Posts

Showing posts from July, 2021

Habakuki: Urugero rwiza rwo kwizera Imana mugihe ubushake bwayo busharira

Image
 Iriburiro  Abizera Imana benshi usanga tuyizera, tuyiringira, tuyishima, tuyiramya, igihe ibintu bimeze neza, igihe twumva tumeza neza, igihe twumva ko ubushake bw'Imana buri guhura n'ubushake bwacu. Muri iki gihe tunyura mubushake bw'Imana busharira kubera koronavirusi (COVID-19),ubuzima bw'umuhanuzi Habakuki butwigisha ko dukwiye kwizera Imana igihe cyose yewe no mugihe ubushake bwayo busharira.  Intego nkuru : " Kwizera no kwishingikiriza ku Mana gusa, nibyo bibeshaho uwizera mugihe ubushake bw'Imana busharira."   I. Ubushake bw'Imana ntibuhora buryoshye rimwe narimwe burasharira Igitabo cya Habakuki kigizwe n'ibice bitatu, mu gice cya mbere Habakuki atangira abaza Imana kuki? kubera iki? yemera ko akarengane kabaho, amakuba abaho yewe no kubakiranutsi. Nka benshi muri twe birumvikana ko Habakuki atumvaga ukuntu ibyago, akarengane kagera kubantu bizera Imana, kandi Imana igasa nkaho ntacyo biyibwiye. Habakuki yumvaga ko hari icyo Iman...