Eliya Malaki yahanuye yaraje cyangwa ntaraza?





Iriburiro
Hamwe n’abandi duhurira kurubuga Dusome Bibiriya, nizindi mbuga zitadukanye kuri whattsApp kuva kuwa 26/09/2018 twatangiye gusoma igitabo cya Malaki.  Igitabo cya Malaki nicyo gitabo giheruka ibindi mu Isezerano rya Kera. Iki gitabo cyanditswe na Malaki ahagana mu 430 mbere ya Yesu. Abayunda bari I Yudeya nyuma yo kuva mu bunyage nibo Malaki yanditse ahanurira. Ubutumwa bwigenzi yabagejejeho bwari ubwo kubabwirako “ Mesiya Umwami azaza atazanywe no gucira ubwoke bwe urubanza gusa, ahubwo ko azaba aje no guha ubwoko bwe umugisha nokubasubiza ikuzo.” 
Kuwa Gatandatu twasomye Malaki igice cya kane, kubakoresha Bibiriya Yera Malaki 3:19-24. Malaki 4:5-6; 3:23-24 kubakoresha Bibiriya Yera itari iyo muri Terefone, Malaki ahanura avuga ko hari Eliya uzaza.  “Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi  uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugirango ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”  Iki bazo twibajije ni iki! Uyu Eliya uvugwa aha ninde? Yaraje cyangwa ntaraza? Mu mbuga zirenze eshanu, nabonye ebyiri murizo ariho abantu bagerageje kuganira kuri iki kibazo. Muri izo Ebyiri: urubaga rwabo twiganye mu mashuri yisumbuye APADEM-Busoro niho nabonye bantu batanga ibitekerezo kuri iki kibazo. Murubuga rundi Rw’umuryango witwa Esiteri naho nabonye umuntu umwe agerageza gutanga ibitekerezo kuri uyu Eliya. Abasomye ubutumwa natanze nababwiye ko jye uyu munsi aribwo nza gufata umwanya wo gusesengura iyi mirongo tureba uyu Eliya uvugwa uwo ariwe, niba yaraje cyangwa ataraza.  
Akenshi mu imvugo zabantu benshi harimo n’Abakristo usanga bafata Bibiriya nk’igitabo umuntu wese yafata agasoma agahita yumva ubutumwa burimo. Yewe hari nabibwirako Abapasitori, abiga Bibiriya, Abavugabutumwa, nabandi bakoresha Bibiriya buri munsi ko bazi Bibiriya, bumva ubutumwa buyirimo. Jye ndagirango gubwire ko Bibiriya atari igitabo, n’inzu y’ibitabo bw’Imana. Nyiri iy’inzu yibitabo atakuyoboye nubwo waba warigiye mubutayu Yesu yagiyemo ntacyo wamenya kuri Bibriya. Kuko ibiri muri Bibiriya tumenyaho gato, Pawuro yabivuze neza “Tumenyaho igice kandi duhanuraho igice” ubwo igishyitse rwose kizasohora ibyo tuzi bindashyitse bizakurwaho, soma 1 Abakorinto 13:9-12. 
Abasesengura Bibiriya nti bavuga rumwe kuri Eliya Malaki yahanuye, hari abavugako uyu Eliya yaje, hari nabavugako uyu Eliya ataraza. Reka rero nsabe Imana kuza kunyobora kugirango bike menyeshwa nayo abe aribyo nza kubasangiza, kuko Imana izahishura byose ku munsi uheruka. Turareba muri izi mpande ebyiri zabasesengura Bibiriya ibyo bashingiraho bemeza ibyo bavuga.
1.      Eliya yaraje 
Abisiraheri bari bategereje Eliya, kuburyo na Yesu ubwe bamwe bakekaga ko ari Eliya Mariko 8:27-30; Luka 9:18-21. Ubwo bamwe bakekaga ko Yesu ari Eliya Herode we yaketseko Yohana umubatiza yaciye igihanga yazutse Mariko 6:14-16; Luka 9:7-9. Eliya Malaki ahanura abasesenguzi ba Bibiriya  nashyize mu cyiciro cya mbere bemeza ko yaje.   Abagize iritsinda bashingira cyane ku magambo ya Yesu.  Matayo 11:13-15 “Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuwe kugeza igihe cya Yohana, kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza. Ufite amatwi yumva niyumve. Yesu ubwe yemeje ko Yohan ariwe Eliya wahanuwe. Matayo 17 muri iki gice Yesu abonekerwa na Mose hamwe na Eliya ari kumusozi hamwe na Petero, Yakobo na Yohana. Ku murongo wa 10, abigishwa babaza Yesu impamvu abanditsi bavugako Eliya akwiye kubanza kuza. 11-12 Yesu ababwira ko aribyo kandi ko Eliya yaje nti ba mumenya bamugenza uko bishakiye. Kandi ko n’umwana w’umuntu ariwe Yesu ariko bazamugira.  13 Abigishwa bamenya yuko ababwiye Yohana umubatiza. Abigishwa ba Yesu nabo basobanukiwe ko Yohana ariwe Eliya wahanuwe. None niba Yesu, Abigishwa bagaragaza ko Yohana ariwe Eliya wa hanuwe kuki bidahita byemerwa uko hakaba abandi bavuga ukundi? Reka turebe igice cya kabiri cy’abasesenguzi ba Bibiriya kivuga ko Eliya Malaki yavuze ataraza.
2.      Eliya ntaraza
Malaki mu buhanuzi bwe agaragaza ko uyu Eliya azabanziriza umunsi ukomeye w’Umwami, mbere yuko aza kurimbuza isi umuvumo. Bityo abagize iritsimba bo bakavugako uyu Eliya azaza mbere yuko imperuka iba. Mbese ko azabanziriza kugaruka kwa kabiri kwaYesu. Ariko iri tsinda naryo ririmo ibyiciro Bibiri: bamwe bavuga ko haje umwuka n’imbaraga bya Eliya bikorera muri Yohana, bashingira kuri Luka 1:13-17, hagaragaza ko Yohana azagendara mu mwuka n’imbaraga za Eliya. Kubagize iritsinda Yohana yari afite Umwuka n’imbaraga za Eliya, ariko ntabwo yari Eliya. Bityo Eliya nyawe nawe azaza mbere yo kugaruka kwa Yesu kwa kabiri.  Abandi bo bavugako hakwiye gutadukanywa Intumwa Malaki avuga muri Malaki 3:1 na Eliya uvugwa muri Malaki 4:5-6 kubakoresha Bibiriya Yera Malaki 3:23-24. Kubagize iritsinda Yohana niwe ntumwa Malaki avuga, ariko siwe Eliya Malaki avuga. Intumwa ariwe Yohana akwiye kuza mbere ya Mesiya(Yesu) Abayuda bari bategereje, naho Eliya akazaza mbere yuko kugaruka kwakabiri kwa Yesu (mbere y’imperuka). Aba kandi bagendera kukuba Yohana ubwe ubwo yabazwaga niba ariwe Eliya yaravuze ati oya. Yohana 1:21-23, Yohana umubatiza ubwo bamubazaga ko ari Eliya we yavuze oya, bamubaza niba ari umuhanuzi ati oya, ndi ijwi ry’urangururira m’ubutayu nti mugorore inzira z’Uwiteka, nkuko umuhanuzi Yesaya yabivuze.  Ibi bituma abagize iri tsinda bo bemeza ko Eliya Malaki yavuze ataraza, ahubwo azabanziriza kugaruka kwa kabiri kwa Yesu. 
Umusozo
Wa kwibaza uti ko utubwiye abandi uko ba byumva, kandi tukumva kugeza ubu bo badahuza wowe uri kuruhe ruhande. Biragoye kuvuga ko ndi kuri uru ruhande, kuko buri bantu ibyo basobanura bashingira kubyanditswe. Ariko  Yesu niwe Kuri, bityo rero ndi kuruhande rwa bashyira imbere ibyo Yesu yavuze. Yesu yahamije ko Eliya yaje, kandi ko uwo yari Yohana. Kuki se Yohana we yahakanye ko ari Eliya? Aha hari impamvu zitadukanye ariko ebyiri nizo zikunze gutangwa: Icyambere uyu Eliya uvugwa na Malaki , Abayuda bumvagako azabanziriza Mesiya, bityo ko azatangira umurimo wo kubabohora abakuraho ubutegetsi bwa Baromani,  Mesiya akazaza awusoza. Yohana rero yari azi neza ko kwemeza ko ari Eliya byatuma bashobora no kumwimika ngo abe umwami kandi iyo siyo yari intego ye. Ikindi nuko Yohana yashyize imbere umurimo we aho kwishyira imbere ngo yivuge. Bityo ati ndi Ijwi, aho kuvuga ko ari umuhanuzi runaka ahubwo avugako ari ijwi. Yakoresheje ubuhanuzi bwa Yesaya mukuvuga uwo ariwe. Kandi mwibuke ko Yesu avuga ngo “uwo abahanuzi bose bahanuye” bivuze, ko Malaki, Yesaha, nabandi bose barimo. Bityo rero nubwo abasesenguzi batavuga rumwe kuri Eliya Malaki yahanuye, tutagiye muri Teworojiya yimbitse cyane, Yesu yatanze igisubizo. Kubirebana na Eliya uzaza mbere y’imperuka, Ibyahishuwe igice cya 11 havuga abahamya babiri bazabanza kuza guhamya Kristo mbere yuko imperuka iba. Ntabwo havuga umuhamya umwe ahubwo ba biri. Bityo rero Eliya malaki yavuze Yesu yemeje ko ari Yohana. Imana ibahe imigisha kandi mukomeze gushaka mubyanditswe kugirango mu menye ukuri, Umwuka abafashe mu kwiga ijambo ry’Imana.  

Pasitori Kubwimana Joel

Comments

  1. Very nice work to read and share. The author gives very amazing thoughts and knowledge from the topic.. If you want to know more about azaza biz solutions this website is also the best for you. We are also offering services in affordable price. Thank you , Godbless and more power!!

    ReplyDelete
  2. Nice article. Highly recommended. The thoughts are clear and well explained. Thankyou for sharing your work, truly worth reading. On the other hand, if you’re interested in , pay per click package in singapore, feel free to visit our website. Thankyou and Godbless!

    ReplyDelete
  3. Nice article. Highly recommended. The thoughts are clear and well explained. Thankyou for sharing your work, truly worth reading. On the other hand, if you’re interested in , pay per click package in singapore, feel free to visit our website. Thankyou and Godbless!

    ReplyDelete

Post a Comment

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.