Urukundo Ruhebuje byose ( 1Abakorinto 13:8-13)
Iriburiro Intego Nkuru: “Kuko urukundo ruzahoraho kandi rukaba ruhebuje byose niyo mpamvu Imana yaruhisemo kuba igipimo gipima ubuzima bwacu abizera Yesu Kristo. Bityo kugira urukundo rurangwa n’ibikorwa niko kugera ku ntego y’ubuzima bwacu aha ku isi.” Tumaze ibyumweru bibiri tuvuga ku rukundo dushingiye ku magambo dusanga mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto igice cya 13. Icyumweru cya mbere twavuze ku magambo dusanga mu 1Abakorinto 13:1-3 aho twasubizaga ikibazo “Ni gute Imana ipima ubuzima bwacu abizera?” Twasanze Urukundo arirwo gipimo, umunzani upima ubuzima bw'abizera. Mu cyumweru cya kabiri twaganiriye ku magambo ari mu 1Abakorinto 4-7 aho twibazaga ikibazo “urukundo ni iki? N’izihe kamere, cyangwa n’ibiki biranga urukundo?” twabonye icyo urukundo ari cyo (urukundo rurihangana, rugiraneza) icyo rutari cyo (nti rugira ishyari, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu…) Icyo urukundo rukora iteka ( Rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose,...