Nehemiya urugero rw'umuyobozi ukenewe mu Itorero rya none
Iriburiro Muri iyi minsi mu itsinda ' Dusome Bibiriya' turi gusoma igitabo cya Nehemiya. uyumunsi twasomye igice cya 6, aho dusanga Sanibarati, Tobiya na Geshemu bohereza Nehemiya ubutumwa bwo kumutera ubwoba ngo areke umurimo wo kubaka. Ubu ni ubugira kabiri ngira amahirwe yo gusoma iki gitabo cya Nehemiya, icyo maze kubona ni uko Nehemiya yari umuyobozi windashikirwa mu gihe cye. Mu igice cya mbere ubwo Nehemiya yari amaze kumva amakuru y'i Yerusaremu ko hasenyutse kandi ko nabasigaye basekwa, yagize agahinda. Uretse kugira agahinda yafashe umwanya wo gusenga asaba Imana imbabazi yatura ibyaha bya Abisiraheri bene wabo. umwami amaze kumuha uruhushya rwo kujya gusana i Yerusaremu, Nehemiya nti yagezeyo ngo yishyire hejuru. Aho kwivuga ko ariwe uje gukora ibitangaza Nehemiya yabwiye abantu uko Imana yabanye nawe, bityo abantu bumvako bagiye gukorana n'umuntu uri kumwe n'Imana. Muri iki gihe uzumva abakozi b'Imana benshi bivuga ibigwi, bavuga ko bakiza,aho...