'ICYO UMUNTU ABIBA NICYO ASARURA': UBUSAMBANYI N'INGARUKA ZABWO MU RWANDA
IRIBURIRO Hirya no hino mu Rwanda hagaragara umubare munini w'abantu baganira ku kibazo cy'abana b'abakobwa baterwa inda zitateganyijwe. Abantu bagenda batanga impamvu zitadukanye zitera iki kibazo n'uburyo babona cya kemuka. Iyo wumva ibitangwa nk'umuti urambye kuri iki kibazo usanga ari: ukuganiriza abana ku buzima bw'imyororokere, kubemerera gukoresha ibinini n'udukingirizo yewe no mu mashuri n'ibindi. Njye mbone hejuru ya 80% yibitangwa nk'ibisubizo kuri iki kibazo aribyo bitera kwiyongera k'ubusambanyi mu Rwanda. Ndaza gukoresha ijambo 'ubusambanyi' mvuga umuntu wese ukora imibonano mpuzabitsina atarashyingirwa mu buryo bwemewe n'amatgeko, umuco wacu n'Idini, nuca inyuma uwo bashakanye. Yaba akuze cyangwa adakuze mu muco wacu nk'Abanyarwanda no mu myemerere yacu, urugero Abakirisitu bo bagize hejuru ya 90% yabatuye igihugu, umuntu yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ari uko amaze kubaka urugo. Bityo ubusamb...