GUHAGARARA MU CYUHO KUGIRANGO TWAKIRE KUGIRA NEZA KW'IMANA.
Iriburiro Kuva kuwa 08/11/2021 kugeza kuwa 28/11/2021 muri Harvest Bible Fellowship Rwanda dufite amasengesho y'iminsi 21 yo "GUHAGARARA MU CYUHO KUGIRANGO TWAKIRE KUGIRA NEZA KW'IMANA." Intego nkuru: " Umukristo uri muri Yesu neza kandi urangwa n'imirimo myiza ahagarara mu cyuho kugirango kugira neza kw'Imana kugere muritwe no kuritwe." ku munsi wa kabiri dutangiye gusenga nifuje kubasangiza ibyo twize kubirebana no guhagaraga mu cyuho. Ikibazo 1 : Bisobanura iki guhagarara mu cyuho, Kandi bimaze iki guhagarara mu cyuho? (Ezekiyeli 22:30) Kuwa mbere mugitondo twarebye icyo guhagarara mu cyuho bisobanuye, ku mugoroba tureba icyo guhagarara mu cyuho bimaze. Mbere ya Yesu iyo bubakaga umugi cyangwa umudugudu bubakaga urukura rw’amabuye ruzengurutse uwo mugi, mudugudu mu rwego rwo kwirinda abanzi. Iyo habagaho imirwano cyangwa ibiza bikangiza inkuta zikikije umurwa, umudugudu, bashyiragaho abarinzi bo kurinda cyane cyane ahari icyuho, ahasenyutse...