UMUTIMA W'UMUNTU: UBUTURO YESU YIFUZA


IRIBURIRO  

Umutima ushobora gusobanurwa mu buryo bwinshi. Ku Banyarwanda umutima ugizwe nibice bibiri: igice cya mbere ni urugingo, igice cya kabiri kigizwe n'ibyiyumvo, imbamutima, ubwenge, umutima. Ni gute umutima ugaruka mugice cya kabiri? ibaze impamvu Abanyarwanda ujya kumva ukumva baravuze ngo " runaka nta mutima agira?" cyangwa ngo afite umutima wi nyamanswa,  Ese umutnu yabaho nta mutima w'urugingo agira? Cyangwa yashyirwamo umutima winyamanswa? Oya, umutima baba bavuga aha ntabwo ari urugingo ahubwo n'umutimanama, ibyiyumvo, ubwenge. Umutima nk'urugingo ufite umumaro ukomeye wo gutuma amaraso atembera mu mubiri, gutanga umwuka, mbese ukora nki pompo mu mubiri. Turaza kwibanda ku gice cya kabiri tuvuga umutima nk'ubwenge, ubushake, ibyiyumvo. 

Ninde ushobora kumenya umutima w'umuntu?

Indirimbo ziri mu byo dukunda cyane, byagera ku indirimbo z'urukundo bikaba akarusho. ujya kumva umuntu ngo " nakweguriye umutima wajye",  undi ati " niwowe utuma umutima wajye utera", cyangwa ngo " nkubuze umutima wa hagarara", imitoma ivuga ku mutima tuyumva buri munsi, mu indirimbo, mu mivugo, muri za firimi, tuyisoma mu bitabo, n'ahandi. Abanyarwanda bo bakavuga ngo " kami kamuntu ni umutima we", kandi ngo " nta muzindutse wa kare cyane watashye ku mutima wundi." Muri Bibiriya, Yeremiya 17: 9 havuga ngo " umutima w'umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizeye gukira. Ni nde ushobora kuwumenye uko uri?" Ukurikije Bibiriya n'imigani y'Abanyarwanda, umutima w'umuntu ntabwo ushobora kuvuga ngo urawuzi. bivuze ko ibyo twumva mu indirimbo, mu mivugo, muri za firimi, dusoma mu bitabo, abantu bavuga ko bazi umutima, ko bawutanze, ko baweguriye abandi, ni ukwishuka.  Yeremiya we ati, 'umutima w'umuntu urusha ibintu byose gushukana.'  Umuntu agira ibyo yiyiziho wenyine, akagira ibyo yiyiziho n'abandi bamuziho, nibyo abantu bamuziho we atiyiziho. Abizera Imana twemera ko  Imana ariyo imenya umuntu neza. Bityo umutima w'umuntu umenywa neza n'umuremyi wa muremye.

Ubuturo Yesu ashaka

Mu murongo twavuze haraguru, Yeremiya avuga ko umutima ushukana kandi ko ufite indwara utizeye gukira. Uyu mutima urwaye, ubwibone, ubusinzi, ubusambanyi, ubwicanyi, kwishyira hejuru, kwikubira, ishyari, urwango, ubutinganyi, gusebanya, guteranya, gutanya no kurema ibice mu bantu, kwiba,kwigenga aho kugengwa n'Imana, gukunda indamu mbi, ruswa, n'ubundi burwayi tutarondora, niwo Yesu ashaka guturamo.  Aho Yesu atadukaniye n'abandi bantu, ni bigirwa mana, nuko we ateze amaboko yiteguye kukwakira nubwo waba wararembejwe n'ibyaha. Mu itsinda Dusome ijambo ry'Imana, ejo twasoje gusoma igitabo cya Yobu. Mu makuba umuryango, inshuti batereranye Yobu, Imana imwibutse baje gusangira nawe, bara muhumuriza. Abantu bo bagukunda uri mwiza, ukora ibyiza, ukize, wa mamaye, ariko iyo ubuzima buhindutse baraguhinduka. Muri iki gihe turi kumva hirya no hino bamwe mu bashakanye bavuga imitoma y'urukundo, ko imitima yabo bayeguriranye, bari gutadukana abandi bari kwicana. Muri make abantu akenshi mubana iyo umeze neza. Yesu we uko uri kose, waba warijanditse mubyaha ukarigitamo arakwakira. Icyo Yesu agusaba ni kimwe kwemera ko atura mu mutima wawe. Imana yeremye umuntu imuha kumenya ikibi n'icyiza, umutima w'umuntu umufasha kumenya ubushake bw'Imana. Indwara z'umutima w'umuntu twavuze zishobora gutuma utamenya ubushake bw'Imana, cyane iyo umutima wawe ugeze kuryego ryo kuba akahebwe. Niba umutima wawe wari umaze kwinjiramo indwara, umuganga ntawundi ni Yesu, kandi ikiguzi ni amaraso ye yamenekeye i Gorogota ku musara.  

Umusozo 

Ubwo twibuka imibabaro Yesu yagize kubwacu, ndagirango abizera twisuzume turebe indwara zari zimaze kwinjira mu mitima yacu, twongere duce bugufi Yesu atwejeshe amarasoye. Wowe utamwizera nk'Umwami n'Umukiza, igihe niki cyo ku mwakira mu bugingo bwawe. Nta kiguzi agusaba, intambwe imwe yo kwatura ko ari Umukiza irahagije. Reka imitima yacu, iyo abo ndukunda batabasha kumenya, abandukunda batabasha kuvura, tuyegurire Yesu. Niwe waturemye azi ibyo imitima yacu ikeneye, niyo mpamvu ariwe ukwiye kuyobora imitima yacu. 


Pasika Nziza 


Pasitori Kubwimana Joel 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.