IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 12 'GUSHIMANGIRA UBUSHUTI BWAWE N'IMANA'

IRIBURIRO 




Hari umukecuru umwe w'i Huye dukunze kwita Bibi, mu myaka namaze i Butare isengesho rye ryabaga ari icyigisho gikomeye kuri njye. Iyo asange wumva avugana n'Imana nk'inshuti ye, nkaho Imana iri aho kandi ari kuyireba. Aba abwira Imana mu buryo wumva ari kuvugana nayo ayireba. Iteka atangira isengesho rye avuga uko Imana yabanye nawe kuva afite imyka 12. Urebye ashobora kuba ubu ageze nko mu myaka 90, ariko navuga ngo kuva ku myaka 12 azi neza ko buri ntabwe yateye ko yashobojwe n'Imana.  Uyu munsi muri gahunda yo gusoma igitabo cy'Ubuzima Bufite Intego turasoma umutwe uvuga, " GUSHIMANGIRA UBUSHUTI BWAWE N'IMANA." 

 GUSHIMANGIRA UBUSHUTI BWAWE N'IMANA 

Ejo hashize twabonye ko Imana ishaka kuba Inkoramutima yacu, bivuze inshuti yacu iduhora hafi. Bityo bidusaba ko natwe dushimangira, twiyemeza kuba inshuti z'Imana ubuzima bwacu bwose. Nka  mukecuru 'Bibi' dutangiye tuvuga, inshuti z'Imana iyo ziganira nayo, iyo zivuga Imana urabyumva, urabibona. Kuko inshuti ziganira nta rwikekwe, nta mabanga yewe nta buryarya.  Bibiliya irimo ingero nyinshi z'abantu bashimangiye ubushuti bwabo n'Imana: Aburahamu, Mose, Dawidi n'abandi. Aba bose usanga icyatumye bakomeza kuba inshuti z'Imana ari UKUMVIRA IMANA. Ni gihe abantu nka Dawidi babaga bateshutse bagakora ibyaha bihutiraga kwemera icyaha, kwihana no kongera kugaruka mu murongo wo kumvira Imana.  Kwishyira hejuru, kwihagararaho, kwikunda ni bimwe mu bituma tunanirwa kumvira Imana n'abantu bayo. Uyu mwuka wo kutumvira uva kuri satani kandi niwo wazanye icyaha mu isi, ubwo Adamu na Eva bananirwaga kumvira Imana ahubwo bakumva ibyo satani ababwiye. Iyo hari ukumvira Imana habaho no kuyifata nk'inshuti wa bwira byose yewe na gahinda kawe ko mu mutima. Dawidi ni urugero rwiza rw'inshuti y'Imana itaratinyaga kubwira Imana uko yumva ibintu. Iyo yabaga yababaye cyangwa yishimye Dawidi yagaragazaga ibiri mu mutima we nta buryarya. Nicyo dusabwa natwe, kutagira uburyarya mu mubano wacu n'Imana. Rick Warren atanga ingingo zikurikira nk'izadufasha gushimangira ubushuti bwacu n'Imana: 
- Ngomba kutagira icyo mpisha Imana 
- Ngomba guhitamo kumvira Imana 
- Ngomba guha agaciro ibyo Imana iha agaciro 
- Ngomba kwifuza ubucuti n'Imana kuruta ibindi 

Kuvuga ko turi inshuti z'Imana nti bihagije, ahubwo dukwiye kwita kuri ibi bintu bine tuvuze, kugirango tubashe gushimangira ubucuti bwacu n'Imana. Bisaba ko ubuzima bwacu bwose buhinduka ubwo kugendana n'Imana nk'inshuti tutagira icyo duhisha, ahubwo tuyishyira imbere ya bose na byose.  Imana idushoboze kuguma kunyurwa n'ubushuti bwayo kugeza igihe izaduhamagarira kubana nayo ubudatandukana mu ijuru. 

Ingingo yo kuzirikana: Urugero rwo kwegera Imana kwanjye ni jye uruhitamo. 

Umurongo wo gufata mu mutwe: " Mwegere Imana, na yo izabegera." (Yakobo: 4:8a) 

Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni ibihe byemezo bifatika ngiye gufata uyu munsi kugira ngo ndusheho kwegerana n'Imana?  

Mugire umunsi mwiza 

Pasiteri Kubwimana Joel 

Comments

Popular posts from this blog

IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO: UMUNSI WA 1, 'MBERE NA MBERE IMANA'

MUNGANYINkA MARIE GORETTE: UMUGORE, UMUBYEYI, UMUKRISTO, UMUKOZI URANGIJE URUGENDO RWE KU ISI

Rev. Mbanzabigwi Michel: Umubyeyi, Umushumba n’Umubwiriza butumwa bwiza