Posts

Showing posts from August, 2022

Padiri Bernadin Muzungu Yongeye Guhura na Musenyeri Bigirumwami Aloys na Padiri Kagame Alexis.

Image
  Iriburiro    Uyu munsi nibwo hasakaye amakuru avuga ko Padiri Bernardin Muzungu yitabye Imana.Nubwo andi makuru avuga ko yitabye Imana ejo kuwa 10/08/2022.  Mu minsi ine ishize nibwo narimo nganira n'abantu tuvuga ku bahanga u Rwanda rwagize barimo Musenyeri Bigirumwami Aloys na Padiri Alexis Kagame. Njye mbabwira ko Padiri Muzungu ari umuhanga urangaje imbere abandi bose u Rwanda rwagize  mu Mateka, Teworojiya no mu Busizi.    Bernardin Muzungu: Umwanditsi wakomeje kwandika no mu gihe atari akibashije kubona  Umunyarwanda yaravuze ngo, " Gusaza ni ugusahurwa!" Gusaza kwasahuye Padiri Muzungu imbaraga z'umubiri,ariko ntikwamusahuye kwandika. Mu 2018, ubwo narimo nkora ubushakashatsi kuri Musenyeri Bigirumwami Aloys, nagiye kuganira na Padiri Muzungu aho yabaga ku Badominikani ku Kacyiru, muha ukuboko ndamusuhuza, uwamufashaga kwandika (secretary)   niwe wamubwiye ati:" Bari kugusuhuza"Nawe ahita ambwira ati: "Ugira ngo se ndabo...