Posts

Showing posts from June, 2025

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Image
Urupfu ni umuryango unyurwamo n’uwo rutwaye abasigaye inyuma y’uwo muryango dutegereje igihe cyacu tugasigara mu marira, agahinda bivanze n’ibyiringiro ku bizera Imana. Ku mugoraba wo kuwa 19/06/2025, nibwo numvise inkuru ya kababaro ko Munganyinka, madame Pastor Kayabo Charles inshuti yanjye yitabye Imana azize impanuka. Ubwo madamu wanjye yanyerekaga amafoto abantu batangiye gushyira kuri sitati zabo za WhatsApp, nihutiye kwandikira Pastor Charles ariko mbona nawe yashyizeho ubutumwa buvuga ngo “Ruhukira mu mahoro mugore mwiza umutima wanjye ntacyo ugushinja….,” nibwo nabonye ko ayo makuru ari impamo.    Munganyinka Umugore akaba n’Umubyeyi Namenye nyakwigendera muri za 2007 ubwo nigaga muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda I Butare. Umugabo we Kayabo Charles niwe twamenyanye mbere, tuba inshuti, umudamu nawe tuba inshuti kubere umugabo we ariko nyuma kubera gukunda ijambo ry’Imana. Mu bakristo nayoboye bakunze kumbaza ibibazo byinshi kuri Bibiliya Marie Gorette arimo. Ubwo n...