Ese Mariya yabyaye abandi bana nyuma yo kubyara Yesu? Turibaza Bibiriya igasubiza.

Iriburiro Muri gahunda ya 'Turibaza Bibiriya igasubiza', tumaze iminsi tureba icyo Bibiriya isubiza ku bibazo bitandukanye abakristo cyane Abaporotesitanti bibaza kuri Mariya. Mu cyigisho cy'abanjirije iki, twasubizaga ikibazo kibaza ngo 'Niba Yesu ari Imana kandi akaba yarabyawe na Mariya, bivuze ko Mariya yabyaye Imana?' Ibyo twasubije kuri iki kibazo niba utarabisomye, wareba kuri iyi blog, ukabisoma. Uyu munsi turasubiza ibindi bibazo bibiri: 1. Ese Mariya yabyaye abandi bana? 2. Ese Mariya ni uwo kwiyambaza igihe dufite icyo dusaba Imana? Bibiriya Irasubiza Abavuga ko Mariya atabyaye abandi bana nyuma yo kubyara Yesu, usanga bavuga ko Yozefu yari umurinzi wa mariya ko atabanye nawe nk'uko umugabo n'umugore babana. Ese ibi hari aho biri mu ijambo ry'Imana? Iyo usomye Bibiriya ntahantu na hamwe muri Bibiriya hagaragaza ko Yosefu yari umurinzi wa Mariya, ahubwo tubonako nyuma yo kubyara Yesu Mariya yabyaranye na Yosefu abandi bana, abahungu n’ab...