Ibintu bitanu bya gufasha guhamya Yesu ku imbuga nkoranyambaga
Iriburiro
Muri iki kinyaja cya
21, imbuga nkoranyambaga ziri mu bintu byahinduye kandi biri guhindura imico,
ubukungu, ubuzima, mbese isi muri rusange. Isi iri guhinduka umudugudu umwe,
aho usanga abantu bari gusunikirwa kuba mu buzima nita ubw’inzozi. Abantu bashyize
imbere ku menyekana, kwamamara, amafaranga, kuruta ubumuntu. Nubwo tutavuga ko
imbuga nkoranyambaga ari mbi, ariko zifite uruhandi rubi ruri gusenya aho
kubaka.
Imbuga nkoranyambaga zahaye ijambo buri wese,
kuko uburere bwo muri ik’igihe bugerwa ku mashyi, kandi abantu bakaba bashyize
imbere kuba ibyigenge kuruta kugengwa n’umuryango bya karusho Imana, bituma
ubutumwa bwinshi buri kugera ku bantu, ari ubutumwa bwa satani. Ubutumwa bwamamaza
ubusambanyi, ibiyobyabwenge, kubeshya, kwiyandarika mu myambarire no mu
mibereho muri rusange, kutubaha, gutukana, mbese muri make ubutumwa bwica
ubumuntu mu bantu nibwo usanga bukurikiranwa cyane. Ntabwo mfite imibare ifatika,
ariko jye ibyo maze kubona, nuko ku imbuga nkoranyambaga haba ubutumwa bwiza
bwinshi bufite ubumenyi bwafasha abantu guhindura imibereho yabo bakabaho neza.
Ariko biratangaje, ubutumwa bukundwa
kurebwa, gusomwa na benshi no gusangizwa benshi ni amashusho y’abambaye ubusa,
amashusho ya bakora imibonano mpuzabitsina, amashusho y’ubwicanyi, amashusho ya
mamaza uburaya, ubusinzi, usanga arebwa cyane, ahuruza abiyita ko bagezweho
kandi ko bari kujyana n’igihe. Kuko gushaka ifaranga bishizwe imbere, benshi
bakoresha ibyo bazi ko bikurura abantu ku imbuga zabo, ibinyamakuru byabo,
ubundi bo bakinjiza amafaranga ariko bazi neza ko ubutumwa batanze burimo kwica
abantu. Bivuzeko muri iki gihe hari batunzwe no gukwiza ubutumwa bwica abantu aho
gukwiza ubutumwa bukiza abantu.
Aha rero niho nibaza
ese twe abavuga ko dukijijwe dukora iki? Aho nti turi mubicisha abantu ubutumwa
dutanga ku imbuga nkoranyambaga? Nyamara twe twahawe Misiyo yo kujya mu mahanga
yose tugahidurira abantu kuba abigishwa ba Yesu no kubigisha kwitondera ibyo
Yesu yatwagishije byose (Matayo 28: 18-20). Yesu yigishije byinshi, ariko
ndagirango turebe kuri kimwe aricyo “GUHAMYA”. “ Kandi ndababwira yuko uzampamiriza imbere y’abantu,
nanjye Umwana w’umuntu nzamuhamiriza imbere y’abamarayika n’Imana. ariko
unyihakanira imbere y’abantu, na we azihakanirwa imbere y’abamarayika n’Imana” (Luka
12:8-9). Uyu murongo niwo nkirango twifashishe, tumenye ko Yesu ari kutureba,
ari kutwumva, ku imbuga nkoranyambaga. Ese ko ziriho abantu benshi turi guhamya
Yesu?
Nkuko nabivuze imbuga
nkoranyambaga zahiduye isi nk’umudugudu umwe. Bivuze ko iyo uri kuri (facebook,
whatsApp, Twitter, Instagram, you tube) nizindi dore ko ari nyinshi uba uri mu
isi aho uba ukwiye guhamya Yesu. Niba
uri umukirisitu wa menye Yesu ko ari Umwami n’Umukiza wawe, kandi ko ukwiye ku
mukiranukira no kwaturira abandi ko akiza, dore ibintu bitanu byagufasha guhamya Yesu ku
imbuga nkoranyambaga:
1. Koresha amazina Yawe nyakuri
Kubeshya n’icyaha, waba
ubeshya ku rubuga runaka, cyangwa uganira. Hari abantu bavuga ko ari abakirisitu
ariko batuye mu mudugudu wo kubeshya ku imbuga nkoranyambaga. Kuko ukireba ku rubuga
bakoresha cyane facebook usanga biyita amazina atari ayabo. Wa kwibaza kuki
umuntu niba ar’umukirisitu koko, ahidura izina rye? Burya umunyabyaha niwe
wihisha, kuko umukirisitu nyawe Bibiriya ivuga ko ari umucyo kandi ko umucyo
udashobora kwihisha (Mtayo 5: 14). Iyo ubeshya izina ryawe ku imbuga
nkoranyambaga ntabwo uba uhamya ahubwo uba wihakana Yesu, kuko aho naho
birakwiye ko bamenya uwo uriwe. Niba uri umukirisitu nakubwira ko gukoresha
amazina yawe nyayo ku imbuga nkoranyambaga ari uguhamya Yesu. Kuko benshi
satani yamaze kubageza mu mudugudu wo kubeshya, kwihisha inyuma yamazina atari
ayabo ku imbuga nkoranyambaga, kugirango bahamye imirimo ya satani yo kubeshya,
gukwiza ubutumwa bubi. Igiteye agahindi kucyumwe usanga abo bari mu materaniro
babwiriza, baririmba, bavuga za haleluya nyinshi. Ariko igihe kiragera Imana
igashyira ahagaragara ibyo bakora
bihishe inyuma y’amazina atari ayabo.
2. Reka kubeshya umwirondoro wawe
(profile)
Hari igihe ntangazwa no
gusoma umwirondoro w’umuntu nziko ari umukirisitu, ariko umwirondorowe yashyize
kurubuga ukanyereka ko ari umunyabinyoma wuzuye. Umuntu uramuzi uzi aho yize,
uzi imyaka afite, aho yakoze, naho ari gukora, ariko ugasanga umwirondoro we
uvuga ibindi. Ngo yize muri Amerika, atararenga
umupaka w’u Rwanda, yewe atarize muburyo bwo kuri murandasi (online) nibura.
Ugasanga ngo yakoze mu kigo runaka, atigeze akandagiramo, imyaka ye ugasanga
yarayihinduye, izina ryo niryo twahereye. Kuki wa kwemera gutwarwa na satani,
ukagera aho uhinduka umukozi we wo kwamamaza ibinyoma. “Ukunda ibibi
ukabirutisha ibyiza, No kubeshya ukakurutisha kuvuga ibitunganye” (Zaburi 52:5).
Niba unda kunda ibibi, ukaba udashyize imbere kubeshya, kuki udakoresha
umwirondoro wewe nyawo? Uri guhisha iki, Imana n’abantu batazi? Irinde kubeshya
umwirondoro wawe, koresha umwirondoro nyakuri. Iyo ukoresheje umwirondoro wewe
nyakuri ntabwo uba wigiriye neza gusa, ahubwo uba utsinze ikigeragezo cyo
kubeshya, no kwamamaza ibinyoma, bityo ukaba ukiranutse. Kandi abakiranutsi
bazagubwa neza, naho abanyabyaha bazarimbuka. Rero ukwiye kugaragza ko
ukiranuka no mu myirondoro yawe, uzaba uhamije ko wamenya ukuri kandi Ukuri ni
Yesu.
3. Menya ibyo ukwiye gukunda no
gusangiza abandi (Like and share)
Ku imbuga nkoranyambaga
haba hanyuzwaho ubutumwa butadukanye, ubukiza n’ubwica. Bitera agahinda kubona
umuntu wiyita ko ari umukrisitu arimo yerekana ko akunze (like) ubutumwa ubona
ko ari ubutumwa bwica. Asangiza cyangwa akwiza (share) ubutumwa bwica aho
gukwiza ubutumwa bukiza. Urugero ugazanga niwe uri gukwiza amashusho y’abambaye
ubusa, abasambana, cyangwa ya kanze ko akunze ubutumwa busebya mugenzi we,
cyangwa abakozi b’Imana. Menya ubutumwa ukwiye gusangiza abandi n’ubutumwa ukwiye
kugaragaza ko ukunze. Kuko like na share, ukora bitanga ubutumwa bugaragaza uwo
uriwe uwo wizeye. Ese ukwiza ubutumwa bwiza bwubaka abantu? Cyangwa ibwica
ubumuntu nibyo ugaragaza ko ukunze kandi usangiza abandi? Ku imbuga nkoranyambaga
haba ubutumwa bwa satani bukunze gutangwa mu mashusho, yaba ashushanyije,
cyangwa ayafashwe na za kamera. Petero
yavuze ko kumenya bikwiye kongerwaho kwirinda, nako tuka kongeraho kwihangana
byose tukabyongeraho kubaha Imana (2 Petero 1:6). Bisaba ko tumenya ubutumwa
butambutswa, tukirinda, tukihanga, tukubaha Imana, dukwiza ubutumwa tuzineza ko
bwubaka abantu mu buryo bw’impagarike n’ubugingo.
4. Garagaza ibyo wanze (dislike), reka gukurikira abantu
runaka (unlike)
Niba uri umukirisitu
nyawe, menya ko hari ubutumwa ukwiye kwereka nyiri kubutambutsa ko
utabushyigikiye. Kuba umunya kuri ni ukumenya no kubwiza abantu ukuri. Biba byiza
iyo ikibi ucyise kibi. Hari imbuga ubamo ufite inshuti ariko ugasanga hari
ugamije gukwiza ubutumwa bubi, reka ku mukurikirana, niba ari mu rubuga mu
mubwire ko ubutumwa bwe butabubaka. Niba akomeje mu mukure mu rubuga, niba ari
kuri facebook, cyangwa kuzindi mbuga hagarika ku mukurikirana. Kuko “hahirwa umuntu
udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi
(Zaburi 1:1).” Menya ko biba bikwiye ko no ku imbuga nkoranya mbaga wirinda
abakobanyi, ukamenya ko hari aho biba ngombwa ukareka no kuba inshuti z’abakobanyi,
kuko ibyo kakwiza byica abantu.
5. Tambutsa ubutumwa bwiza bwa
Yesu
Byari bikwiye ko abakirisitu
dukoresha imbuga nkoranyambaga dutanga ubutumwa bwiza bwa Yesu. Ntabwo aribyiza
kuba umuntu wirirwa asoma, areba amashusho abandi bashyize ku imbuga nkoranyambaga,
cyangwa ngo tuzikoresha mu kwamamaza ubucuruzi ariko twibagirwe kuzikoresha
tuvuga ko Yesu akiza. Fata umanya utegure ijambo ry’Imana rigufi cyangwa
rirerire usangize inshuti zawe. Basangize umurongo uri ku gufasha, umurongo
uvuga ko Yesu akiza, tanga amakuru y’ivugabutumwa witabiriye, sangiza abandi
ibibwirizo byiza bivuga Yesu, bitavuga abantu. Mu kuvuga kubyo abantu bari
kujyaho impaha, irindi kuba umucamanza, cyangwa ushyushya inkuru z’ibinyoma. Muri
make gerageza nawe kugira ubutumwa bwiza bwa Yesu usangiza bandi ku imbuga
nkoranyambaga uriho.
Umusozo
Yohana aravuga ngo “Hanze
hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu
wese ukunda kubeshya akabikora (Ibyahishuwe 22:15). Iherezo ry’abanyabyaha
rizaba ribi, uyu munsi abantu barishimisha, bagakora ibyo bashaka bibwira ko
ariko bizahora. Ariko abizera tuziko hazaba imperuka buri wese akajya kumurika
ibyo yakoze akiri mu isi. Haranira kuba mu mubare wabo Yesu azahamiriza imbere
y’abamarayika n’Imana. Mubyo agusaba no kumuhamiriza mu gihe uriho birimo. Ese uhamya
Yesu ku imbuga nkoranyambaga ukoresha? Cyangwa uramwihakana ubeshya amazina
yawe, umwirondoro wawe, utambutsa ubutumwa bwica aho gutanga ubutumwa bukiza.
Imana idushoboze guhamya Yesu aho turi hose no ku imbuga nkoranyambaga.
Pasitori Kubwimana Joel
Pr Joel,
ReplyDeleteThis is a vital piece of knowledge. Thank you for sharing these insights.
Thank you dear sister Brenda
Delete