UBUZIMA BUFITE INTEGO NA KORONA VIRUSI, UMUNSI WA 25, 'GUHINDURWA N'AMAKUBA'
IRIBURIRO
Ejo hashize umukobwa wanjye ufite imyaka itatu, yabwiye mama we ati " mama reka tujye ku ishuri maze nkore ikizamini vuba ubundi duhite tugaruka ntabwo coronavirus iradufata." Iminsi mike amaze atajya ku ishuri arumva ari myinshi ku buryo aramutse agiyeyo agakora ikizamini vuba vuba Korona Virusi ntabwo ya mufata. Abana bato nabo bari kubona ko iki cyorezo cyoretse isi, uranyura kubana bakina ukumva amakuru atandukanye bavuga kuri korona virusi. Kimwe nk'abakuze, no mu bana urumva harimo abavuga ibihuha bitandukanye, byumvikana ko baba babikuye ku bakuze, cyangwa muri bagenzi ababo. Hirya no hino ku isi ibihuha biriho nibyo biteye ubwoba cyane kuko amakuru ari gucacana mu bantu usanga aba arimo n'ibinyoma byinshi kuri iki cyorezo. Abahanuzi bo nuwari warasinziriye mubyaha yakangutse ahanura kuri korona virusi. Hari nibyo wumva bivugwa mu izina ry'ubuhanuzi kuri Korona Virusi ugahita wumva ko uwo uvuga atazi Imana n'ijambo ryayo twahawe (Bibiliya). Muri gahunda yo gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego uyu munsi wa 25, turasoma "GUHINDURWA N'AMAKUBA" mu buryo buhuzwa n'igihe turimo.
GUHINDURWA N'AMAKUBA
Rick Warren yandika avuga ku makuba, yavugaga ibibazo, ibigeragezo bitandukanye tunyuramo nk'abantu kugiti cyabo, cyangwa sosiyete y'abantu runaka. Korona Virusi ni icyorezo, ikibazo, amakuba isi irimo muri iki gihe. Hirya no hino guterana mu insengero, gukora ubukwe, imikino, mbese guhura abantu ari benshi byahagaze mu kwirnda gukomeza gukwirakwiza iki cyorezo. Ingendo z'indege zitandukanye zahagaritswe, muri make icyorezo cyabaye amakuba isi isangiye. Kuri bamwe korona virusi n'igihano Imana iri guhana isi, kubandi n'igihano kubatizera Imana, abandi n'ikimenyetso cy'imperuka, kubandi n'icyorezo nk'ibindi byabayeho kizahita yewe haze n'ibindi. Uko waba wumva iki cyorezo kose icyo utahakana ni uko ari amakuba yugarije isi yose, n'ikibazo ku isi hose. Akenshi mu bibazo, mu makuba usanga abantu twibaza ngo 'Mana kuki wemera ko ibi bitubaho? Yewe hari na barakarira Imana bati "Mana kuki waturetse? Ariko mu kwiga guhinduka nka Yesu Kristo harimo no guhindurwa na makuba. Kubwa Rick Warren ikibazo cyiza dukwiye kwibaza mu makuba ni "Mana urashaka kutwigisha iki?" Muri ibi bihe turimo aho gukuka imitima twibaza impamvu Imana yemera ko guterana bihagaraga nti duhure ngo dusengere hamwe kandi Ijambo ryayo rivuga ko tudakwiye kwirengagiza guteran kwera, dukwiye kwibaza ngo " Mana urashaka kutwigisha iki binyuze muri iki cyorezo cya Korona Virusi." Kuko kubizera Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza. No muri iki gihe dukwiye gushyira imbere gushaka no kumenya icyo Imana itwifuzaho.
Biroroha gushima Imana twariye, dufite akazi, twabyaye, turi bazima, muri make tumeze neza. Ariko dusabwa gushima Imana muri byose, mu byiza no mu bibi. Bivuze ko iki ari igihe cyo kwegera Imana tukayishima kubyo yakoze mu bihe byahise, ibyo iri gukora kandi no kubyo yitegura gukora. Si igihe cyo gucirana imanza, gukuka umutima, cyangwa kurakarira Imana. Ahubwo ni igihe cyo kubwira Imana ngo "naho twapfa tuzapfa tukwiringiye." Iki n'igihe cyo kwereka Imana ko tuziko hari icyo iri kutwigisha kandi ko twiteguye kwiga no gutsindishirizwa nayo. Kuko kugeragezwa kuzana kunesha kandi kunesha kuzana ingororano. Nk'uko Yakobo yabivuze "hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubungingo." Natwe turahirwa niba muri iki gihe twihanganira kugeragezwa na makuba turi kunyuramo nk'Itorero, nk'abantu. Reka tuzirikane ko ubutumwa bwiza bukwiye kubanza kubwirizwa mu isi yose imperuka ikabona kuba. Bityo duharanire gusohoza inshingano nkuru twasigiwe ariyo guhindurira abantu kuba abigishwa ba Yesu mu mwuka w'itegeko risumba ayandi yose ariko gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu. Ntabwo Korona Virusi ikwiye guhagarika gusohoza inshingano twasigiwe, ahubwo uko biri kose, Yesu akwiye gukomeza kuba uwo duhanze amaso, aho guhanga amaso Korona Virusi. Reka tuvuge gukomera kw'Imana muri iki gihe mbere yo kuvuga Korona Virusi. Reka duharanire gusukura imitima yacu twihana ibyaha, no gukingira imitima yacu twirinda ibyaha, tubone gukurikizaho gusukura intoki no kwambara udupfukamunwa. Kandi kudahana ibiganza, kudahoberana, nti bitubuze gusabana nk'abana b'Imana. Gupfuka umunwa nti bituze kuvuga ko Yesu ari Umwami ngo abatamuzi nabo ba mumenye. Muri make amakuba turimo ntatume tubona gukomera kw'ibibazo, ahubwo atume tubona gukomera kw'Imana yacu. Nti tubone ubunini bw'ibibazo biri guterwa na Korona Virusi ahubwo tubona ubunini butagereranywa bw'Imana yacu. Reka tuzirikane icyo tubereye aha ku isi: Kunezeza Imana, Kuba mu muryango w'abana b'Imana, Gusa na Kristo izindi ntego tuzazireba mu byigisho bikurikira. Igikuru ni uko muri byose dukora ibinezeza Imana ariko kuyiramya kwacu. Reka no mu makuba Imana inezezwe no kutubona ariyo turangamiye ariyo duhanze amaso, kandi dufite kwizera aho gukuka imitima.
Ingingo yo kuzirikana: Buri kibazo kiba gihishe umugambi mwiza.
( Ese hari umugambi mwiza Korona Virusi yaba ihishe? Bidusaba kwegera Imana tukayibaza. Kandi nusoma Ijambo ry'Imana urabona igisubizo.)
Umurongo wo gufata mu mutwe: "Kandi tuzi ko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk'uko yabigambiriye" Abaroma 8:28 (NIV)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni ikihe kibazo mu buzima bwanjye cyanzaniye gukura cyane? Aha reka twibaze tuti, Ese Korona Virusi yanzaniye gukura mu byo nizera? Cyangwa ndimo kugaragara nk' umwana mu gakiza?
Umunsi mwiza wo guhanga amaso Imana mbere yo kuyahanga korona virusi.
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment