Kwibuka Mahoro Giovanni: Kuwa 25/01/2022
Kuwa
25 Mutarama 2016, Umuryango, inshuti n'abakunzi ba Radiyo Salus nibwo inkuru
ibabaje yurupfu rwa Mahoro Giovanni wari umwe mu banyamakuru bakunzwe kuri
Salus Radio yatugezeho. Kuri iyi tariki umuryango,n'inshuti za nyakwigendera
turamwibuka nk'umuvandimwe, inshuti, n'umukozi wakundaga umurimo we kandi
akawukora neza. Giovanni yakoraga ibiganiro bitandukanye ariko twamenyanye
kubera ikiganiro yakoraga ku cyumweru mu gitondo akangurira abantu kujya
gusenga. Muri icyo kiganiro yakundaga gukoresha indirimbo zihimbaza Imana cyane
cyane iza makorari yo muri Huye. Giovanni ntiyagiraga ivangura kuko wumvaga ko
amatorero yose afite amakorari yakoze indirimbo yazishyiragaho. Twamanyanye
kuko yazaga kunsura tuganira ku buryo bwo guteza imbere ivugabutumwa binyuze mu
indirimbo cyane cyane iza makorari. Yitabye Imana twaramaze gutegura gahunda yo
gukora igiterana cya huza za korari zo muri Huye.
Abakoranye na Giovanni, inshuti ze zahafi
tuzirikana urukundo gucabugufi n'umurava byamurangaga. Akaba ariyo mpamvu uyu
munsi I Huye mu murenge wa Ngoma haraba umuhango wo kumwibuka no gishyira
indabo ku mva ye. Turashimira inshuti mwese mukomeje kwitabira buri mwaka iyi
gahunda no gushyigikira umubyeyi wa mahoro Giovanni, Imana ibahe umugisha.
Ubuzima Giovanni yabayeho ni urugero rwiza rwo gukoresha impano zacu
neza, kuburyo dusiga inkuru nziza imusozi. Ese njye nawe tuzibukirwa kuki? Uko
dukomaje kuzirikana imirimo, n'imibereho bya Mahoro niko natwe dukwiye kubaho
no gukora mu buryo butuma tugira imirimo myiza izaduherekeza nk'uko ijambo
ry'Imana ribivuga mu Byahishuwe 14:13 "Numva ijwi rivuga mu ijuru
rimbwira riti " Andika uti 'Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu mwami
wacu'." Umwuka na we aravuga ati " Yee, ngo baruhuke imihati yabo,
kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye." Giovanni yakurikiwe n'umurimo
wo gukoresha akazi ke mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Reka natwe
mugihe tugihumeka umwuka wa bazima duharanire gusohoza inshingano nkuru Yesu
yasigiye Itorero ariyo guhindurira abantu bo mu mahanga yose kuba abigishwa (
Matayo 28?18-20).
Umuryango, Inshuti mwese reka dukomeze
kuzirikana umubyeyi we nawe dukomeze kumufasha no
kumukomeza.
Imana ibahe umugisha.
Pastor Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment