Ni Gute Wamenya Incuti Nyancuti n’incuti Yiyoberanya (Indyarya)?
Iriburiro Muri gahunda tugira yitwa "TURIBAZA BIBIRIYA IGASUBIZA" umuntu yabajije ikibazo adusaba ko twazamufasha kumenya uko umuntu yabasha kumenya incuti nyancuti n'incuti ziyoberanya. Iyi nyigisho mbasangije twayikoresheje muri iyo gahunda yo gufasha abantu kumenya kugenzura abo bita incuti kugirango babashe kugira ubwenge bwo kubana n'abantu bose yewe harimo n'abanzi. Akenshi twe turibaza ariko burya ibisubizo nyakuri biba bifitwe n’Ijambo ry’Imana (Bibiriya). Kuva umuntu aremwe kugeza uyu munsi isi iriho miriyari zirindwi zabantu, mu bantu harimo abo kugirwa incuti nabo kwirinda kugira incuti ahubwo tugaharanira kubanza kubafasha kugira ubumuntu na gakiza kava kuri Yesu Kristo. Ese birashoboka ko umuntu cyangwa abantu baba incuti zacu ariko baturyarya? Ibi birashoboka cyane, ariko akenshi tubibona byamaze kutugiraho ingaruka, twakomerekejwe nabo twizeraga ko ari incuti. Yesu ntabwo yagambaniwe n’umuntu uturutse kure, Yuda Isikariyoti babanaga, basangiraga n...