Posts

Showing posts from April, 2019

Ibintu bitanu bya gufasha guhamya Yesu ku imbuga nkoranyambaga

Image
Iriburiro  Muri iki kinyaja cya 21, imbuga nkoranyambaga ziri mu bintu byahinduye kandi biri guhindura imico, ubukungu, ubuzima, mbese isi muri rusange. Isi iri guhinduka umudugudu umwe, aho usanga abantu bari gusunikirwa kuba mu buzima nita ubw’inzozi. Abantu bashyize imbere ku menyekana, kwamamara, amafaranga, kuruta ubumuntu. Nubwo tutavuga ko imbuga nkoranyambaga ari mbi, ariko zifite uruhandi rubi ruri gusenya aho kubaka. Imbuga nkoranyambaga zahaye ijambo buri wese, kuko uburere bwo muri ik’igihe bugerwa ku mashyi, kandi abantu bakaba bashyize imbere kuba ibyigenge kuruta kugengwa n’umuryango bya karusho Imana, bituma ubutumwa bwinshi buri kugera ku bantu, ari ubutumwa bwa satani. Ubutumwa bwamamaza ubusambanyi, ibiyobyabwenge, kubeshya, kwiyandarika mu myambarire no mu mibereho muri rusange, kutubaha, gutukana, mbese muri make ubutumwa bwica ubumuntu mu bantu nibwo usanga bukurikiranwa cyane. Ntabwo mfite imibare ifatika, ariko jye ibyo maze kubona, nuko ku imb...

UMUTIMA W'UMUNTU: UBUTURO YESU YIFUZA

Image
IRIBURIRO   Umutima ushobora gusobanurwa mu buryo bwinshi. Ku Banyarwanda umutima ugizwe nibice bibiri: igice cya mbere ni urugingo, igice cya kabiri kigizwe n'ibyiyumvo, imbamutima, ubwenge, umutima. Ni gute umutima ugaruka mugice cya kabiri? ibaze impamvu Abanyarwanda ujya kumva ukumva baravuze ngo " runaka nta mutima agira?" cyangwa ngo afite umutima wi nyamanswa,  Ese umutnu yabaho nta mutima w'urugingo agira? Cyangwa yashyirwamo umutima winyamanswa? Oya, umutima baba bavuga aha ntabwo ari urugingo ahubwo n'umutimanama, ibyiyumvo, ubwenge. Umutima nk'urugingo ufite umumaro ukomeye wo gutuma amaraso atembera mu mubiri, gutanga umwuka, mbese ukora nki pompo mu mubiri. Turaza kwibanda ku gice cya kabiri tuvuga umutima nk'ubwenge, ubushake, ibyiyumvo.  Ninde ushobora kumenya umutima w'umuntu? Indirimbo ziri mu byo dukunda cyane, byagera ku indirimbo z'urukundo bikaba akarusho. ujya kumva umuntu ngo " nakweguriye umutima wajye...