YESU: Inzira, Ukuri n'Ubuzima
Iriburiro
Intego nkuru: "Yesu niwe nzira, ukuri n'ubugingo tuzabanamo iteka hamwe na Data wa twese mu ijuru, hanze ya Yesu ni ukurimbuka, gucibwaho iteka."
Nyuma y'imyaka itatu ari kumwe n'abigishwa be, Yesu yaje kubaganiriza ababwira uko agiye kubambwa, agapfa ariko nyuma akazuka. Abigishwa be bumvise ko uwo bagendanaga akora imirimo n'ibitangaza agiye gupfa, bahagaritse imitima. Muri Yohana 14:1, Yesu atangira ababwira kudahagarika imitima yabo ahubwo bakamwizera, kuko mu rugo kwa Data aho ajya hari amazu menshi kandi azagaruka akabajyana yo. Toma yumvise Yesu avuga ko aho agiye inzira bayizi, yahise ava mukwiyoberanya we ahita avuga ati "Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n'iki?" (Yohana 14:5) Mugusubiza Toma Yesu yamubwiye ati " Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye."(Yohana 14:6) Iki gisubizo Yesu yabwiye Toma nicyo twaganiyeho uyu munsi mu materaniro twagize mu rugo. Muri make reka turebe uko Yesu ari inzira, ukuri, n'ubuzima.
1. Yesu ni nzira igana kwa Data mu ijuru
Iyo usomye ibyo andi madini yigisha, usanga hari uburyo bwinshi kandi butandukanye bwo kugera ku Mana cyangwa mu ijuru ku madini yemera ijuru. Hari abigisha ko imirimo mwiza mwinshi ariyo nzira yo kugera mu ijuru. Abandi bakigisha ko kubahiriza amategeko ariyo nzira yo kugera mu ijuru. Ariko Yesu we ati "ni jye nzira." Aha niho Ubukristo butandukanira nandi madini cyangwa ukundi kwemera. Yesaya yari yarahanuye iby'inzira nyabagendwa, inzira yo gukiranuka Yesaya 35:8. Ukiranuka ari we Kristo yinjiye ahera (Abaheburayo 9:12) afungura inzira yari yarafunzwe n'ibyaha byacu, aba umuhuza unduhuza ni Mana. Gupfa urupfu rubi ryo kumusara, no kuzuka kwa Yesu byakinguye inzira. Niyo mpamu icyo dusabwa ngo duhuzwe ni Mana ari ukwizera Yesu kuko ariwe Mana. Iyo wakiriye Yesu nk'Umwami n'umukiza uba winjiye mu inzira igana kwa Data mu ijuru. Ntabwo usabwa gutanga ikiguzi runaka, gukora imirimo runaka, kwibabaza, oya, usabwa kwizera Yesu gusa, ukihana ibyaha byawe, ukizera ko aribyo yapfiriye, ubundi ukaba ukandagiye mu nzira. Inzira yose igira amabwiriza ayigenga niyo mpamvu kugera mu nzira bidahagije ahubwo uba ukwiye kumenya ukuri kuka kuyobora muri iyo nzira.
2. Yesu niwe kuri kutuyobora mu nzira igana mu ijuru kwa Data
Yesu ni ukuri mu buryo bubiri bw'ingenzi:
- Yesu ni ukuri mu buryo bwuzuye butandukanye n'uburyo bw'igihu, igishushanyo, Isezerano rya kera rigaragaza. Mu isezerano rya kera tubona ahera hubatswe na bantu, ariko Yesu ni we winjiye ahera h'ukuri (Abaheburayo 9:24. Bivuze ko ahera hambere hari igishushanyo cya hera h'ukuri, biyo Yesu we winjiye aho h'ukuri niwe Kuri. Abisirayeli bariye manu, ariko iyi ntabwo yari umutsima w'ukuri kuko Yesu ariwe mutsima w'ukuri wavuye ku Mana (Yohana 6:32). Bivuze ko Yesu ariwe kuri kuko ibyahanuwe n'amategeko byose byasohoreye, byujurijwe muri Kristo. Kumwakira ni ukwakira umwuzuro, ukuri.
- Yesu ni ukuri gutandukanye ni kinyoma satani. Umwanzi satani yatangiriye kuri Adamu na Eva abeshya, kugeza n'ubu akora umurimo we wo gukwiza ibinyoma ngo ayobye abantu. Bityo Yesu niwe kuri kuvana abantu mu mutego w'ikinyoma ku kabagarura mu nzira igana mu ijuru. Niyo mpamvu Yohana 17:17 havugango " Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri." Yohana ari mu bantu banditse bagaragaza uko Yesu ari Jambo w'Imana kandi ko ariwe waremye ibintu byose. Bivuze ko uyu Jambo, Yesu ariwe kuri, bityo ijambo rye naryo ni ukuri kuko utamutandukanya n'ijambo rye. Ikinyoma cyazanye urupfu ubwo Adamu na Eva bumviraga satani, ariko ukuri kwatuzaniye ubuzima. Niyo mpamvu iyo tugeze mu nzira igana mu ijuru, tukamenye ukuri, aribwo tuzuka tukava mu rupfu tukabaho ubuzima buzima, ubugingo bw'iteka.
3. Yesu we buzima yadukuye mu rupfu aduha ubuzima buzima
Twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu, ariko Kristo arapfa ngo aduhe ubuzima kuko ariwe buzima. Bityo iyo tumwakiriye tuba twakiriye ubuzima bwiteka ( Abaroma 6:11), turiho mu Mana kubera Kristo. Ntibishoboka ko tuba mu Mana tudafite Yesu we uduha ubuzima bwo kuba mu Mana. " Yohana 14:19 " kuko ndiho namwe muzabaho" aya ni amagambo ya Yesu. Kubaho kwacu mu isi no kuzabaho iteka mu ijuru bishingiye ku kuba Yesu ariho. Bivuze ko ubuzima buri muri we, kubaho biri muri Yesu. Kubaho tuvuga aha si ukubona bwira bugacya, ahubwo kubaho tunezeza Imana, kubaho tuzi aho ubuzima bwacu bugana, aho tuzaba iteka nyuma yo kuva ku isi, nibyo turi kuvuga.
Bityo ubwo Yesu yavugaga ko ariwe Nzira, Ukuri n'Ubugingo, yavugaga ko ariwe byose dukaneye. Turi mu gihe benshi bavuga ku imperuka, ku iherezo ry'ubuzima aha ku isi. Hirya no hono urumva impuha nyinshi zijyanye n'iherezo ry'isi. Ariko wowe wamenye Yesu reka aya magambo yavuze asubiza Toma, aguhumurize. Icyo jye nawe dusabwa ni ukuguma muri Yesu we nzira, ukuri n'ubungingo. Abataramenye uku kuri, reka dukore umurimo wo kubabwira uko Yesu ariwe nzira y'ukuri n'ubugingo, kandi ko ntawe uzagera kwa Data mu ijuru atari Yesu umujyanye.
Icyumweru cyiza
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment