Kuki Yesu Yabatijwe na Yohana?
Iriburiro Muri gahunda yo gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, ubu turi gusoma igitabo cya Matayo. Ikibazo twibajije muri iki cyumweru kirebana no gushaka kumenya impamvu Yesu ya Batijwe na Yohana. Matayo igice cya 3, hatangira hatwerekako Yohana yabatizaga abantu kuko bari barataye Imana bakajya mubyaha. Bivuzeko Yohana yabatizaga abanyabyaha, kuko icyambere yabasabaga kwari ukwihana, umubatizo ugakurikiraho. Ubwo Yohana yarimo abatiza yabwiye abantu ko inyuma ye hari undi umuruta, uzabatirisha Umwuka n’umuriro. Akivuga ayo magambo Yesu aza amusanga ngo amubatize. Impamvu Yesu yabatijwe (Matayo 3:11-17) Hari abashobora kugirango gusubiza impamvu Yesu yabatijwe biroroshye, oya. Matayo 3:13-14, ubwo Yesu yasangaga Yohana ngo amubatize, Yohana byaramushobeye, kubwa Yohana Yesu niwe wari ukwi kubatiza Yohana. None niba Yesu atari umunyabyaha kuki yasabye Yohana ku mubatiza? Iki nicyo kibazo twibaza, tugirango turebeko twabasha gusoma neza tuk...