Kubaho nka Yesu Kristo muri iyi si

Iriburiro 


Big Idea: Yesu niwe cyitegererezo cyacu abizera, kubaho kwe gupfa no kuzuka kwe nibyo bikwiye kuba impamvu yacu yo kubaho mu isi dusohoza inshingano nkuru yadusigiye mu mwuka w'itegeko risumba ayandi. 

Ese birashoboka ko umuntu abaho ubuzima nk'ubwakristo? Mu yandi magambo birashoboka ko umuntu aba muri iyi si akiranuka nka Kristo? Iki kibazo kimaze imyaka ingana niyo ubukristo bumaze. Amatsinda atandukanye ya bantu yagiye agerageza gusubiza iki kibazo mu buryo butandukanye. Ariko hari amatsinda atatu y'ingenzi mu gusubiza iki kibazo: 
- Hari itsinda rya bantu bumvako gukizwa umuntu ari mu isi hawe n'ab'isi bidashoboka, bityo usanga aba bahitamo kwiheza, bakajya kure mu buvumo, abandi bakubaka za monasiteri 'monasteries' aho babaho bitaruye kure  yabo bafata nk'ab'isi. Ikibazo cy'iritsinda rihitamo kuba abahezanguni bitarura abandi bakajya kure aho baba bonyine, ni uko ibi bihabanye n'inshingano nkuru Yesu yasigiye abigishwa be yokugenda mu mahanga yose bagahindurira abantu kuba abigishwa  (Matayo 28:18-20). Wahindura abantu gute wamaze kwiheza? kwitarura abo bantu? Guhunga abo twita ab'isi twiheza aho turi twenyine sicyo gisubizo, si ko kubaho nka Kristo, ntabwo Yesu yigeze abaho ubuzima bwo kwiheza. 
- Hari irindi tsinda rya bantu ryo rivuga ko kwizera Yesu gusa bihagije, bityo ko iyo umuntu yamaze kwizera Yesu Kristo aba ahawe ubugingo buhoraho ko ibindi byose akora byaba byiza cyangwa bibi ntacyo bivuze kuko Yesu yabirangije ku musaraba. Ibi nabyo si ko kubaho nka Kristo, yewe bihabanye cyane ni Jambo ry'Imana. Ntabwo Kwizera Yesu biduha gukomeza gukora ibyaha, Pawulo niwe wabajije Abaroma ati " Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? (Abaroma 6:1) igisubizo yabahe ni 'Ntibikabeho!' (2). Iri tsinda naryo igisubizo cyaryo mu kubaho mu isi ntabwo gishingiye ku kuri kw'ijambo ry'Imana. 

- Itsinda rya gatatu niryo tugiye kurebaho, aho abagize iritsinda bafatira icyitegererezo kuri Yesu Kristo mu mibereho yabo aha ku isi. Nk'uko twabivuze mu igitekerezo nyamukuru cy'iki cyigisho "Yesu niwe cyitegererezo cyacu abizera, kubaho kwe gupfa no kuzuka kwe nibyo bikwiye kuba impamvu yacu yo kubaho mu isi dusohoza inshingano nkuru yadusigiye mu mwuka w'itegeko risumba ayandi." Twifashishije Abefeso 5:1-21 reka turebe ibintu bitatu bya dufasha kubaho nka Kristo muri iyi si. 

1. Kugendera mu rukundo nka Kristo bya dufasha kubaho nka Kristo muri iyi  (1-6)

Nuko mwigane Imana nk'abana bakundwa. 2 Kandi mugendere mu rukundo nk'uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n'igitambo cy'Imana n'umubabwe uhumura neza.3Ariko gusambana n'ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk'uko bikwiriye abera, 4cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y'ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana. 5Kuko ibi mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ari we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n'Imana. 6Ntihakagire umuntu ubohēsha amagambo y'ubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w'Imana abatayumvira.   

Udakunda ntazi Imana kuko Iman ari urukundo, kandi urukundo ni ryo tegeko risumba ayandi. Mu rukundo nimo amategeko ni byahanuwe byose bisohorera. Bityo urugero rwiza rw'urukundo dusabwa kugenderamo ni urwa Yesu Kristo wadukunze akadupfira tukiri abanyabyaha. Iyo ukunda Imana ntabwo ukora ibyaha wirinda ubusambayi, n'izindi geso mbi zose zibabaza Imana n'abantu. Niyo Mpamvu Yesu yavuze ko iyo umuntu abashije gukunda aba ashohoje byose. Kugendera mu rukundo rutari amagambo ahubwo rugaragarira mu bikorwa byacu bihesha Imana icyubahoro aha muri iyi si niko kubaho nka Yesu Kristo. Birashoboka cyane ko twakwigira ku Mwami wacu tukazana urukundo muri iyi si ya none ishyize imbere urwango, ubugome, guhemuka, ubusambanyi, ubwicanyi nibindi bibi. Igisubizo ni urukundo rutari urwamagambo, urwo kuryarya ahubwo urwo Kristo yagaragaje ku musaraba. Reka tubeho ubuzima bwo gukunda Imana na bantu bose nta kurobanura kuburyo abatizera babona itandukaniro mu mibereho yacu ni migire yacu nabo, bityo bahereko nabo bahitemo Yesu Kristo.

2. Kugende nk'abana b'umucyo byadufasha kubaho nka Kristo muri iyi (7-14)

7Nuko ntimugafatanye na bo, 8kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk'abana b'umucyo, 9kuko imbuto z'umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n'ukuri. 10Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima. 11Ntimukifatanye n'imirimo y'ab'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane 12kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga. 13Ariko byose iyo bitangajwe n'umucyo na byo ubwabyo bihinduka umucyo, kuko ikimurikiwe n'umucyo cyose gihinduka umucyo. 14Ni cyo gituma bivugwa ngo “Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira!”  

Muri Matayo 5:13-16, Yesu agaragaza ko turi umunyu n'umucyo w'isi. Bityo kudukwiye kuryohera abashaririwe muri iyi si tukamurikira abari mu mwijima w'isi. Izuba, ukwezi, inyenyeri bitararemwa Jambo w'Imana waremye byose ariwe Yesu Kristo yari Umucyo aracyari umucyo kandi azakomeza kuba umunya na nyuma yo kwijima kwibiva byose. Bityo iyo twakiriye Yesu Kristo mu buzima bwacu tuba twakiriye Umucyo, tugasabwa kugendera muri uwo mucyo. Kugendera mu mucyo bivuze gukenda dukiranuka nk'uko Kristo akiranuka. Bivuze Kwezwa nk'uko Kristo ari Uwera, kubaho ubuzima butanga urugero rwiza, ubuzima butuma uri mubyaha yifuza kumurikirwa n'Umucyo utumurikira. Birashoboka cyane ko tugenda mu isi y'umwijima ariko twe turi ab'umucyo. Kugendera mu mucyo bituma bishoboka ko amagabo yacu, imibereho n'imikorere yacu byamurikira abari mu mwijima nabo bakakira Yesu Kristo we mucyo. Bityo kwiheza cyangwa gukomeza gukora ibyaha ntabwo byatuma abantu bava mu mwijima, ahubwo kubaho ubuzima bw'umucyo nicyo gisubizo cyatuma abatizera Imana babona ko hari ubundi buzima byiza butandukanye nubwo barimo bashobora guhitamo nabo. 

3. Kugenda nk'abanyabwenge buzuye Umwuka Wera byadushoboza kubaho nka Kristo muri iyi ( 15-21)

15Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, 16 mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. 17Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. 18Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. 19 Mubwirane zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. 20Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw'ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo, 21kandi mugandukirane ku bwo kūbaha Kristo.

 Pawulo yandika uru rwandiko rwandikiwe i torero ryo muri Efeso, mugice cya gatatu avuga ku bwenge bw'Imana:  

Nubwo noroheje cyane hanyuma y'abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw'ubutunzi bwa Kristo butarondoreka, 9njijure bose ngo bamenye uburyo iby'ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n'Imana yaremye byose uhereye kera kose, 10kugira ngo muri iki gihe abatware n'abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw'umwuka, bamenyeshwe n'Itorero ubwenge bw'Imana bw'uburyo bwinshi 11nk'uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu. 12Muri we ni mo duherwa ubushizi bw'amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye.(Abefeso 3:8-12) Ubwenge bw'Imana bwahishuwe kandi Itorero ribereyeho kumenyanisha, ni ubu " Muri Kristo Yesu nimo abanyamahanga n'abisirayeli bose bahererwa ibyasezeranijwe" Abefeso 3:6. Bityo mu mibereho yacu aha ku isi abizera Yesu, Itorero dusabwa kugendana ubwenge buva ku Mwuka wo gushira amanga tuvuga inkuru nziza ya Yesu Kristo mu guhindurira abantu kuba abigishwa be. Ibyo dukwiye kubikora twirinda ibyaha kuko Yobu yabivuze neza ko 'kubaha Uwiteka aribwo bwenge kandi kuva mubyaha ariko kujijuka' (Yobu 28:28). 

Kubaho nka Kristo muri iyi si ya none ishyize imbere kwigenga, kwinezeza, konona ubuzima n'ibidukukije, birashoboka cyane kubafite Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wabo. Umukozi w'Imana uherutse gutabaruka Ravi Zacharias yagize ati " We are living in a generation that listens with its eyes and thinks with its feelings. If they cannot see the gospel in you and me they will not feel the persuasion of what you and I are trying to present to them. They must see it!" Ugenekereje mu kinyarwanda aragira ati' Turi mu gihe cy'abantu bumvisha amaso bagatekerereza mubyiyumvo. Niba badashobora kubona ubutumwa bwiza muri wowe na jye, ntabwo bazabasha kumva ibyo wowe najye dushaka  kubagezaho. Bagomba kububona!" Ibyo Ravi avuga ni uko turi mu gihe abantu bumva kandi bemera ibyo babona, muri make amagambo menshi ntacyo yamarira abantu bo muri iki gihe. Ariko niba bashobora kubona ubutumwa bwiza tuvuga, bakabona Yesu mu byo dukora nibwo bazahinduka bemere ubutumwa bwiza nabo bihana. Iyo usomye urwandiko Pawulo yandikiye Abefeso uhita ubona ko nyuma yo gusa naho abasobanurira ubwiru bw'Imana mu bice bitatu bibanza, kuva mu gice cya kane kugeze ku gice cya gadatandatu Pawulo asoza urwandiko agaragaza uburyo bufatika Abakristo bakwiye kubaho kugirango babashe kuba umucyo mu mwijima, kurwana intambara nziza yo kwizera. Muri iyi mirongo 21 tubonye muri ki gice cya gatanu, tubonyeko kugendera mu rukundo nka Kristo, tukagendera mu mucyo wa Kristo no kugendana Ubwenge bwa Kristo aribyo byadushoboza kuba mu si tutari ab'isi, kubaho nka Kristo muri iyi si yanze Kristo ikamubamba yewe irimo satani n'abakozi be bakomeje gukora ngo barwanye ubwami bwa Kristo. Ariko Yesu yaranesheje abamwizera natwe dukwiye guhora tuzirikana ko ariwe ukiye kuba icyitegererezo cyacu mu mibereho yacu aha ku isi. Reka ab'isi bere kumva tuvuga Kristo gusa, ahubwo bamubone mu buzima bwacu bwa buri munsi. 


Mugire icyumweru cyiza cyo guharanira kubaho nka Kristo muri iyi si


Pasitori Kubwimana Joel




Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza