Posts

Showing posts from November, 2025

KWIRINDA UBUSAMBANYI N’IBISHUKO

  Imigani 23:27 “ Kuko umugore wa maraya ari uruhavu rurerure, Kandi umugore w'inzaduka ari urwobo rufunganye. ” INGINGO NKURU (Big Idea): Ubwenge nyakuri ni ukwirinda ibishuko by’ubusambanyi n’ubutinganyi, kuko bitera umuntu kugwa no gutakaza icyerekezo cy’ubuzima.   I. INTANGIRIRO  Isi y’ubu yihindutse aho ubusambanyi n’ibishuko bifatwa nk’ibisanzwe. Ariko kuko Imana idukunda cyane, ni yo mpamvu itwibutsa ko hari inzira bgari igaragarira  amaso, nyamara irangira mu rupfu (Imigani 14:12). Uyu murongo wo mu  Imigani 23:27 utwibutsa ko: "Maraya ari uruhavu rurerure, kandi umugore w’inzaduka ari urwobo rufunganye.”  Si abagore gusa bashukana, ahubwo n’abagabo cyangwa abasore bashuka abakobwa nabo bari muri iyo nzira mbi Imana itubuza. II. UBUTUMWA NYAMUKURU 1. Ibishuko bituruka impande zombi (Imigani 23:27) Imigani ikoresha ishusho y’ "umugore w’inzaduka” ariko iyi mvugo igaragaza umuntu wese ugusha undi mu cyaha . Matayo 5:28 "Jyeweho ndababwira yuko...