZA AMASO INYUMA: REBA AHO UVUYE, UREBE AHO UGEZE, HARI IMPAMVU ZATUMA USHIMA IMANA
IRIBURIRO Harabura amasaha make tukaba tuvuye mu mwaka wa 2018, twinjiye muri 2019. Benshi muri uku kwezi kwa mbere kwa 2019, tuzajya twibeshya mu kwandika amatariki, aho uzajya usanga tukiri kwandika 2018. bivuzeko amazi 12 tumaze twandika 2018 ari mesnhi. Ubu nubwo twiteguye gusoza umwaka twishimana n'inshuti n'imiryango yacu, hari abandi benshi bari mu bibazo bitadukanye: kwa muganga barwaye cyangwa barwaje, mu inzu z'impohe, abandi bari ku kiriyo kuko muri uku kwezi, iki cyumweru, uyu munsi hari abavuye mu mubiri kandi hari n'abashobora kuva mu mubiri habura amasaha, iminota, amasegonda ngo umwaka urangire. Muri ibyo byose ariko hari Imana, yaturinze umwaka wose, ikwiye gushimwa uko biri kose. Impamvu zo gushima Imana Ubu benshi bari kwitegura kujya mu bitaramo bitadukanye, aho baratarama kugeza umwaka mushya wa 2019 utangiye. Akenshi usanga mu kwishimisha kwacu abantu twibanda ku kwirebaho, tugakora ibi tunezeza n'ibinezeza abo ndukun...