Itorero n'Umuryango
Itorero rigira ubusobanuro bwinshi, ariko Itorero tuvuga hano ni Umuryango w’Abizera Kirisitu. Itorero rya kirisitu ni rimwe ku isi ari ryo Torero ritagaragara, rifite abayoboke bari mu amatorero agaragarira abantu menshi ari ku isi. Muri iyi minsi turimo bigaragara neza ko umuryango mugari wasimbuwe n’umuryango w’abizera ariryo Torero cyangwa aho umuntu asengera n’abo asengana nabo. Usanga umukirisitu agira igihe kinini ku rusengero aho asengera, ugasanga afitanye ubusabane bwimbitse n’abo asengana kuko akenshi ari nabo yiyambaza mu bihe byiza cyangwa bibi. Ni byiza nk’umuryango kugira Itorero ryo gufatanya na ryo kuko bigira umumaro ukomeye, hari mo kunguka umuryango mugari wiyongera ku muryango mugari umuntu aba asanzwe abarizwamo ku buryo bw’isano ishingiye ku maraso. Maze igihe mba mu inama y’itoreo nsengeramo ni kenshi nabonye abantu baza mu inama y’Itorero kuvuga ko bafite ubukwe ariko benshi ijambo “nimwe muryango mfite” nti baburaga kurivuga. Bigaraga...