Ibintu bitanu bya gufasha guhamya Yesu ku imbuga nkoranyambaga

Iriburiro Muri iki kinyaja cya 21, imbuga nkoranyambaga ziri mu bintu byahinduye kandi biri guhindura imico, ubukungu, ubuzima, mbese isi muri rusange. Isi iri guhinduka umudugudu umwe, aho usanga abantu bari gusunikirwa kuba mu buzima nita ubw’inzozi. Abantu bashyize imbere ku menyekana, kwamamara, amafaranga, kuruta ubumuntu. Nubwo tutavuga ko imbuga nkoranyambaga ari mbi, ariko zifite uruhandi rubi ruri gusenya aho kubaka. Imbuga nkoranyambaga zahaye ijambo buri wese, kuko uburere bwo muri ik’igihe bugerwa ku mashyi, kandi abantu bakaba bashyize imbere kuba ibyigenge kuruta kugengwa n’umuryango bya karusho Imana, bituma ubutumwa bwinshi buri kugera ku bantu, ari ubutumwa bwa satani. Ubutumwa bwamamaza ubusambanyi, ibiyobyabwenge, kubeshya, kwiyandarika mu myambarire no mu mibereho muri rusange, kutubaha, gutukana, mbese muri make ubutumwa bwica ubumuntu mu bantu nibwo usanga bukurikiranwa cyane. Ntabwo mfite imibare ifatika, ariko jye ibyo maze kubona, nuko ku imb...