ESE UMUKRISTO WAKIJIJWE ASHOBORA GUTAKAZA AGAKIZA?
IRIBURIRO
Iki kibazo maze ku kibazwa inshuro nyinshi, kandi akenshi
ni Abakristo bamaze igihe mu gakiza bakibaza. Nk’ uko dukunze kubivuga twe
turibaza ariko Bibiliya igasubiza. Reka twifashishe Bibiliya mu gusubiza iki
kibazo. Ushobora kuba wowe ufite ukundi ubyumva ariko ibyiza ni ukugerageza
kwemerera ijambo ry’Imana akaba ariryo risubiza tutarivugishije ibyo dushaka
ahubwo turyemerera kutubwira icyo Imana ishaka ko tumenya. Umukristo wakijijwe
bivuze umuntu wamenye neza ko yatoranijwe n’Imana isi itararemwa kandi
ikamugira umwana wayo binyuze muri Yesu. Uwo aba yaravutse ubwakabiri akaba
icyaremwe gishya. Bityo NTABWO BISHOBOKA
KO UMUKRISTO WA KIJIJWE ATAKAZA AGAKIZA.
Gusubiza tuvuga ko bidashoboka ko Umukristo wakijijwe akakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we adashobora gutakaza agakiza tutifashishije ibyandtswe byera byaba ari ibitelkerezo byacu gusa. Bityo dore impamvu Bibiliya igaragaza neza ko bidashoboka ko umuntu wakijijwe akakira Yesu Kristo we gakiza ka bizera adashobora gutakaza agakize:
1.
Ubugingo Yesu aha abizera ni ubugingo
buhoraho ntabwo ari ubw’igihe runaka ngo umuntu abutakaze.
“27 Intama zanjye zumva
ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. 28 Nziha ubugingo
buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu
kuboko kwanjye. 29Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu
kuboko kwa Data” (Yohana 10:27-29). Amagambo
Yesu yavuze agaragaza ibintu bitatu by’ingenzi byerekana ko bidashoboka ko
umuntu wakijijwe atakaza agakiza:
-
“Nziha ubugingo buhoraho” Ubugingo Yesu aha abizera buhoraho ntabwo bwavaho.
-
“nta wuzazivuvunyura mu kuboko kwanjye”
Nta muntu ushobora gukura abizera kuri Yesu.
-
“nta wubasha kuzivuvunyura mu kuboko kwa
Data” abizera bari mu maboko y’Imana yo yabahaye Yesu bityo ntibishoboka ko
bakurwa mu biganza by’Imana.
Muri rusange Bibiliya yigisha ko umuntu wakijijwe akakira Yesu, agakiza ke gafite umutekano uhoraho, kandi ntabwo ashobora kugatakaza. Igikuru Bibiliya ivuga ko nta muntu ushobora gukura abizera mu kuboko kw'Imana. Agakiza kabizera karindwa n’Imana bityo ntabwo bagatakaza kuko ataribo bakiha cyangwa ngo bakarinde, karindwa n’Imana muri Kristo (Abakorosayi 3:3).
2. Imana niyo Itangiza urugendo rwa gakiza kandi ikanarusoza
Abafilipi 1: 6:" Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo." Uyu murongo werekana ko Imana izakomeza umurimo wayo w'agakiza mu bizera, kugeza ku intsinzi yabo Yesu agarutse kujyana Itorero. Yohana 6:39, Uyu murongo ushimangira igitekerezo cy'uko Imana itazemera ko intama zayo (abizera) barimbuka, kuko Yesu atifuza gutakaza n’umwe.
3. Abizera batoranijwe n’Imana isi atararemwa, bagirwa abana b’Imana kandi bahabwa Umwuka Wera nk’Umufasha wo kubafasha muri byose
“Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na
Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu
ijuru, 4nk'uko yadutoranirije
muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo. 5Kuko yagambiriye kera ku
bw'urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku
bw'ineza y'ubushake bwayo, 6kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero
bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo” (Abefeso 1:3-7). Iyi mirongo igaragaza ko:
-
Agakiza
nta muntu ukiha ahubwo ko abagahawe bagahawe batarabaho. Uko ntamirimo dukora
ngo tubone agakiza niko tudashobora kugira icyo dukora ngo tugatakaze. Ukibaza
uti none umukristo ukoze icyaha bigenda gute? Atakaza agakiza? Oya, ntabwo
gukora icyaha byatuma umukristo atakaza agakiza, kuko iyo umukristo acumuye
Umwuka Wera w’Imana amusunikira kwihana. Muri make umukristo ashobora gukora
icyaha ariko ntabwo ashobora kubaho ubuzima bwo gukiranirwa. Ahubwo umukristo
arangwa no kubaho ubuzima bwo kwihana murugendo rwo kwezwa ngo agere ku kigero
cya Kristo.
-
Abahawe
agakiza bahinduwe abana b’Imana kera, bityo nk’uko twabibonye muri Yohana,
ntawe ushobora kubatadukanya n’Imana.
- Agakiza gatangirwa muri Yesu kubw’ubuntu kugirango ineza y’Imana igaragare. Bityo iyo neza y’Imana niyo irinda agakiza kabizera Yesu.
Abefeso 1: 13-14,
hagaragaza umurimo Umwuka Wera w’Imana akora wo kuba ikimenyetso kigaragaza
abafite agakiza. Niba ufite umutima uhana ukuburira kureka ibibi, ukihutira
kwihana igihe wacumuye, ugushoboza kumvira ijambo ry’Imana kandi ukarishyira mu
bikorwa uri mu nzira ya gakiza kandi Mwuka Wera akurangaje imbere instinzi ni
iyawe, ntakabuza uzatsinda Satani. Iki gice cyerekana ko abizera bashyizweho
ikimenyetso na Roho Mutagatifu, garanti yumurage wabo w'iteka, bivuze ko
agakiza kabo gafite umutekano w'iteka.
4. Abizera Imana yatoranije kera baratsindishirijwe
“Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n'abo yatsindishirije yabahaye ubwiza”(Abaroma 8:30) Uyu murongo ugaragza neza ko Imana ihamagara, abo Ihamagaye ikabatsindishiriza ikabaha n’ubwiza. Ni urugendo rutarimo gusubira inyuma cyangwa gutakara mu nzira, kuko abizera batishoboza ahubwo bashoboza byose na Yesu wa bahamagaye, akabatoranya kandi akabatsindiriza akabaha n’ubwiza bw’iteka. 1 Petero 1: 3-5, hagaragaza ko abizera bashyizweho ikimenyetso n'imbaraga z'Imana kandi bakarindirwa agakiza kabo muburyo buhoraho, byerekana umutekano w'iteka.
Impamvu zigaragaza ko umukristo wakijijwe, atari uwishushanya, kuko Yesu yagaragaje ko habaho n’urukungu rwisanisha n’amasaka, ahubwo uwakijiwe akakira Yesu aba atangiye urugendo rwa gakiza ruzarangirira mu ijuru. Bityo ntabwo yatakaza agakiza kuko muri make:
Ø Ubuntu
bw'Imana n'ibyiringiro: Bibiliya ishimangira ko agakiza ari impano yu buntu
buturuka ku Mana, ntabwo ari ikintu cyinjijwe nimbaraga za bantu. Kubwibyo,
ntibishoboka ko Imana yivuguruza ngo yake umuntu impano yamuhaye ya gakiza
gahoraho. Cyane ko Isezerano rishya Imana yagiranye n’abantu ritandukanye cyane
n’iryo yagiranye n’Abiseraheri mu butayu kuko ryo ryari iry’igihe gito kugeza
Yesu aje we mwuzuro w’Ubumana. Yeremiya 31 igice cyose kigaragaza neza
itandukaniro ry’isezerano rishya n’irya kera. Isezerano rishya ryazanywe na
Yesu ni isezerano rihoraho, rishingiye ku kumenya Imana binyuze mu ijambo ryayo
n’Umwuka wayo udufasha muri byose. Biryo abizera bari muri iryo sezerano rishya
ntabwo bashobora gutakaza agakiza kuko Yesu wakabahaye abaha n’ibyiringiro
bidakoza isoni ahubwo ni ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.
Ø Abizera bahabwa ubuzima bw'iteka, ubuzima
badashobora gutakaza kandi ubuzima butarangira.
Ø Uguhambara kw'Imana: Imana irigenga kandi
ifite imbaraga zo kwemeza ko imigambi yayo isohozwa. Bityo ntabwo
twayigisha impaka igihe ihisemo gutanga ubugingo buhoraho kubo yatoranije kandi
yahinduye abana bayo.
Ø Ikimenyesto cy’Umwuka Wera: Umwuka Wera ahabwa abizera nk'ikimenyetso, ingwate y'umurage wabo n'agakiza. Ibi byerekana ko agakiza kabo gahoraho.
Icyitonderwa, ese kuba umukristo adashobora gutakaza agakiza, bimuha uburenganzira bwo gukomeza gukora ibyaha? Oya, Pawulo yasubije neza iki kibazo muri aya magambo:
Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? 2Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? 3Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe? 4 Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya. 5Ubwo twatoranijwe na we gusangira urupfu nk'urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk'ukwe. 6Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha, 7kuko uwapfuye aba atsindishirijwe ibyaha. 8Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we, 9kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa, urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi. 10Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bw'ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw'Imana. 11Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu (Abaroma 6:1-10).
Aha Pawulo agaragaza
neza, ko abakristo bakijijwe ibyaha n’urupfu rwa Yesu bityo ko badakwiye kuba
imbata zi byaha. Nk’uko twabivuze umukristo ashobora, gucumura, gukora icyaha,
ariko icyo arusha abatizera ni uko amenya ko yacumuye akihana. Aha rero Pawulo
ari kwibutsa abizera ko kuba twarahawe agakiza bitaduha uburenganzira bwo
gukomeza kuba mubyaha. Ikimenyetso gikomeye ki kubwira ko uri umwana w’Imana ni
uguharanira kugera ikirenga mu cya Kristo ariko gukiranuka, kwezwa umunsi ku
wundi kugeza aho Kristo Yesu azagarukira kujyana Itorero. Ese Umukristo
yatakaza agakiza, oya? Ntabwo umukristo yatakaza agakiza. Ese kumenya ko umuntu
yakijijwe bimuha gukora ibyaha? Oya, kuko uwakijijwe akora ibinezeza Imana yawe
niyo aguye mucyaha yihutira kwihana nk’uko tubona Imana ivuga ko ibonye umuntu
ufite umutima nk’uko ishaka muri Dawidi (1Samweli 13:14). Ntabwo bivuze ko Dawidi
atakoraga ibyaha, ahubwo yari afite umutima ucabugufi akihana igihe cyose
amenye icyaha yakoze. Ntabwo Imana ishaka ko twigira abera, kuko ariyo itugira
abera, ahubwo ishaka ko tubaho ubuzima burangwa no gukiranuka duharanira kwezwa
n’ijambo ry’Imana umunsi ku wundi (Yohana 17:17).
Imana ibahe umugisha murakunzwe.
Pastor Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment