Posts

Showing posts from March, 2019

Ingaruka zo gusinzira ku umugore

Image
Iriburiro Mu 1 Abami 3:16-28, tuhasanga inkuru y’abagore babiri tubwirwako bari maraya. Akenshi iyo ababwiriza butumwa babwiriza kuri iyinkuru bashyira imbere kugaragaza ubwenge Salomo yari afite bwo guca imanza zitabera, kandi nibyo. Yewe no muri Bibiriya Yera iyi nkuru bayihaye umutwe uvuga ngo : “ Salomo acira abagore babiri imanza”, urumvako nabo bitsa kurubanza. Jye narebye irindi somo rikomeye riri muri iyi nkuru, kandi rijyanye n’igihe turimo. Iyo urebye muri iki gihe ubona ub’umuntu bugenda buva mu bantu, abana nti bubaha abakuru, abakuru nabo ni uko nti bubaha abana. Abantu bakomeje kuba ba nyamwigendaho cyane, igiteye ubwoba ubwicanyi, ubusambanyi, n’ibindi bikorwa biteye isoni biriyongera kandi bikorerwa ku karubanda. Hari impamvu nyinshi zituma isi irushaho kuba gutya, Pawuro yabivuzeho   2 Timoteyo 3:1-13. Bivuze ko ibyo ndavuga muri iki cyigisho, ari bimwe muri byinshi betera ibyo turi kubona bitari byiza aho dutuye, dukorera, dusengera, twiga nahand...