Eliya Malaki yahanuye yaraje cyangwa ntaraza?
Iriburiro
Hamwe
n’abandi duhurira kurubuga Dusome Bibiriya, nizindi mbuga zitadukanye kuri
whattsApp kuva kuwa 26/09/2018 twatangiye gusoma igitabo cya Malaki. Igitabo cya Malaki nicyo gitabo giheruka ibindi
mu Isezerano rya Kera. Iki gitabo cyanditswe na Malaki ahagana mu 430 mbere ya
Yesu. Abayunda bari I Yudeya nyuma yo kuva mu bunyage nibo Malaki yanditse
ahanurira. Ubutumwa bwigenzi yabagejejeho bwari ubwo kubabwirako “ Mesiya
Umwami azaza atazanywe no gucira ubwoke bwe urubanza gusa, ahubwo ko azaba aje
no guha ubwoko bwe umugisha nokubasubiza ikuzo.”
Kuwa
Gatandatu twasomye Malaki igice cya kane, kubakoresha Bibiriya Yera Malaki
3:19-24. Malaki 4:5-6; 3:23-24 kubakoresha Bibiriya Yera itari iyo muri
Terefone, Malaki ahanura avuga ko hari Eliya uzaza. “Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi
w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba
utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugirango ntazaza
kurimbuza isi umuvumo.” Iki bazo twibajije
ni iki! Uyu Eliya uvugwa aha ninde? Yaraje cyangwa ntaraza? Mu mbuga zirenze
eshanu, nabonye ebyiri murizo ariho abantu bagerageje kuganira kuri iki kibazo.
Muri izo Ebyiri: urubaga rwabo twiganye mu mashuri yisumbuye APADEM-Busoro niho
nabonye bantu batanga ibitekerezo kuri iki kibazo. Murubuga rundi Rw’umuryango
witwa Esiteri naho nabonye umuntu umwe agerageza gutanga ibitekerezo kuri uyu
Eliya. Abasomye ubutumwa natanze nababwiye ko jye uyu munsi aribwo nza gufata
umwanya wo gusesengura iyi mirongo tureba uyu Eliya uvugwa uwo ariwe, niba
yaraje cyangwa ataraza.
Akenshi
mu imvugo zabantu benshi harimo n’Abakristo usanga bafata Bibiriya nk’igitabo umuntu
wese yafata agasoma agahita yumva ubutumwa burimo. Yewe hari nabibwirako
Abapasitori, abiga Bibiriya, Abavugabutumwa, nabandi bakoresha Bibiriya buri
munsi ko bazi Bibiriya, bumva ubutumwa buyirimo. Jye ndagirango gubwire ko
Bibiriya atari igitabo, n’inzu y’ibitabo bw’Imana. Nyiri iy’inzu yibitabo
atakuyoboye nubwo waba warigiye mubutayu Yesu yagiyemo ntacyo wamenya kuri
Bibriya. Kuko ibiri muri Bibiriya tumenyaho gato, Pawuro yabivuze neza
“Tumenyaho igice kandi duhanuraho igice” ubwo igishyitse rwose kizasohora ibyo
tuzi bindashyitse bizakurwaho, soma 1 Abakorinto 13:9-12.
Abasesengura
Bibiriya nti bavuga rumwe kuri Eliya Malaki yahanuye, hari abavugako uyu Eliya
yaje, hari nabavugako uyu Eliya ataraza. Reka rero nsabe Imana kuza kunyobora
kugirango bike menyeshwa nayo abe aribyo nza kubasangiza, kuko Imana izahishura
byose ku munsi uheruka. Turareba muri izi mpande ebyiri zabasesengura Bibiriya
ibyo bashingiraho bemeza ibyo bavuga.
1.
Eliya
yaraje
Abisiraheri
bari bategereje Eliya, kuburyo na Yesu ubwe bamwe bakekaga ko ari Eliya Mariko
8:27-30; Luka 9:18-21. Ubwo bamwe bakekaga ko Yesu ari Eliya Herode we
yaketseko Yohana umubatiza yaciye igihanga yazutse Mariko 6:14-16; Luka 9:7-9.
Eliya Malaki ahanura abasesenguzi ba Bibiriya nashyize mu cyiciro cya mbere bemeza ko yaje. Abagize
iritsinda bashingira cyane ku magambo ya Yesu.
Matayo 11:13-15 “Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuwe kugeza igihe
cya Yohana, kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza. Ufite
amatwi yumva niyumve. Yesu ubwe yemeje ko Yohan ariwe Eliya wahanuwe. Matayo 17
muri iki gice Yesu abonekerwa na Mose hamwe na Eliya ari kumusozi hamwe na
Petero, Yakobo na Yohana. Ku murongo wa 10, abigishwa babaza Yesu impamvu
abanditsi bavugako Eliya akwiye kubanza kuza. 11-12 Yesu ababwira ko aribyo
kandi ko Eliya yaje nti ba mumenya bamugenza uko bishakiye. Kandi ko n’umwana
w’umuntu ariwe Yesu ariko bazamugira. 13
Abigishwa bamenya yuko ababwiye Yohana umubatiza. Abigishwa ba Yesu nabo
basobanukiwe ko Yohana ariwe Eliya wahanuwe. None niba Yesu, Abigishwa
bagaragaza ko Yohana ariwe Eliya wa hanuwe kuki bidahita byemerwa uko hakaba
abandi bavuga ukundi? Reka turebe igice cya kabiri cy’abasesenguzi ba Bibiriya
kivuga ko Eliya Malaki yavuze ataraza.
2.
Eliya
ntaraza
Malaki
mu buhanuzi bwe agaragaza ko uyu Eliya azabanziriza umunsi ukomeye w’Umwami,
mbere yuko aza kurimbuza isi umuvumo. Bityo abagize iritsimba bo bakavugako uyu
Eliya azaza mbere yuko imperuka iba. Mbese ko azabanziriza kugaruka kwa kabiri
kwaYesu. Ariko iri tsinda naryo ririmo ibyiciro Bibiri: bamwe bavuga ko haje
umwuka n’imbaraga bya Eliya bikorera muri Yohana, bashingira kuri Luka 1:13-17,
hagaragaza ko Yohana azagendara mu mwuka n’imbaraga za Eliya. Kubagize iritsinda Yohana yari afite
Umwuka n’imbaraga za Eliya, ariko ntabwo yari Eliya. Bityo Eliya nyawe nawe azaza mbere yo kugaruka kwa Yesu kwa kabiri. Abandi bo bavugako hakwiye gutadukanywa
Intumwa Malaki avuga muri Malaki 3:1 na Eliya uvugwa muri Malaki 4:5-6
kubakoresha Bibiriya Yera Malaki 3:23-24. Kubagize iritsinda Yohana niwe ntumwa
Malaki avuga, ariko siwe Eliya Malaki avuga. Intumwa ariwe Yohana akwiye kuza
mbere ya Mesiya(Yesu) Abayuda bari bategereje, naho Eliya akazaza mbere yuko
kugaruka kwakabiri kwa Yesu (mbere y’imperuka). Aba kandi bagendera kukuba
Yohana ubwe ubwo yabazwaga niba ariwe Eliya yaravuze ati oya. Yohana 1:21-23,
Yohana umubatiza ubwo bamubazaga ko ari Eliya we yavuze oya, bamubaza niba ari
umuhanuzi ati oya, ndi ijwi ry’urangururira m’ubutayu nti mugorore inzira
z’Uwiteka, nkuko umuhanuzi Yesaya yabivuze. Ibi bituma abagize iri tsinda bo bemeza ko
Eliya Malaki yavuze ataraza, ahubwo azabanziriza kugaruka kwa kabiri kwa
Yesu.
Umusozo
Wa
kwibaza uti ko utubwiye abandi uko ba byumva, kandi tukumva kugeza ubu bo
badahuza wowe uri kuruhe ruhande. Biragoye kuvuga ko ndi kuri uru ruhande, kuko
buri bantu ibyo basobanura bashingira kubyanditswe. Ariko Yesu niwe Kuri, bityo rero ndi kuruhande rwa
bashyira imbere ibyo Yesu yavuze. Yesu yahamije ko Eliya yaje, kandi ko uwo
yari Yohana. Kuki se Yohana we yahakanye ko ari Eliya? Aha hari impamvu
zitadukanye ariko ebyiri nizo zikunze gutangwa: Icyambere uyu Eliya uvugwa na
Malaki , Abayuda bumvagako azabanziriza Mesiya, bityo ko azatangira umurimo wo
kubabohora abakuraho ubutegetsi bwa Baromani,
Mesiya akazaza awusoza. Yohana rero yari azi neza ko kwemeza ko ari
Eliya byatuma bashobora no kumwimika ngo abe umwami kandi iyo siyo yari intego
ye. Ikindi nuko Yohana yashyize imbere umurimo we aho kwishyira imbere ngo
yivuge. Bityo ati ndi Ijwi, aho kuvuga ko ari umuhanuzi runaka ahubwo avugako
ari ijwi. Yakoresheje ubuhanuzi bwa Yesaya mukuvuga uwo ariwe. Kandi mwibuke ko
Yesu avuga ngo “uwo abahanuzi bose bahanuye” bivuze, ko Malaki, Yesaha, nabandi
bose barimo. Bityo rero nubwo abasesenguzi batavuga rumwe kuri Eliya Malaki
yahanuye, tutagiye muri Teworojiya yimbitse cyane, Yesu yatanze igisubizo.
Kubirebana na Eliya uzaza mbere y’imperuka, Ibyahishuwe igice cya 11 havuga
abahamya babiri bazabanza kuza guhamya Kristo mbere yuko imperuka iba. Ntabwo
havuga umuhamya umwe ahubwo ba biri. Bityo rero Eliya malaki yavuze Yesu yemeje
ko ari Yohana. Imana ibahe imigisha kandi mukomeze gushaka mubyanditswe
kugirango mu menye ukuri, Umwuka abafashe mu kwiga ijambo ry’Imana.
Pasitori
Kubwimana Joel
Very nice work to read and share. The author gives very amazing thoughts and knowledge from the topic.. If you want to know more about azaza biz solutions this website is also the best for you. We are also offering services in affordable price. Thank you , Godbless and more power!!
ReplyDeleteNice article. Highly recommended. The thoughts are clear and well explained. Thankyou for sharing your work, truly worth reading. On the other hand, if you’re interested in , pay per click package in singapore, feel free to visit our website. Thankyou and Godbless!
ReplyDeleteNice article. Highly recommended. The thoughts are clear and well explained. Thankyou for sharing your work, truly worth reading. On the other hand, if you’re interested in , pay per click package in singapore, feel free to visit our website. Thankyou and Godbless!
ReplyDelete