Ese kuvuga mu indimi zitamenyekana nicyo kimenyetso ko Umuntu arimo Umwuka w'Imana?
Iriburiro Imyaka ibahe mwinshi hari inyigisho igoramye ikomeje kwigishwa hirya no hino ku isi no mu Rwanda. Aho usanga Umwuka Wera ufatwa nk'impano abantu bahabwa nyuma yo kwakira Yesu. Ibi bishobora gutuma abantu bagirango Yesu n'Umwuka Wera ni Imana zitadukanye. Oya Uwakiriye Yesu aba yakiriye Umwuka Wera, kuko Imana ari Umwuka. Ikindi Ijambo ry'Imana ryo ritwereka neza ko Umwuka Wera atanga impano z'Umwuka. Kandi izo mpano z'Umwuka akaba ari nyinshi. Akenshi hirya no hino uzumva abantu bitwa abanyamwuka bitewe nuko batitira cyangwa bavuga mu indimi zitamenyekana. Ariko se koko nibyo? Icyerekana ko umuntu arimo umwuka w'Imana ni ukuvuga mu indimi zitamenyekana? Kuri Pentekote habaye iki? Abantu bumvuse ubutumwa mu indimi zabo kavukire. Soma Ibyakozwe n'Intumwa igice cya 2. Iki gice kivuga kuri Pentekote, tuyizihize tuzirikana ko Yesu ari Imana kandi ko Imana ari Umwuka. Iyo ufite Yesu uba ufite Umwuka Wera. Ahubwo duharanire kwere...