Intambara nziza
Iriburiro Mu rwandiko rwa kabiri Pawuro yandikiye Timoteyo, igice cya kane, Pawuro avuga amagambo ameze nk’umubyeyi uri kuraga umwana we. Ku murongo wa gatandatu avuga ko ‘amaze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro’, kandi ko abona ko igihe cye cyo kugenda gisohoye. Ku murongo wa 7-8, niho avuga amagambo nakuyeho umutwe w’inyigisho tugiye kuganira, “Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara sijye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.” Hari byinshi twakura mu magambo Pawuro ari kuvuga, ariko igikomeye n’ukumva ko hari intambara nziza. Ubundi iyo twumvise intambara akenshi duhita twumva ikintu kibi, aho abantu barwana, bakicana, bakica, bagasenga, bakangiza. Igihe twumva ko hari abahunga, abicwa n’inzara, ababura abana, ababyeyi, cyangwa abo bashakanye. Mbese kenshi intambara ikunze kujyana n’ibibi. None ni kuki u...