IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 18, 'UBUZIMA BW'UBUSABANE'
IRIBURIRO
Ijambo gusabana ni ijambo ubu riri guta agaciro kandi ryari rifite agaciro gakomeye mu Rwanda mbere y'ubukoloni. Gusabana kw'Abakurambere bacu kwari ugusangira ibyo bejeje ubundi bagatarama, bagahiga imihigo, bakanenga abatarahiguye imihigo bahize. Uyu munsi mu gusoma igitabo cy'ubuzima bufite intego turasoma igice cya 18 kivuga, 'UBUZIMA BW'UBUSABANE.'
UBUZIMA BW'UBUSABANE
Ubuzima bw'ubusabane ni ukubana n'abandi bana b'Imana usangira nabo ubuzima bwawe bwose nta buryarya. Gusabana bivuze gusangira umunezero, ariko bivuze no guhugurana, kugirana inama no gukemurirana ibibazo. Kugirango abizera babashe gusabana neza bisaba ko habaho amatsinda mato, aho abantu bashobora kuba abo baribo. Aho abantu bashobora kubaka ubushuti butuma babwirana byose nta kwishishanya, bityo bagasangira nta gucurana, kandi bagafashanya muri byose. Kugirango bene so muri Kristo babashe kugufasha mu buzima bw'ubusabane ni uko uba witeguye kubana nabo utaryarya ahubwo ubizeye kandi nabo bakwizeye nk'umuvandimwe muri Kristo. Ubuzima bw'ubusabane ni ukuva muri za Yesu ashimwe nyinshi, uraho mwenedata nyinshi zishingiye kuburyarya. Usanga abakristo benshi babanye ariko mubyukuri badahuje, batadasabana uko bikwiye. Abandi ugasanga bahujwe na gahunda rimwe na rimwe baba bitabira ngo bigaragare ko baje. Oya, ntibikwiye kwitabira gahunda nka rukurikira izindi, ahubwo umukristo wese akwiye kuba ahantu yumva afite abo asabana nabo, abo aganyira, abo yisanzuraho nk'abavandimwe. Kuko mu mateaniro akenshi abantu baba ari benshi nibyiza ko umukristo wese agira itsinda rito ryo kwiga ijambo ry'Imana abarizwamo, kugirango n'ubusabane bugende neza. Yesu we ati "si nkibita abagaragu ahubwi muri inshuri," aha Yesu yabwiraga abigishwa be. Ubuzima bwokubaho bamwe bameze nk'abatware abandi abagaragu si ubuzima bw'abana b'Imana, kuko abizera Yesu dusabwa kubana nk'inshuti.
Kuko gusabana biri mu intangagaciro zacu Abanyarwanda nibyiza ko uyu muco mwiza tuwuha agaciro kuko n'ijambo ry'Imana ridusaba kubana nk'inshuti, kandi inshuti zirangwa no kubana neza mubusabane. Rick Warren ati mu busabane nyakuri abantu bagaragara uko bari, bivuze kwirinda uburyarya mo kwiyoberanya. Ikindi ati mu busabane nyakuri abantu bahabonera imbabazi. Gutanga imbabazi nti bivuze guhubukira kubabarira, ahubwo kubabarira bivuye ku mutima nta buryarya cyangwa kurenzaho. Iyo kubabarira biriho niho usanga ubusabane bubaye buzima. Mubusabane nyakuri abantu bahabonera impuhwe. Kugirira abandi impuhwe nibyiza, kuko bituma twifatanya nabo mu bibazo barimo. Reka duharanire kugira ubuzima bw'ubusabane bityo dusohoze itegeko risumba ayandi ry'urukundo.
Ingingo yo kuzirikana: Nkeneye abandi mu buzima bwanjye
Umurongo wo gufata mu mutwe: "Mwifatanye mu ngorane n'ibibazo, bityo musohoze amategeko ya Kristo." Abagalatiya 6:2 (NLT)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni izihe ntambwe natera uyu munsi kugira ngo negerane n'undi mukristo mu buryo bwuzuye bw'ukuri, uburyo bushyika ku muntima?
Umunsi mwiza
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment