Ibintu 5 Biranga Itorero Ritubakiye Kuri Yesu Kristo n’Ijambo ry’Imana
Iriburiro Itorero ryagiye rigira ubusobanuro butandukanye bitewe n’abantu, aho bari n’igihe barimo. Ariko ubusobanuro Ijambo ry’Imana ritanga bwo nti buhinduka. Abantu bashobora kumva ubwo busobanuro nabi cyangwa neza, ariko twizera ko Ijambo ry’Imana ari ukuri kandi ko ari ryo muyoboro twahawe wo kugenderaho. Ijambo ry’Imana ritwereka ko Itorero ryashyizweho na Yesu, “Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y'ikuzimu ntazarishobora.’” Matayo 16:18. Uyu murongo urimo kutwereka ko Yesu ariwe ubwe wavuze ko azubaka Itorero rye, bivuze ko Itorero mbere ya byose ari irya Kristo. Itorero rikaba rigizwe n’abantu bahamagawe na Yesu, bakemera umuhamagaro wo kwizera Yesu, bityo bakihana bakava mu byaha bagahitamo kuba ingingo z’igize umubiri wa Yesu ari ryo Torero (Abefeso 5:23). Mu magambo make Itorero rigizwe n’abizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo kandi baharanira gukiranuka no gushyira mu bikorwa ibyo yigish...