KORONA VIRUSI N'UBUKRISTU: COVID-19 NI INDWARA IFATA ABATIZERA IMANA GUSA? IKIMENYETSO CY'IMPRUKA?
IRIBURIRO
Kuva hatangira kuvugwa iki cyorezo cya
Korona Virusi, amakuru atandukanye kuri iyi ndwara yatangiye gukwira isi. Mu
makuru menshi hari ashingiye ku myemerere. Dore amwe mu makuru numvise ku
imbuga nkoranyambaga, nayo numvanye abantu mu biganiro byabo, bitandukanye:
Abiyita abahanuzi bamwe bati "jye ngiye kujya mu bushinwa guhangana na
Korana Virusi." Abandi bati "twe dufite imiti tweretswe ivura iki
cyorezo." Abandi bantu bati "Abakristo ni mu humure ntabwo iyi ndwara
izabageraho kuko muriho ikimenyetso cy'amaraso ya Yesu." Abandi bantu nabo
bati "imperuka irageze", abandi bati "ibyo kureka gusuhuzanya ni
byabatizera twe turinzwe na Yesu reka dusuhuzanye." Nk'uko ntangiye mbivuga
ibi maze igihe byumva, uyu munsi niho nabonye ko bimaze gufata indi ntera irimo
no kuzana ubuyobe, yewe no gutuma abantu bashobora kutirinda iki cyorezo
bitwaje imyemerere idafite ishingiro. Kuki mvuga ngo imyemerere idafite ishingiro?
ni uko njye nk'umukristo nzi neza ko Bibiliya ariyo shingiro ry'imyemerere yose
haba mubihe byiza cyangwa bibi. Bityo ndandika nshingiye kuri Bibiliya nibaza
ibi bibazo: "Ese Korona Virusi ni indwara ifata abatizera Imana gusa? Ese
ni ikimenyetso cyerekana ko isi irangiye?
1. Ese Korona Virusi ni Indwara
ifata abatizera Imana gusa?
Iki kibazo na cyibajije nyuma yo gusoma
ubutumwa kurubuga rumwe rwo kuri whattsapp mbaho, aho bwagaragazaga ko "
Yesu aza turinda nko mu minsi ya Mose ubwo abana b'impfura ba banyegiputa
bapfuye ariko aba bisirayeli bakarokora, ko abakristo nabo barinzwe na maraso
ya Yesu cyangwa soma Zaburi 91.”
Dore zaburi 91 icyo ivuga
1Uba mu rwihisho
rw'Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy'Ishoborabyose. 2Ndabwira Uwiteka nti “Uri
ubuhungiro bwanjye n'igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.” 3Kuko ari we
uzagukiza ikigoyi cy'umugoyi, Na mugiga irimbura. 4Azakubundikiza amoya ye, Kandi
uzajya uhungira munsi y'amababa ye, Umurava we ni ingabo n'icyuma kigukingira. 5Igiteye
ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, Cyangwa umwambi ugenda ku manywa, 6Cyangwa
mugiga igendera mu mwijima, Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y'ihangu. 7Abantu
igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko
ntibizakugeraho. 8Uzabirebesha amaso yawe gusa, Ubone ibihembo by'abanyabyaha. 9Kuko
ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka, Wagize Isumbabyose ubuturo, 10Nuko nta kibi
kizakuzaho, Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe. 11 Kuko
azagutegekera abamarayika be, Ngo bakurindire mu nzira zawe zose. 12 Bazakuramira
mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye. 13 Uzakandagira
intare n'impoma, Uzaribata umugunzu w'intare n'ikiyoka. 14“Kuko yankunze
akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. 15Azanyambaza
nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro.
16Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye.”
Usomye ubutumwa uyu
muntu yatanze niyi Zaburi ubona ko hari abantu bakwiye kwicara bakiringira ko
kuba ari Abakristo, bari mu bwihisho bw’Isumba byose ko bo bazarebesha amaso
iyi virusi ko itazabageraho. Bibiliya nk’igitabo gikubiyemo ibyahumetswe
n’Imana, usanga hari benshi bayivugisha itavuga. Iyo usoma umurongo, imirongo,
cyangwa igitabo cyo muri Bibiliya hari ibibazo ukwiye kwibaza: Ninde wavugaga,
yabwiraga nde, ubutumwa uwavuze yashakaga gutanga ni ubuhe? Ubutumwa bwatanzwe
mu kihe gihe? Ubutumwa bwatanzwe gute? Ese ubu butumwa buvuze iki kuri jye,
kuri twe none? Sinshaka kujya mu gusesengura iyi Zaburi kuko byaba kwandika
igitabo, ahubwo ndagirango twibuke ko muri iyi Zaburi harimo umurongo Satani
yakoresheje ashaka gushuka Yesu. “Maze
umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero
k'urusengero 6 aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi
kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo,
Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ” 7 Yesu
aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”
(Matayo 4:5-7). Satani yakoresheje umurowo wa 12 w’iyi Zaburi agira ngo Yesu
asimbuke maze ibyanditswe ko abamalayika bazamuramira bisohore. Kuki Yesu
atasimbutse kandi Satani avuze umurongo wanditse muri Bibiliya? Igisubizo ni
uko kuba Imana yarivugiye ko izaturinda, bitaduha uburenganzira bwo
kuyigerageza. Saduraka, Meshake na Abedenego ba bakangisha itanura ntabwo
bemeye kuko bari bazi ko uko bigenda
kose Imana iri bubakize ahubwo bo bati “ Naho itadukiza.” Bari bizeye ko Imana
ya bakiza, ariko kandi ko itabakiza.
Hanze aha hari
barusahurira mu nduru bakoresha ibyago, intambara, ibyorezo nk’intwaro yo
kwirundaho ubutunzi, cyangwa yo gukurura abayoboke, bahanura ibiterekeranya,
cyangwa batanga icyizere kidafite aho gishingiye. Ni byo Imana iraturinda abayizera,
ariko nti twibagirwe ko uko iturinda naho iturindira ariyo ibigena. Iyo iyi Zaburi
iza kuba ariyo kumvwa bunyuguti, ubu Mose, Dawid, Petero, Pawulo, na bandi
benshi dusoma muri Bibiliya baba bakiriho, kuko ntacyo bari kuba ukurikije ibyo
dusomye. Ariko siko biri, na bazuye abantu nabo bageze igihe cyabo barapfa,
bamwe bishwe, abandi bashaje, abandi bicwa n’uburwayi…
Reka mbaze ikibazo
gikomeye “Ese kuturinda neza si uko
Imana iduhamagara imuhira mu ijuru
ahatagera ibyago, intambara, n’ibyorezo?”
Dukwiye kwitondera ijambo nza kurida. Imana iyo ivuze ngo nza kurind ukwiye
kumenya ko ishobora kukurinda igukura mu isi, binyuze mu rupfu. Ijambo ry’Imana ryo riti, “ Mu bibaho byose
muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” (1Abatesalonike
5:18) Ijambo ‘mu bibaho byose’ turisibe muri Bibiliya? None se muri byose indwara
ntabwo zirimo? Kuvuga ko turi Abakristo, twizera Imana, nti bikuraho ko turwara
nk’abandi, ko dupfa tukava ku isi. Ubwo Eliya yahanuraga ko nta kime cyangwa
imvura izagwa mu gihugu kugeza ubwo
azabitegekera, nawe ubwe bya mugizeho ingaruka. Kuko yagize inzara akajya ku
mukecuru w’I Sarefati. Ubwo yabwiraga Imana ko abantu bose bayivuyeho, Imana ya
mwibukijeko hari 7000 muri Isirayeli batapfukamiye Bayali. Ese aba bantu 7000
bo nti bahuye n’akaga nk’abandi bose bari baravuye ku Imana? Ese iyo imyuzure
ije iravangura, ese iyo imitingito ije iravangura ikagera kubatizera gusa? Nti
dukwiye kuyoba kugera ku rwego rwo gufata icyorezo nk’ikiziye abatizera gusa.
Bityo umuntu waba yitwaza Bibiliya ashaka kuvuga ko iki cyorezo kitazagera ku
bakristo yaba ari kubeshya. Mu bantu iki cyorezo cya fashe, yewe nabo kimaze
guhitana harimo na bakristo. Bityo rero nti bikwiye kugoreka ijambo ry’Imana,
no gushaka guha abantu icyizere gipfuye. Kuvuga ko ifata abatizera gusa, harimo
gushuka abantu ngo kuko ari abakristo bo bareke kwirinda Yesu arabarinze. Oke,
ko Yesu aturinda kuki twambuka umuhanda tubanje kureba hepfo na ruguru? Ko iyi
zaburi ivuga ko tuzakandagira ikiyoka, intare…
kuki tutajya guhangana n’inzoka ngo tuzikandagire? Kuki tutajya kurwana
n’intare? Soma ijambo ry’Imana neza witonze nturifate bunyuguti. Yohana yaciwe
umutwe kandi yari umuhanuzi, yewe yaciwe umutwe Yesu akiri ku isi. Ntabwo rero
twe dutegeka Imana abo ikwiye guteza indwara nabo itayiteza, abo ikwiye kurinda
nabo idakwiye kurinda. Imana ishobora byose gukiza no kudakiza, byose irabikora
kandi ku bantu bose. Ishobora no gukiza utizera kugirango ayizere, naho iwizeye
Yesu kristo ntimukize kuko imucyuye ngo aruhuke imiruho yo mu isi.
2. Ese Korona
Virusi ni ikimenyetso cyerekana ko isi irangiye?
Gushaka kumenya umunsi w’imperuka si amatsiko atangiye ubu,
abigishwa inshuro nyinshi bagiye babaza Yesu. Kugeza umunsi yazamuwe asubira mu
ijuru mu bibazo bamubajije harimo gushaka kumenya igihe agiye kugarura ubwami
mu Bisirayeli. Ariko Yesu we ati “ Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe
Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine.” (Ibyakozwe n’Intumwa 1:6-7). Turi mu
gihe hari abantu biha ubutware bw’Imana bashaka kugaragaza ko bazi igihe imperuka
izabera. Muri Bibiliya cyane mu bitabo bine by’ubutumwa bwiza, Yesu yavuze ku
imperuka agaragaza ibimenyetso.
Arabasubiza ati
“Mwirinde batabayobya, kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye
Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiri bugufi’, ariko ntimuzabakurikire. 9Ariko
nimwumva intambara n'imidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye
kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya.” 10Arongera
arababwira ati “Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami butere ubundi
bwami. 11Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi
hazabaho inzara n'ibyorezo by'indwara. Hazabaho n'ibitera ubwoba, n'ibimenyetso
bikomeye biva mu ijuru. 12Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye,
babajyane mu masinagogi no mu mazu y'imbohe, babashyīre abami n'abategeka
babahora izina ryanjye, 13ibyo bizababeraho kugira ngo mube
abahamya. (Luka 21: 8-14).
Yesu atangari
avuga ngo “mwirinde batabayobya,” gukoresha imperuka nk’igikoresho cyo kuyobya
abantu byahozeho biriho bizakurwaho nuko Yesu agarutse. Muri iyi mirongo harimo
ko hazaduka abiyita Yesu, bazaduka bava muri twe abizera bagamije kuyobya
abadashikamye mu ijambo ry’Imana. Ibimenyetso Yesu atanga bizaranga imperuka ni
byinshi, aha muri Luka dusomye yavuzemo intambara, impuha z’intambara, inzara,
n’ibyorezo. Ariko agaragaza ko ibyo bitaraba hazabaho no kurenganya abizera
Imana. Aya magambo ya Yesu yatumye intumwa zivuga ubutumwa nk’aho Yesu agiye
guhita agaruka, kuko nibo yabwira ngo “bazabafata babarenganye.” Aha bumvaga ko
aribo gusa avuga, ariko iri jambo riri ‘inclusive” ribumbatira hamwe abizera bose.
Bityo rero mu bizaranga imperuka harimo no kurwanya ubutumwa no kurenganya
ababuvuga. Muri Matayo 24 ubwo Yesu yavugaga aya magambo agaragaza ibizaranga
imperuka, Matayo agaragaza ikindi
kimenyetso gikomeye kandi cy’igenzi Yesu yatanze. “ Kandi ubu butumwa bwiza
bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo kubahamiriza amahanga
yose, ni bwo imperuka izaherako ize.”
Tugarutse ku
kibazo turi kwibaza, Korona Virusi ni icyorezo kandi Yesu avuga ko hazaba
ibyorezo. Uwavuga ko ari kimwe mu bimenyetso bizaranga imperuka ntabwo yaba
abeshye. Ikibazo cyaba gufata iki cyorezo cyonyine nk’ikimenyetso cy’imperuka.
Oya, Yesu yavuze ibyorezo ntabwo yavuze icyorezo. Bivuze ko hari ibyabaye yewe
bikiriho, nka SIDA, Ebola, ubu hari Korona Virusi n’ibindi bizaza. Dusabwa
kutagira ubwoba nk’abizera ahubwo kuvuga ubutumwa ngo bubanze bukwire mu isi
yose hatazagira umuntu witwaza ko atigeze yumva ubutumwa bwiza nibyo dusabwa
kwitaho. Bityo kubona ikimeyetso cy’imperuka ntibivuze ko yabaye, ahubwo bivuze
ko Bibiliya ibyo ivuga ari ukuri.
Umusozo
Reka nsoze
twibuka ko Yesu atavuze ngo hazaba intambra, imitingito, inzara, ibyorezo ku
bantu batizera, oya, yavuze ko ibyo bizaba ku isi, kandi isi irimo abizera
Imana na batayizera. Ntabwo ibyo byose biranga imperuka ari byo tubona, twumva,
bizaza birobanura, ahubwo bizagera ku bantu bose nta kurobanura. Ikindi uretse n’imperuka y’isi, hari n’imperuka
y’umuntu kugiti cye, ariko gupfa akava ku isi. Ntabwo twese impanda izavuga
tukiriho, hari abazaba barapfuye kandi si uko Imana ibanze. Ubu turi mu minsi
mirongo ine y’ubuzima bufite intego, Rick Warren we ati “ ubuzima aha ku isi ni
imyitozo y’ubuzima tuzabaho iteka ryose, kandi ati, igihe tumara aha ku isi ni
gito ugereranije n’igihe tuzamara mu ijuru.” Reka rero twibuke ko niba twizera Yesu
ko byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza. Twaba turwaye cyangwa tutarwaye
muri byose dusabwa gushima Imana, no gukomeza kuyizera. Ikindi nti dukwiye
kwanga kubahiriza amabwiriza ashyirwaho yo kwirinda indwara ngo ni uko turi
abakristo. Oya, kumvira biruta ibitambo, bityo niba hari amabwiriza yo kwirinda
Korana Virusi atubwira gukaraba, kwirinda gusuhuzanya, guhagarika ibitaramo,
yewe hari n’ibihugu gusenga byahagaze, reka tubyubahirize tutigize abahezanguni
mu myizerere. Niba Yesu yarahungishirijwe muri Egiputa wowe urinde utahunga?
Imana ibwira Isirayeli yagize iti “ uzaca mu muriro ariko ntuzashya, uzaca mu
mazi ntazagutembana.” Benshi bahera kuri ‘ntabo uzashya’, ‘ntazagutembane’,
ariko bakibagirwa ko interuro itangira ivuga ngo uzaca, uzanyura. Guca mu
bikomeye tuzabicamo, kunyura mu mazi tuzayanyuramo, kudashya no kudatembanwa ni
ukutarimbuka. Ntabwo wanjya mu Kivu,
cyangwa uruzi utazi koga ngo nizeye ko Bibiliya ivuga ko amazi atazantembana.
Ntabwo wajya mu itanura ry’umuriro ngo ntabwo nzashya. Umuriro, amazi, ni
ikigereranyo cy’ibikomeye bitandukanye twaciyemo, ducamo, kandi tuzacamo. Bimwe
biza ari ibyo gutuma Imana ihabwa icyubahiro, yigaragaza, ibindi bikaza ari
ibyo kuducyura imuhira mu ijuru.
Hana amaze kubyara nyuma yi gihe kinini
ari ingumba niko kuvuga ngo “Uwiteka arica, agakiza, Ashyira ikuzimu kandi
agakurayo. Uwiteka arakenesha agakenura,Acisha bugufi agashyira hejuru.” (1
Samweli 2:6-7) Imana twizera ifite gukiza ariko ifite no kudakiza, kuko ikora
uko ishatse. Birashoboka ko wa rwara iyi
virusi yabaye icyorezo uri umukristo ugatakira Imana ntigukize kuko ibona ko
igihe cyawe ku isi kirangiye. Ntabwo biba bivuze ko Imana yananiwe ku gukiza,
cyangwa ko uri umunyabyaha. Kubirebana n’imperuka dusabwa guhora twiteguye kuko
tutazi umunsi cyangwa igihe. Yaba umunsi impanda izavugira ntabwo tuwuzi, yewe
n’umunsi wo gupfa kwacu nti tuwuzi. Niyo
mpamvu udakwiye gukurwa umutima no kubona ibimenyetso byavuzwe by’imperuka
bisohora, ahubwo ukwiye gukomera ukamamaza ubutumwa bwiza ushize amanga, kuko
nyuma yuko isi yose ibwiwe ubutumwa aribwo imperuka izaherako ibe.
Murakoze reka
dukomeze dusengere abanduye Korona Virusi, tubasabira gukira, kandi abava mu
mubiri nabo tubasabire iherezo ryiza. Ikindi kandi reka twirinde inyigisho
z’ubuyobe zigoreka ijmabo ry’Imana, zitanga icyizere kidafie aho gishingiye.
Pasiteri Kubwimana Joel
Harvest Bible Fellowship Rwanda – (Rubavu / Mahoko)
Comments
Post a Comment