Mutamuriza Grace: Inshuti, Umukunzi, Mushiki wanjye, Umugore, Mama w'abana
Iriburiro Kuwa 03/12/2011, nibwo imbere y'Imana n'abantu Kuwimana Joel na Mutamuriza Grace twahanye isezerano ryo kubana akaramata,ubudatandukana kugeza urupfu rudutanije cyangwa Yesu Kristo agarutse. Uyu munsi turizihiza imyaka 20 turi inshuti, imyaka 19 dukundana imyaka 18 twiyemeje kubana, imyaka 10 tubanye nk'umugabo n'umugore, imyaka 9 tubaye ababyeyi. Ku munsi w'ubukwe na kuririmbiye ko utazarira, utazahogora, niba wararize nizereko utahogoye kandi niba wararize ugahogora warijijwe kandi uhogozwa n'ugukunda urukundo atabano uko asobanura. Uzi neza ko ntagira impano yo kuvuga imitoma, ahubwo ko ibyiyumvo byanjye birangwa kandi bikagaragarira mu bikorwa, niyo mpamvu mfashe uyu mwanya ngo nandike umuri make ku mateka y'urukundo rwacu urukundo rw'ukuri. 1. Mutamuriza Grace Inshuti yanjye magara Muri 2001, ubwo najyaga kwiga i Rusatari mu mwaka wa 4 kuri GS Gary Scheer, nk'ikigo nari giye kwigaho ndimushya nagombaga kugira inshuti. Semageza Deo ...