ZAKAYO: Urugero rwiza rwerekana uko ingamiya yanyura mu izuru ry’urushinge
Iriburiro Uhereye aho abantu batangiye kwandika amateka yabo, bigaragara ko mu bihe bitadukanye, ahantu hatadukanye hagiye habaho abantu bafatwa nk’intwari, abanyabwenge, abavumbuzi, abayobozi beza, n’ibindi tutarondora biranga abantu dukunze kuvuga ngo ‘bakoze amateka’. Muribo harimo Yesu, Intwari, Umucunguzi, Umutabazi, Umwami w’abami, Imana mu bantu, Itangiriro n’Iherezo, Urumuri, Ukuri, Umutambyi, Umwigisha, yewe ntabwo namuvuga uko ari ngo mbishobore, bwakwira bugacya nazarinda mva kuri iy’isi ntari narangiza ku muvuga. Ariko ibaze umuntu wavuzwe mbere y’uko abaho, akavugwa ariho mu isi, akaba akivugwa n’ubu abamwizera bategereje kugaruka kwe kwa kabiri? Nkunda gusoma iyi ibitabo nubu nandika iyi nyigisho ndi kwiga Teworojiya mu Gihugu cya Ghana, gusoma ibitabo nibwo buzima bwa burimunsi. Mubyo maze kubona nuko waba wemera Yesu cyangwa utamwemera ugira icyo umuvugaho kandi kiranga uwo ariwe. Yesu ni Imana yigize umuntu kugirango ibashe kwiy...