Kwibuka Mahoro Giovanni: Kuwa 25/01/2022
Kuwa 25 Mutarama 2016, Umuryango, inshuti n'abakunzi ba Radiyo Salus nibwo inkuru ibabaje yurupfu rwa Mahoro Giovanni wari umwe mu banyamakuru bakunzwe kuri Salus Radio yatugezeho. Kuri iyi tariki umuryango,n'inshuti za nyakwigendera turamwibuka nk'umuvandimwe, inshuti, n'umukozi wakundaga umurimo we kandi akawukora neza. Giovanni yakoraga ibiganiro bitandukanye ariko twamenyanye kubera ikiganiro yakoraga ku cyumweru mu gitondo akangurira abantu kujya gusenga. Muri icyo kiganiro yakundaga gukoresha indirimbo zihimbaza Imana cyane cyane iza makorari yo muri Huye. Giovanni ntiyagiraga ivangura kuko wumvaga ko amatorero yose afite amakorari yakoze indirimbo yazishyiragaho. Twamanyanye kuko yazaga kunsura tuganira ku buryo bwo guteza imbere ivugabutumwa binyuze mu indirimbo cyane cyane iza makorari. Yitabye Imana twaramaze gutegura gahunda yo gukora igiterana cya huza za korari zo muri Huye. Abakoranye na Giovanni, inshuti ze zahafi tuzirikana urukundo gucabugufi n...