Ibintu bitanu bya gufasha guhamya Yesu ku imbuga nkoranyambaga



Iriburiro 


Muri iki kinyaja cya 21, imbuga nkoranyambaga ziri mu bintu byahinduye kandi biri guhindura imico, ubukungu, ubuzima, mbese isi muri rusange. Isi iri guhinduka umudugudu umwe, aho usanga abantu bari gusunikirwa kuba mu buzima nita ubw’inzozi. Abantu bashyize imbere ku menyekana, kwamamara, amafaranga, kuruta ubumuntu. Nubwo tutavuga ko imbuga nkoranyambaga ari mbi, ariko zifite uruhandi rubi ruri gusenya aho kubaka.
Imbuga nkoranyambaga zahaye ijambo buri wese, kuko uburere bwo muri ik’igihe bugerwa ku mashyi, kandi abantu bakaba bashyize imbere kuba ibyigenge kuruta kugengwa n’umuryango bya karusho Imana, bituma ubutumwa bwinshi buri kugera ku bantu, ari ubutumwa bwa satani. Ubutumwa bwamamaza ubusambanyi, ibiyobyabwenge, kubeshya, kwiyandarika mu myambarire no mu mibereho muri rusange, kutubaha, gutukana, mbese muri make ubutumwa bwica ubumuntu mu bantu nibwo usanga bukurikiranwa cyane. Ntabwo mfite imibare ifatika, ariko jye ibyo maze kubona, nuko ku imbuga nkoranyambaga haba ubutumwa bwiza bwinshi bufite ubumenyi bwafasha abantu guhindura imibereho yabo bakabaho neza. Ariko biratangaje,  ubutumwa bukundwa kurebwa, gusomwa na benshi no gusangizwa benshi ni amashusho y’abambaye ubusa, amashusho ya bakora imibonano mpuzabitsina, amashusho y’ubwicanyi, amashusho ya mamaza uburaya, ubusinzi, usanga arebwa cyane, ahuruza abiyita ko bagezweho kandi ko bari kujyana n’igihe. Kuko gushaka ifaranga bishizwe imbere, benshi bakoresha ibyo bazi ko bikurura abantu ku imbuga zabo, ibinyamakuru byabo, ubundi bo bakinjiza amafaranga ariko bazi neza ko ubutumwa batanze burimo kwica abantu. Bivuzeko muri iki gihe hari  batunzwe no gukwiza ubutumwa bwica abantu aho gukwiza ubutumwa bukiza abantu.
Aha rero niho nibaza ese twe abavuga ko dukijijwe dukora iki? Aho nti turi mubicisha abantu ubutumwa dutanga ku imbuga nkoranyambaga? Nyamara twe twahawe Misiyo yo kujya mu mahanga yose tugahidurira abantu kuba abigishwa ba Yesu no kubigisha kwitondera ibyo Yesu yatwagishije byose (Matayo 28: 18-20). Yesu yigishije byinshi, ariko ndagirango turebe kuri kimwe aricyo “GUHAMYA”.  “ Kandi ndababwira yuko uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye Umwana w’umuntu nzamuhamiriza imbere y’abamarayika n’Imana. ariko unyihakanira imbere y’abantu, na we azihakanirwa imbere y’abamarayika n’Imana” (Luka 12:8-9). Uyu murongo niwo nkirango twifashishe, tumenye ko Yesu ari kutureba, ari kutwumva, ku imbuga nkoranyambaga. Ese ko ziriho abantu benshi turi guhamya Yesu?
Nkuko nabivuze imbuga nkoranyambaga zahiduye isi nk’umudugudu umwe. Bivuze ko iyo uri kuri (facebook, whatsApp, Twitter, Instagram, you tube) nizindi dore ko ari nyinshi uba uri mu isi aho uba ukwiye guhamya Yesu.   Niba uri umukirisitu wa menye Yesu ko ari Umwami n’Umukiza wawe, kandi ko ukwiye ku mukiranukira no kwaturira abandi ko akiza,   dore ibintu bitanu byagufasha guhamya Yesu ku imbuga nkoranyambaga:
1.      Koresha amazina Yawe nyakuri  
Kubeshya n’icyaha, waba ubeshya ku rubuga runaka, cyangwa uganira. Hari abantu bavuga ko ari abakirisitu ariko batuye mu mudugudu wo kubeshya ku imbuga nkoranyambaga. Kuko ukireba ku rubuga bakoresha cyane facebook usanga biyita amazina atari ayabo. Wa kwibaza kuki umuntu niba ar’umukirisitu koko, ahidura izina rye? Burya umunyabyaha niwe wihisha, kuko umukirisitu nyawe Bibiriya ivuga ko ari umucyo kandi ko umucyo udashobora kwihisha (Mtayo 5: 14). Iyo ubeshya izina ryawe ku imbuga nkoranyambaga ntabwo uba uhamya ahubwo uba wihakana Yesu, kuko aho naho birakwiye ko bamenya uwo uriwe. Niba uri umukirisitu nakubwira ko gukoresha amazina yawe nyayo ku imbuga nkoranyambaga ari uguhamya Yesu. Kuko benshi satani yamaze kubageza mu mudugudu wo kubeshya, kwihisha inyuma yamazina atari ayabo ku imbuga nkoranyambaga, kugirango bahamye imirimo ya satani yo kubeshya, gukwiza ubutumwa bubi. Igiteye agahindi kucyumwe usanga abo bari mu materaniro babwiriza, baririmba, bavuga za haleluya nyinshi. Ariko igihe kiragera Imana igashyira  ahagaragara ibyo bakora bihishe inyuma y’amazina atari ayabo.
2.      Reka kubeshya umwirondoro wawe (profile)
Hari igihe ntangazwa no gusoma umwirondoro w’umuntu nziko ari umukirisitu, ariko umwirondorowe yashyize kurubuga ukanyereka ko ari umunyabinyoma wuzuye. Umuntu uramuzi uzi aho yize, uzi imyaka afite, aho yakoze, naho ari gukora, ariko ugasanga umwirondoro we uvuga ibindi.  Ngo yize muri Amerika, atararenga umupaka w’u Rwanda, yewe atarize muburyo bwo kuri murandasi (online) nibura. Ugasanga ngo yakoze mu kigo runaka, atigeze akandagiramo, imyaka ye ugasanga yarayihinduye, izina ryo niryo twahereye. Kuki wa kwemera gutwarwa na satani, ukagera aho uhinduka umukozi we wo kwamamaza ibinyoma. “Ukunda ibibi ukabirutisha ibyiza, No kubeshya ukakurutisha kuvuga ibitunganye” (Zaburi 52:5). Niba unda kunda ibibi, ukaba udashyize imbere kubeshya, kuki udakoresha umwirondoro wewe nyawo? Uri guhisha iki, Imana n’abantu batazi? Irinde kubeshya umwirondoro wawe, koresha umwirondoro nyakuri. Iyo ukoresheje umwirondoro wewe nyakuri ntabwo uba wigiriye neza gusa, ahubwo uba utsinze ikigeragezo cyo kubeshya, no kwamamaza ibinyoma, bityo ukaba ukiranutse. Kandi abakiranutsi bazagubwa neza, naho abanyabyaha bazarimbuka. Rero ukwiye kugaragza ko ukiranuka no mu myirondoro yawe, uzaba uhamije ko wamenya ukuri kandi Ukuri ni Yesu. 
3.      Menya ibyo ukwiye gukunda no gusangiza abandi (Like and share)    
Ku imbuga nkoranyambaga haba hanyuzwaho ubutumwa butadukanye, ubukiza n’ubwica. Bitera agahinda kubona umuntu wiyita ko ari umukrisitu arimo yerekana ko akunze (like) ubutumwa ubona ko ari ubutumwa bwica. Asangiza cyangwa akwiza (share) ubutumwa bwica aho gukwiza ubutumwa bukiza. Urugero ugazanga niwe uri gukwiza amashusho y’abambaye ubusa, abasambana, cyangwa ya kanze ko akunze ubutumwa busebya mugenzi we, cyangwa abakozi b’Imana. Menya ubutumwa ukwiye gusangiza abandi n’ubutumwa ukwiye kugaragaza ko ukunze. Kuko like na share, ukora bitanga ubutumwa bugaragaza uwo uriwe uwo wizeye. Ese ukwiza ubutumwa bwiza bwubaka abantu? Cyangwa ibwica ubumuntu nibyo ugaragaza ko ukunze kandi usangiza abandi? Ku imbuga nkoranyambaga haba ubutumwa bwa satani bukunze gutangwa mu mashusho, yaba ashushanyije, cyangwa ayafashwe na za kamera.  Petero yavuze ko kumenya bikwiye kongerwaho kwirinda, nako tuka kongeraho kwihangana byose tukabyongeraho kubaha Imana (2 Petero 1:6). Bisaba ko tumenya ubutumwa butambutswa, tukirinda, tukihanga, tukubaha Imana, dukwiza ubutumwa tuzineza ko bwubaka abantu mu buryo bw’impagarike n’ubugingo.   
4.      Garagaza ibyo  wanze (dislike), reka gukurikira abantu runaka (unlike)
Niba uri umukirisitu nyawe, menya ko hari ubutumwa ukwiye kwereka nyiri kubutambutsa ko utabushyigikiye. Kuba umunya kuri ni ukumenya no kubwiza abantu ukuri. Biba byiza iyo ikibi ucyise kibi. Hari imbuga ubamo ufite inshuti ariko ugasanga hari ugamije gukwiza ubutumwa bubi, reka ku mukurikirana, niba ari mu rubuga mu mubwire ko ubutumwa bwe butabubaka. Niba akomeje mu mukure mu rubuga, niba ari kuri facebook, cyangwa kuzindi mbuga hagarika ku mukurikirana. Kuko “hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, ntiyicarane n’abakobanyi (Zaburi 1:1).” Menya ko biba bikwiye ko no ku imbuga nkoranya mbaga wirinda abakobanyi, ukamenya ko hari aho biba ngombwa ukareka no kuba inshuti z’abakobanyi, kuko ibyo kakwiza byica abantu.
5.      Tambutsa ubutumwa bwiza bwa Yesu 
Byari bikwiye ko abakirisitu dukoresha imbuga nkoranyambaga dutanga ubutumwa bwiza bwa Yesu. Ntabwo aribyiza kuba umuntu wirirwa asoma, areba amashusho abandi bashyize ku imbuga nkoranyambaga, cyangwa ngo tuzikoresha mu kwamamaza ubucuruzi ariko twibagirwe kuzikoresha tuvuga ko Yesu akiza. Fata umanya utegure ijambo ry’Imana rigufi cyangwa rirerire usangize inshuti zawe. Basangize umurongo uri ku gufasha, umurongo uvuga ko Yesu akiza, tanga amakuru y’ivugabutumwa witabiriye, sangiza abandi ibibwirizo byiza bivuga Yesu, bitavuga abantu. Mu kuvuga kubyo abantu bari kujyaho impaha, irindi kuba umucamanza, cyangwa ushyushya inkuru z’ibinyoma. Muri make gerageza nawe kugira ubutumwa bwiza bwa Yesu usangiza bandi ku imbuga nkoranyambaga uriho.
Umusozo
Yohana aravuga ngo “Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora (Ibyahishuwe 22:15). Iherezo ry’abanyabyaha rizaba ribi, uyu munsi abantu barishimisha, bagakora ibyo bashaka bibwira ko ariko bizahora. Ariko abizera tuziko hazaba imperuka buri wese akajya kumurika ibyo yakoze akiri mu isi. Haranira kuba mu mubare wabo Yesu azahamiriza imbere y’abamarayika n’Imana. Mubyo agusaba no kumuhamiriza mu gihe uriho birimo. Ese uhamya Yesu ku imbuga nkoranyambaga ukoresha? Cyangwa uramwihakana ubeshya amazina yawe, umwirondoro wawe, utambutsa ubutumwa bwica aho gutanga ubutumwa bukiza. Imana idushoboze guhamya Yesu aho turi hose no ku imbuga nkoranyambaga. 

Pasitori Kubwimana Joel




Comments

  1. Pr Joel,
    This is a vital piece of knowledge. Thank you for sharing these insights.

    ReplyDelete

Post a Comment

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.