Ese Mariya yabyaye abandi bana nyuma yo kubyara Yesu? Turibaza Bibiriya igasubiza.

Iriburiro 


 

Muri gahunda ya 'Turibaza Bibiriya igasubiza', tumaze iminsi tureba icyo Bibiriya isubiza ku bibazo bitandukanye abakristo cyane Abaporotesitanti bibaza kuri Mariya. Mu cyigisho cy'abanjirije iki, twasubizaga ikibazo kibaza ngo 'Niba Yesu ari Imana kandi akaba yarabyawe na Mariya, bivuze ko Mariya yabyaye Imana?' Ibyo twasubije kuri iki kibazo niba utarabisomye, wareba kuri iyi blog, ukabisoma. Uyu munsi turasubiza ibindi bibazo bibiri: 1. Ese Mariya yabyaye abandi bana? 2. Ese Mariya ni uwo kwiyambaza igihe dufite icyo dusaba Imana?

Bibiriya Irasubiza

Abavuga ko Mariya atabyaye abandi bana nyuma yo kubyara Yesu, usanga bavuga ko Yozefu yari umurinzi wa mariya ko atabanye nawe nk'uko umugabo n'umugore babana. Ese ibi hari aho biri mu ijambo ry'Imana? Iyo usomye Bibiriya ntahantu na hamwe muri Bibiriya hagaragaza ko Yosefu yari umurinzi wa Mariya, ahubwo tubonako nyuma yo kubyara Yesu Mariya yabyaranye na Yosefu abandi bana, abahungu n’abakobwa. Muri Mariko 3:31-35, havugwa bene se ba Yesu, bivuze ko hari abandi bana Mariya yabyaye nyuma yo kubyara Yesu. Uhereye ku magambo Marayika yabwiye Yozefu ubwo yarimo yigira inama yo kubenga Mariya nyuma yo kumenya ko atwite kandi bari batararyamana, byerekana neza ko igihe Yozefu ataryamanye na Mariya ngo bakore imibonano mpuzabitsina ari igihe yari atwite inda ya Yesu.  “Yosefu akangutse abigenza uko marayika w'Umwami Imana yamutegetse, arongora umugeni we. Ariko ntibaryamana arinda ageza igihe yabyariye umuhungu, amwita YESU.” (Matayo 1: 24-25) Aha tubona ko bisobanutse igihe Yozefu ataryamanye na Mariya n’igihe yari atwite inda ya Yesu. Nyuma yo kubyara Yesu, Yozefu na Mariya ba banye nk’umugabo n’umugore cyane ko Marayika yamubwiye ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy'Umwuka Wera.” (Matayo 1:20) Ntabwo Marayika yavuze ngo Yozefu witinya kuba umurinze, ntabwo Yozefu yari umurinzi wa Mariya ahubwo yari umugabo we kuko yamurongoye bivuze ko yamushatse bakabana nk’umugabo n’umugore.  Ubwo Yesu yavugaga ubutumwa mu mudugudu w’iwabo bivuze kwa Yozefu na Mariya aho yakuriye aho bari bamuzi nka mwene Mariya na Yozefu gusa, mu byatumye batamwemera ni uko bari bamuzi bazi abavandimwe be na bashiki be:

53Yesu amaze kubacira iyo migani, avayo 54ajya mu gihugu cy'iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n'ibi bitangaza uyu yabikuye he? 55Mbese harya si we wa mwana w'umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda? 56Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?” 57 Ibye birabagusha. Matayo 13: 53-57

Aha tubona neza ko Yesu yari afite abavandimwe  yawe n’amazina yabo aravugwa, muri bo babiri dufite muri Bibiriya inzandiko zabo banditse (Yakobo na Yuda). Uretse kugira bene se Yesu yari afite bashiki be bivuze abana ba Mariya na Yozefu cyane ko Bibiliya itwereka neza ko Yozefu yashakanye na Mariya ntabwo ivuga ko Yozefu yashatse undi mugore ngo babyarana ahubwo yabyaranye nuwo yari yararongoye ariwe Mariya. Abavandimwe ba Yesu nabo bagiye babigaragaza, “1Yakobo imbata y'Imana n'Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n'ibiri y'abatatanye ndabatashya.”  Yakobo wanditse uru rwandiko ni mwene se wa Yesu, Pawulo avuga ku Intumwa yahuye nazo yavuze na Yakobo mwene nyina wa Yesu (Abagalatiya 15:7). Uyu Yakobo niwe wari uyoboye Itorero ry’I Yerusalemu ubwo ubutumwa bwa Kristo bwari butangiye kwamamara nyuma ya Pentekote.  Yakobo atangira urwandiko rwe agaragaza neza ko yizeraga Yesu nk’Imana kuko akoresha imvugo “ imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo.” Ntabwo yamufataga nk’umuvandimwe we gusa, yari yarasobanukiwe ko ari Imana yigize umuntu, ko nyina Mariya yabaye umuyoboro wo gusohoza uko kwigira umuntu kw’Imana. “Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, bakundwa kuko muri mu Mana Data wa twese, mukarindirwa muri Yesu Kristo.” (Yuda 1:1) Yuda atangira avuga ko ari umuvandimwe wa Yakobo, uyu tumaze kuvuga ko yari ayoboye Itorero ry’I Yerusalemu kandi akaba mwene se wa Yesu. Bivuze ko Yuda nawe yari mwene se wa Yesu nk’uko  twabonye izina rye mu mazina yavuzwe muri Matayo 13. Muri make Mariya na Yozefu babyaranye abana nyuma y’uko Mariya abyeye Yesu binyuza ku Mwuka Wera.  Ikindi dukomeze kuzirikana ko kubyara Yesu bitavuze ko Yesu yatakaje ubumana ahubwo yari Imana yigize umuntu, Mariya aba inzira yo kuza mu mubiri, inzira yo kwicisha bugufi kw’Imana ubwo yambaraga akamero ku muntu. Ku bataragira ubuntu bwo kumenya Imana biragoye ko bumva uburyo Imana yabyarwa n’umuntu, ariko niba Imana yarashoboye igikomeye aricyo kurema isi n’ijuru ihereye ku busa, ntabwo kwigira umuntu ikaza mu isi inyuze muri Mariya aribyo bidashoboka.  

  Dukurikije Bibiriya Mariya yabyaye abandi bana kuko:

-          Yosefu yari umugabo wa Mariya ntiyari umurinzi we ( Matayo 1: 20-21)

-          Kuko Igihe Yosefu ataryamanye na Mariya ari igihe yari atwite inda ya Yesu (Matayo 1:24-15)

-          Kuko bene se n’abashiki ba Yesu bavugwa muri Bibiriya ( Mariko 6:3-4; Ibyak. 1:14; Matayo 13:55-56, Matayo 12:46-50; Yohana 7:1-5) 


2. Ese Mariya ni uwo kwiyambazwa igihe hari icyo dusaba Imana?

  Mariya uhiriwe ariko utari uwo kwiyambazwa

 Ubwo Yesu yitabiraga ubukwe I kana, nyina Mariya yaje kumubwira ko divayi ishiranye abakoresheje ubukwe, Yesu agakora igitangaza cyo  guhindura amazi divayi (Yohana 2:1-12), hari abahera aha bavuga ko Mariya akomeza kuba uwo kunyurwaho mu gihe hari icyo abantu bakaneye ku Mana. Ariko sibyo kuko muri uyu murongo ntitubona banyiri ubukwe basaba Mariya kubavuganira cyane ko batari bazi ko Yesu afite ubushobozi bwo guhindura mazi divayi. Ariko Mariya we yari azi neza ko Yesu atari umuntu nk’abandi kuko yari Imana yigize umuntu. Bityo nubwo igihe cye cyo gukora kitari cyagera, kuko Yesu yagombaga kubanze kugira imyaka 30, ngo abe yujuje ibisabwa na bayahudi ngo abe yakwigisha abantu iby’Imana, Mariya yari azi neza uwo Yesu ariwe. Bityo natwe iyo tumaze kumenya neza uwo Yesu ariwe ntabwo dukenera abahuza, ahubwo duhita tumusanga tukamubwira, tukamusaba ibyo twifuza. Yesu ubwe yigisha abigishwa be gusenga yabawiye ko bakwiye gusaba mu izina rya Data wa twese uri mu ijiru.  Yesu yababwiye kandi ko icyo bazasaba cyose mu izina rye bazagihabwa.  Muri Yohana 15:7 Yesu yagize ati “Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.” Ntabwo Yesu avuga ko dukwiye kugira undi tuba muri we undi tunyuraho utari we mu gihe dufite icyo tumusaba. Ubwo yari ku musaraba umwenda ukingiriza ahera watabutsemo kabiri, bivuze ko buri wese ahawe kwigerera imbere y’Imana atabanje kunyura ku batambyi cyangwa undi muntu wese. Abantu bashobora kutwigisha ibya Yesu, bashobora kudufasha gukura mu gakiza, ariko ntabwo bashobora kutuvugira imbere y’Imana. Umuvigizi w’abantu ni umwe Yesu Kristo. 1 Yohana 2:1-2, Yohana agaragaza ko Yesu ari “Umurengezi” ukoresheje Bibiliya Yera, “Umuvugizi” ukoresheje Bibiliya Ijambo ry’Imana. Nk’uko umuririmbyi yabivuze, mu ijuru dufite umuntu utuvugira kandi uwo akaba umukuru w’abatambyi ariwe Yesu.  Bibiliya itwereka ko umuvugizi, umuhuza w’abantu n'Imana ari umwe  ni Yesu. Na bene se ba Yesu  ubwo bandikaga inzandiko bandikira amatorero, abizera, ntaho bavuga ko abantu bakwiye kunyura cyangwa kwiyambaza Mariya ngo abavuganire ku mwana we. Ahubwo bigishije abantu kwizera no kwiringira Yesu.  Mariya akwiye guhabwa agaciro kimwe nk’abandi bantu bose dusabwa kubaha agaciro kuko baremwe mu ishusho y’Imana. Ikindi Mariya azahora yitwa uhiriwe ibihe byose kuko yabaye inzira yo kwigira umuntu kw’Imana. Ariko ntidukwiye guha Mariya umwanya adafite, ngo tumwiyambaze kuko uwo twiyambaza mu byago cyangwa mu makuba ari Yesu Kristo we mutabazi wacu. Kuko izina dukirizwamo ari rimwe izina rya Yesu (Ibyakozwe n’intumwa 4:10-12).  Uretse no kumwiyambaza ntidukwiye no kwikubita imbere y’ibibumbano bimwitirirwa, kuko uwo dusabwa kwikubita imbere ari umwe, Yesu Kristo. Guhirwa kwa Mariya ni ukuba Umwuka Wera yaramushoboje kuba inzira yo kwigira umuntu kw’Imana, ntabwo ari ukumwiyambaza cyangwa ku musenga. Utuvuganira ni umwe ni Yesu Kristo kandi uku niko kuri kwa Bibiliya. Ibindi byose twashaka kongeraho ni ukubaka ku musenyi, cyane ko n’abemera kwiyambaza Mariya batangiye kubikora nyuma kuko bitagaragara muri Bibiliya cyangwa mu migenzo y’intumwa n’abizera bambere nk’uko tubibona muri Bibiliya cyane cyane mugitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa aho dusanga amateka y'Itorero rya mbere . Nubwo Mariya ari umugore wo kwitwa uhiriwe n’ab’ibihe byose, ntabwo ari uwo kiyambazwa igihe dufite icyo dusaba Imana kuko:

-           Imana yabujije abayizere kugira indi mana cyangwa umuntu, igishushanyo biyambaza, bikubita imbere  ( Kuva 20:3-5)

-          Kuko Hariho umuhuza umwe gusa hagati y’abantu n’Imana (1 Timoteyo 2:5 , Abaheburayo 7:22-25)

-          Yesu niwe twiyambaza dusaba mu izina rye (Yohana 14:13-14, Yohana 16:23)

-          Kuko Umwuka Wera atwingingira, adusabira (Abaroma 8:26-27) 

-          Kuko ntawe ushobora kugera ku Mana atanyuze kuri Yesu ( Yohana 14:6)

“Yesu niwe muhuza wabantu n’Imana, bityo niwe wenyine dukwiye kwiyambaza igihe dufite icyo dusaba Imana.”  

 Hari abandi usanga bajya impaka bavuga bati “Ko abantu basenga bavuga ngo ‘ Mana ya Burahamu, Mana ya Isaka, … Mana ya Dawidi?” Gusenga umuntu avuga Imana ya runaka ntabwo twavuga ko ari ukwiyambaza umuntu ahubwo ni ukwiyambaza Imana y’uwo muntu. Icy’ingenzi ni ukumenya Imana y’uwo muntu uri kuvuga Iyo ariyo.  Ni Imana umuremyi w’isi n’ijuru cyangwa ni imana y’ikigirwamana. Aburahamu, Isaka, Dawidi n’abandi tubona muri Bibiliya Imana bizeraga ni Imana yo mu ijuru natwe twizera. Yewe usenga uvuga ngo ‘Mana ya Mariya wabyaye umwami Yesu’ ntabwo waba wiyambaje Mariya ahubwo waba wiyambaje Imana yamuhaye ihirwe ryo kuba inzira yayo mu kwigira umuntu.  

Murakunzwe/You are loved

Pastor Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza

Isabato n'Icyumweru mu mboni ya Bibiriya.