IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 16, 'IKIRUSHA BYOSE AGACIRO'
IRIBURIRO
Umunsi umwe ubwo twari muri gahunda ya "INTEGUZA IN ACTIONS", twasuye abagororwa kuri Gereza ya Karubanda i Huye. Twari twasabye gusura abagororwa bafite ibibazo cyane cyane abatajya babona ababasura. Kubushobozi twari dufite twasuye abagera kuri 50. Mu kuganira mu matsinda umusaza umwe mu bagororwa twarimo tuganira yagize ati" Mu myaka 21 maze muri gereza ni mwe bantu bambere bansuye, kuko nta muntu yewe nabo mu muryango wanjye wigeze aza kunsura muri iyi myaka yose." Undi nawe yagize ati " nibyiza kubona abantu bagifite umutima utuzirikana, kuko kuri bamwe turi abicanyi, ibicibwa, yewe nabo mu miryango yacu ntibaba bashaka kudusura kuko baba baradufashe nk'ibicibwa, cyangwa baterwa isoni no kumvako bagiye gusura umwicanyi." Uyu munsi wa 16 muri gahunda yo gusoma igitabo ubuzima bufite intego, turasoma igice kivuga ngo "IKIRUSHA BYOSE AGACIRO."
IKIRUSHA BYOSE AGACIRO
Rick Warren atangira iki cy'igisho agira ati "Agaciro ko kubaho kari mu gukunda. Kuko Imana ari urukundo, isomo riruta ayandi ishaka ko wiga mu buzima ni ugukunda." Ikiruta ibindi byose ni urukundo, kuko Imana iruta byose bivuze ko nayo ari urukundo. Kuko Imana yakunze isi yatanze Yesu aradupfira, bivuze ko urukundo atari amagambo ahubwo ni ugutanga. Gutanga igihe, imbaraga, n'ubutunzi ni rwo rukundo. Ubwo twavaga gusura abagororwa mu gikorwa natangiye mvuga, benshi twatashye twibaza ukuntu abantu babaho nta bantu babasura kandi twirirwa mu insengero tuvuga ko dukunda abandi yewe ko ari n'itegeko twategetswe na Yesu ko dukwiye gukunda Imana na bagenzi bacu nk'uko twikunda. Kuko kamera yacu ya muntu ari ukwikunda, usanga akenshi urukundo ruri ku minwa ariko mu bikorwa rutagaragara. Yakobo yandika urwandiko rwe avuga ku kwizera kutagira imirimo, yashyizeho ubukana bwinshi mu imvugo ye ko "kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye." Urukundo rw'abiyita abakristo benshi rurapfuye kuko ruri kuminwa gusa. Abagerageje bakunda abo bafitanye isano, cyangwa abafite icyo ba bamarira. Ese ibaze ni kangahe usuye abarwayi kwa muganga, ugamije gusura abo utazi? Usanga akenshi usura abo uzi, abo ukeka ko nawe bazagusura. Ese usuye imbohe kangahe? Cyangwa nawe ufuta ko abafunze ari ibicibwa? Abanyabyaha badakwiye kwitabwaho? Ese twe Yesu yadukunze turi beza? Kuko twakunzwe na Yesu akabigaragarisha igikorwa cyo kudupfira, nicyo gituma natwe urukundo rwacu rukwiye kuranga n'ibikorwa. Yesu nti yatanze igihe cye gusa, imbaragaze gusa, ahubwo ubuzima bwe, icyubahiro cye cyose, kugirango njye nawe tube abana b'Imana. Ese uri umwana w'Imana koko" Iyo uri umwana w'Imana urangwa n'urukundo rutanga, rufite imirimo. Naho iyo uri ryarya yiyoberanya mu itorero, urangwa n'amagambo menshi atagira ibikorwa.
Rick Warren we ati, 'gukunda nti byoroshye, ati "Ntabwo ushobora gukunda uba wenyine. Ugomba kuba hamwe n'abandi- abantu bateye umujinya, abantu bafite inenge, abantu badakora neza ibyo bashinzwe." Muri make Imana itwigisha gukunda izana abantu badakunditse mu buzima bwacu. Ariko benshi turatsindwa kuko twe dukora aka yamvugo ngo "kunda ugukunda" cyangwa ngo "Ha uguha." Itike izatwinjiza mu bwami bw'Imana ni ibikorwa by'urukuto bivuye mu kwizera kwacu nyakuri. Aho Yesu azavuga ati " nari nshonje muragaburira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari umushyitsi muracumbikira, nari mu inzu y'imbohe muza kunzura." Abakoze ibi bikorwa ngo bazabaza Yesu bati 'ibyose twabigukoreye ryari? Yesu nawe ngo 'ubwo mwabikoreye mwene data umwe mu boroheje ninjye mwa bikoreye.' Bivuze ko ababakoze ibi bikorwa bari bashyize imbere gukorera abandi nta nyungu bagendereye (Matayo 25:31-46). Ikibabaje ni itsinda rindi riza vuga ngo "twarahanuraga mu izina ryawe, twakizaga abarwayi mu izina ryawe, twirukanaga abadayimoni mu izina ryawe. Yesu ngo azabawira ngo mumve imbere si nigeze kubamenya. (Matayo 7:22-23). Ubu insengero nyinshi, ibyuma bya masengesho ubuvumo bwuzura abantu bagiye gushaka ibitanga, n'ubukire. Arikoijambo ry'Imana rikatubaza ngo "byamarira iki umuntu gutanga iby'isi byose ariko akabura ubugingo." Benshi bagenda biyita abakristo ariko ubungingo bwabo buri mu maboko ya satani, kuko bashyize imbere ukwikunda, gushaka indamu zabo, kurarikira iby'isi. Ariko ngo abazi Imana yabo bazakomera n'ibamara gukomera bakore iby'ubutwari. Gukunda umwanzi wawe ukamugirira neza ni ubutwari, kandi ubishobozwa na Yesu. Gufasha abandi muri bike cyangwa byinshi ufite, ubikuye ku mutima utaryarya, ni ubutwari kandi ubushobozwa na Yesu. Haranira kugira kamere y'urukundo, aho kwirirwa wiruka hirya no hino ngo uri gushaka ibitangaza. Imana ni urukundo, bityo haranira kugira urukundo rudashyira imbere inyungu zawe bwite.
Ese wamaze kwakira Yesu mu buzima bwawe? Ikizatuma abantu babone ko uri uwa Yesu ni uko ukunda abantu bose yewe n'abanzi bawe. kandi kubakunda bivuze kubagirira neza, kubagaburira bashonje, kubambika bambaye ubusa, kubasura bari kwa muganga cyangwa mu inzu y'imbohe. Gukunda bivuze gutanga, si amagambo ahubwo ni bikorwa. Ikindi gukunda si ugushaka kwiyamamaza nk'uko biri muri iki kinyejana cya 21, aho ujya gufaha umuntu ujyanye umuti w'isabune ugahuruza ibitangaza makuru byose. Ugasanga ibyo watanze wiyamamaza mu bitangaza makuru ngo wafashije, biruta ibyo watanze ufasha. Ijambo ry'Imana ritubuza kuvuza ihembe imbere yacu iyo tugiriye neza umuntu. Ahubwo ngo ukuboko kwiburyo nti ku kamenye icyo ukumoso gukoze. Bivuze kutivuga, kutirata kugirara abandi neza. Mbese urukundo rudashingiye ku inyungu zawe bwite ahubwo rushingiye ku Ijambo ry'Imana. Kuko gukunda ari isomo tugomba kwiga ubuzima bwose reka uharanire kwiga gukunda abantu bitari mu magabo ahubwo mu bikorwa. kandi ushyire imbere gukunda nta nyungu utegereje uretse gusohoza ubushake bw'Imana, no gukora icyo ya kuremeye kuyihesha icyubahiro ugaragaza urukundo mu mibikorwa.
Ingingo yo kuzirikana: Intego y'Ubuzima ni ugukunda.
Umurongo wo gufata mu mutwe: " Kuko amatgeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngo 'ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda." Abagalatiya 5:14 (NIV)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Mvugishije ukuri ese kubana n'abandi ni byo mpa umwanya wa mbere mu buzima? Nakora iki ngo bimere bityo?
Umunsi mwiza wo kwiga gukunda nk'Imana yadukunze igatanga...
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment