IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 39,'RINGANIZA INTEGO Z'UBUZIMA BWAWE'

IRIBURIRO 


Iki gitabo cy'ubuzima bufite intego tuzasoza ejo, kitwigishije intego 5 tubereyeho aha ku isi. Izi ntego uko ari 5 ntabwo Rick Warren yazihimbye ahubwo yazikuye mu ijambo ry'Imana. Ibyanditswe bibiri byo muri Bibiliya byafashije Rick Warren gusobanukirwa izi ntego: Inshingano Nkuru Yesu yadusigiye (Matayo 28:18-20), Itegeko Risumba ayandi yose ( Matayo 22: 36-40). Icyigisho  kibanziriza icyanyu kivuga " RINGANIZA INTEGO Z'UBUZIMA BWAWE."  

RINGANIZA INTEGO Z'UBUZIMA BWAWE  

Reka twifashije incamake Rick Warren atanga atwibutsa Intego eshanu z'ubuzima bwacu aha ku isi, nyuma turebe mpamvu ki ari ngombwa kuringaniza izi ntego zose. 

1. "Ukundishe Imana umutima wawe wose": waremewe gushimisha Imana, intego y'ubuzima bwawe ni ugukunda Imana mu buryo bwo kuyiramya
2. "Ukunde mugenzi wawe nkawe ubwawe": waremewe gukorera abandi, ni yo mpamvu intego y'ubuzima bwa ari ugukunda abandi ukabigaragariza mu mirimo y'urukundo
3."Mugende muhindure abantu abigishwa": waremewe gukwiza ubutumwa bwiza, ni yo mpamvu indi ntego y'ubuzima bwawe ari ukujyana ubutumwa bw'Imana ukoresheje ivugabutumwa
4. "Mubabatize...": waremewe kuba urugingo rw'umuryango w'Imana, ni yo mpamvu indi ntego y'ubuzima bwawe ari ukwifatanya n'itorero ry'Imana ubusabane
5. "Mubigishe kwitondera ibyo nababwiye byose": waremewe guhinduka ugasa na Kristo, ni yo mpamvu indi ntego y'ubuzima bwawe ari ugukura kubw'inyigisho zikurera nk'umukristo. 

Iyo urebye usanga akenshi mu matorero dushyira imbere kuvuga ubutumwa n'umubatizo cyane ko usanga igishizwe imbere ari ukugira abayoboke benshi. Ibi biteza ikindi kibazo kuko usanga dufite abayoboke benshi ariko bagwingiye kubwo kutiga Ijambo ry'Imana, kurangwa n'urukundo mu magambo no kubura ubusabane. Ibi byerekene neza ko intego z'ubuzima uko ari 5 zikwiye kwitabwaho n'Itorero kimwe. Ku bantu kugiti cyabo usanga dushyira imbere kuvuga ubutumwa, abandi ugasanga bashyize imbere kugira imirimo mwiza benshi bagamije kwigaragaza, ariko izi ntego uko ari eshanu nta nimwe ikwiye gushyirwa kuruhande. Zose zikwiye kuringanizwa, bivuze ko zikwiye gufatwa kimwe kandi zigashyirwa mu bikorw zose. Haba mu Itorero cyanga ku muntu kugiti cye, nibyiza guharanira ko izi ntego z'ubuzima uko ari 5 tuzishyira mu bikorwa kimwe. Ntabwo uzanezeza Imana ngo ureke gukunda abantu yaremye ubagirira neza. Ntabwo uzakunda Imana ngo ubure kuba mu muryango w'Abana b'Imana, no gusabana nabo. Reka dukure tugere ku kigero gishyitse cya Kristo kandi tubashishwe gushyira mu ngiro izi ntego zose uko ari 5. 

Ingingo yo kuzirikana:  Hahirwa abaringaniza intego z'ubuzima bwabo. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: "Mubeho ubuzima bwanyu nk'abantu bashyira mu gaciro, mwe kubaho nk'abatazi agaciro k'ubuzima ahubwo mubeho nk'abazi icyo ubuzima ari cyo. Abefeso 5:15 (Ph) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Muri iriya mirimo ine twabonye, ni iyihe ngiye gutangira gukora kugira ngo ngume muri gahunda kandi ngo ndinganize ziriya ntego eshanu z'Imana ku buzima bwanjye? 

Umunsi mwiza wo kuringaniza intego 5 z'ubuzima 

Pasiteri Kubwimana Joel

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza