Posts

Showing posts from October, 2020

Guceceka Igihe gikwiriye

Image
Iriburiro   Muri kamere ya muntu harimo kuvuga cyane, kwitotomba, kuburyo usanga bigoye kuri benshi guceceka cyangwa se kumenya ko hari igihe cya buri kintu: igihe cyo kuvuga ni gihe cyo guceceka. Uyu munsi ndagirango tuganire ku ijambo Imana yashyize ku mutima wajye, sinzi impamvu iri ariryo jambo Imana ya mpaye, ariko ni ukugirango igire icyo itwigisha muri iki gihe turimo.  Turaza gusoma imirongo itandukanye itwigisha ku kamaro ko guceceka, kwirinda mubyo tuvuga, gutega amatwi tukumva neza mbere yo gusubiza.  1. Gececeka utegereza gukora kw'Imana  Ukuva mu Misiri (kuva) 14:13-14. Musa arabasubiza ati: “Mwitinya nimukomere! Iri joro muri bwirebere ukuntu Uhoraho abakiza. Bariya Banyamisiri mureba ntimuzongera kubabona ukundi. 14Nimuhumure, Uhoraho ni we uri bubarwanirire!” Ubwo Abisirayeli barimo bitondomba kubera   gutinya ingabo za Farawo zari zibakurikiye, Mose nyuma yo guhanga amaso Imana nawe yabasabye gutuza, kugira ihumure, kudasakuza, ahubwo b...