HARIRWA ABO IBYA YESU BITAZAGUSHA

IRIBURIRO 


Intego nkuru: "Nubwo ibya Yesu biturenze, gukomeza kumwizera nicyo gisubizo cyonyine ku gushindikanya kwacu." 

Biroraha cyane kuvuga ibya Yesu iyo turi mu bihe byiza, mu gihe cyamahoro, mu gihe nta byorezo bihari. Ariko iyo hari intambwara, ibyorezo, ibiza bitandukanye, usanga hajya habaho gushindikanya  kuri Yesu. Uyu munsi mu materaniro twagize mu rugo twaganiriye ku kibazo Yohana yatumye abigishwa be kubaza Yesu. " Ese ni wowe ukwiye kuza cyangwa dutegereze undi?"  Reka dusangire aya magambo meza atubwira ko "Hahirwa abo ibya Yesu bitazagusha."

LUKA 7: 17-23 


17Iyo nkuru y'ibyo yakoze yamamara i Yudaya hose, no mu gihugu cyose gihereranye n'aho. 18Nuko abigishwa ba Yohana bamutekerereza ibyo byose. 19Yohana ahamagara babiri muri bo, abatuma ku Mwami Yesu ati “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?” 20Basohoye kuri Yesu baramubwira bati “Yohana Umubatiza akudutumyeho ngo ‘Ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?’ ” 21Nuko muri uwo mwanya akiza benshi indwara n'ibyago n'abadayimoni, n'impumyi nyinshi arazihumura. 22 Arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n'ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza. 23Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”  

Yohana amaze kubwirwa ko Yesu ari gukora ibitangaza, ko ari gukiza indwara akazura abapfuye, byatumye agira gushindikanya. Uyu Yohana Umubatiza niwe waje ari integuza ya Yesu, niwe wabatije Yesu, ikindi yari afitanye isano na Yesu kuko nyina Elizabeti yari uwo mu muryango wa Maliya. Aha Yohana yibazaga uko Yesu yakorera abandi ibitangaza ariko we nta mukure mu nzu yimbohe. Niko kohereza  abigishwa be kujya ku baza Yesu, ikibazo twabonye bagiye bakamubaza. Yesu nawe uko yashubije biteye kwibaza. Yohana yari yabwiwe i bitangaza   Yesu ari gukora, Yesu nawe yongera gukora ibitangaza ati, 'mu gende mubwire Yohana ibyo mu bonye nibyo mwumvise.' Ushobora kugirango Yesu ntiyasubije Yohana, ariko aha igisubizo Yesu yari abwiye Yohana kiravuga ngo 'natangiye gukora umurimo wantegurije gukora.' Muyandi magambo 'kuko natangiye gukora umurimo wanjye, uwawe Yohana urarangiye,' bityo hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha. Yohana yaje ari integuza, Yesu atangiye gukora umurimo wamuazanye uwa Yohana wari urangiye. Iki kiganiro cya Yohana na Yesu binyuze kubigishwa ba Yohana kitwigisha ibintu bitatu byingenzi dukwiye kuzirikana nk'Abakristo.

1. Gukomeza kwizera no mugihe ibya Yesu bidutera gushindikanya

Ibya Yesu ntabwo ari 1+1=2, oya.  Ntabwo ari bya bindi twumva abantu bavuga ngo kandi  jye ubu nahanura, kandi jye ubu najya mu mwuka, kandi jya ubu nakora ibi nibi, boshye ngaho gukora ibitangaza biri mu biganza byacu abantu. Oya, Imana ikora uko ishatse, igihe ishakiye. Uko Imana ikora ntabwo bishingiye kuri twe abantu ahubwo twe abantu turiho kumenya, no gukora ubushake bw'Imana. Yohana yari atangiye kugira gushindikanya bitewe nibyo yumvaga Yesu ari gukorera abandi, ariko we bitari kumugeraho. No mugihe ubona abandi bakira, wowe ugakomeza kurwara kandi mwese musenga Imana imwe, ukwiye gukomeza kwizera. No mugihe waburaye abandi bakarya kandi rimwe na rimwe wowe ushobora kuba uziko ubarusha gusenga, icyo gukora ni kimwe, komeza kwizera Yesu. Mu gihe ubona ibya Yesu bikurenze, biguteye gushindikanya, igisubizo ntahandi kiri ni kuri Yesu wenyine. Niyo mpamvu ariwe dukwiye gukomeza kwizera no gushakiraho ibisubizo by'ibibazo dufite.  


2. Kumenya ko buri kintu kigira itangiriro n'iherezo 

Nta kintu na kimwe ku isi kidafite itangiriro n'iherezo uretse Imana yonyine. Abantu n'ibintu dufite itangiriro tukagira ni herezo. Ibyo dukora, imirimo yacu igira itangiriro ikagira ni herezo. Bityo nk'uko Yesu yagaragarije Yohana ko umurimo we wo guteguza Yesu warangiye, bitewe nuko Yesu yari yatangiye gukora umurimo we; niko natwe bikwiye kuba. Dukwiye kumenya ko hari igihe cyacu cyo gukora, hakaba ni gihe imirimo yacu irangira. Hari igihe cyo kubaho tunezerewe nigihe cyokubaho tubabaye, kandi muri ibyo bihe byose Imana ikomeza kuba Imana. Hari igihe cyo kubaho dukora, hakaba ni gihe cyo kubaho nta kazi kandi ntibibuza Imana kuba Imana. Ahubwo icyo dusabwa ni ukutagushwa  ni bya Yesu. 

3. Kuguma mubyo wahamije uko biri kose 

Mu guteguriza Yesu, Yohana yahamije byinshi kuri Yesu. Avuga uburyo azakora ibikomeye, ko amuruta kuburyo atapfundura imishumi yinkweto ze. Ariko twabonye ko yari atangiye kubaza ikibazo kigaragara ko yari amaze kugira gushindikanya. No mugihe turi mu bibazo bikomeye, reka dukomeze ku guma mubyo twahamije. Niba warahamije ko Yesu ashoboye, no mu gihe ufite ibibazo abantu bakubaza ngo ya Mana yawe irihe? Guma mubyo wa hamije, uvuge ko Yesu ashoboye uko biri kose. Hamya ko kurwara kwawe bitavuze ko Yesu ya naniwe, hamwa ko mu bukene bwabe Yesu ashoboye, hamya ko muri koronavirusi, akazi kahagaze, ibyo kurya bya buze, ko Yesu ashoboye.  

Yohana wabaye integuza ya Yesu, wabatije Yesu, uwo Yesu yahamije ko ari umuhanuzi ukomeye, Yohana Umubatiza wari mwene wabo wa Yesu, yaguye mu nzu yimbohe aciwe igihanga. Ese bivuze ko Yesu yari yamwanze? Ko yari yananiwe ku mukura mu nzu yimbohe? Oya, ahubwo hahirwa abo ibya Yesu bitazagusha. Hihirwa abazi neza ko Imana idakora nk'abantu, ko mubitubaho byose byaba byiza cyangwa bibi, Imana yo iba ifite umugambi mwiza kubuzima bwacu. Gupfa kwa Yohana kwaba kubi gute, niyo yari inzira ye yo gutaha akajya kugororerwa ingororano zihwanye nibyo yakoze mu gihe cye. Natwe dukwiye kwihanga tugakomeza kugira kwizera twirinda kugushwa ni bya Yesu. Ahubwo reka ibya Yesu bibe impamvu yo gushikama kwacu, yo gukomeza kwizera, gukomeza guhamya, no gukora mu gihe cyacu. Imana idukomereze kwizera kugirango ibyayo  bitazatugusha. 

Icyumweru cyiza 

Pasitori Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza