IMINSI 40 Y'UBUZIMA BUFITE INTEGO, UMUNSI WA 11, 'GUHINDUKA INKORAMUTIMA Y'IMANA'
IRIBURIRO
Ntabwo nkunze gufata mu mutwe indirimbo zisanzwe zitari izihimbaza Imana, ariko hari igihe numva amagambo yakoreshejwe mu indirimbo runaka y'urukundo bikantera kuyatekerezaho. Akenshi mba nibaza niba ibyo abaririmba bavuga bishoboka cyangwa bazi ibyo bavuga? Hari indirimbo mperutse kumva ahantu mu bukwe irimo amagambo avuga ngo "Nubwo imvura yagwa izamuka" nandi magambo agaragaza ibindashoboka ati si na kwanga. Undi nawe yararirimbye ati "nzamira igisasu ku bwawe." Undi nawe ati "kugusiga biranze, ... sinshaka ko dutana ... wabaye inkoramutima" Aya ni amagambo abantu babwirana iyo bakundana, iyo bafitanye ubushuti butuma baba inkoramutima. Uyu munsi wa 11 wo gusoma igitabo cy'ubuzima bufite intego umutwe w'isomo dusoma ni "GUHINDUKA INKORAMUTIMA Y'IMANA."
GUHINDUKA INKORAMUTIMA Y'IMANA
Nkibona umutwe w'isomo ry'uyu munsi, nahise ntekereza ku mugambo njya numva abantu baririmba bameze nkaho babwira abo bakunda ko ba biyeguriye, ko babitangira, ko bapfa kubwabo nandi menshi aba arimo gukabya. Mvuze gukabya kuko akenshi usanga ibyo abantu bavuga ataribyo bakora. Usanga abantu bahinduka, akanwa bashimihsaga abantu akaba ariko ba bavumisha. Ariko biteye umunezero kumva ko Imana indahinduka, umuremyi wa byose, Uhoraho, ko yivuza kuba inkoramutima yanjye, yawe. Kuva mu Isezerano rya kera aho tubona Imana itinyitse cyane, yewe hari naho Abisirayeli babwira Mose ngo abe ariwe ujya uvugana nayo ubundi ababwire ibyo yavuze. No muri icyo gihe hari abantu batandukanye nka Enoki, Nowa, Aburahamu, Mose, Dawidi, Eliya n'abandi babaye inkoramutima z'Imana. Mu isezerano risha Yesu agaragaza neza ko Imana ishaka kuba inshuti yacu, inkoramutima yacu. Kuko uretse kutwunga n'Imana atwitangira, Yesu yakuyeho urusika rwa dutandukanyaga n'Imana. Akiri ku musaraba umwenda wakingirizaga ahera cyane watabutsemo kabiri, bivuzeko dufite kwigerera imbere y'Imana. Ntabwo hakiriho abantu runaka bihariye bake bafitanye ubushuti n'Imana, ahubwo uwizera Yesu wese aba abaye inshuti y'Imana, inkoramutima y'Imana.
Rick Warren atanga uburyo 6 bwo kuba inkoramutima y'Imana, ariko mu isomo ry'uyu munsi avuga uburyo bubiri:
1. Guhora uganira n'Imana: kuganira ni umusingi w'ubushuti bwose, bwaba ubushuti hagati ya bantu ubwabo cyangwa hagati ya bantu n'Imana. Iyo uganira n'umuntu niho umumenya bityo ukaba wahuza nawe cyangwa nti muhuze. Kuganira n'Imana, mu gusenga ubudasiba, mu ijambo ryayo ni ingenzi. Bituma umenya byinshi kuko uko uganira n'Imana niko ikwihishurira biruseho. Hari abantu benshi bibwira ko kuganira n'Imana ari ukwirirwa usenga, ujya hirya no hino mu misozi, mu migezi, na handi. Oya, amagambo make arimo kwizera Imana, aho waba uri hose, uko waba umeze kose iyo uvuze ubwira Imana ira kumva. Icyo usabwa ni ukwitoza kuvugana n'Imana aho uri hose, mu byo urimo gukora byose, yibwire ko uyizeye, ko uziko igukunda, ko uzi ko muri kumwe, ko uzi neza ko ibyo yibwira ku kugirira ari ibyiza... nti bisaba gutitira, kuvuga mu indimi z'itamenyekana, ahubwo bisaba umutima uramya Imana, umutima unezeza Imana.
2. Kwimenyereza guhora utekereza Imana: Kimenyereza guhora utekereza Imana, si ukwibaza uko isa, niba ari umugabo cyangwa umugore, ahubwo ni ukwibirwa ijambo ry'Imana amanywa na nijoro. Samuel agaragaza ko Imana ya mwiyerekaga mu ijambo ryayo. Iyo usoma ijambo ry'Imana, ukaryibwira, ukaritekerezaho nibwo Imana iguhishurira byinshi kuriyo no ku bantu bayo. Abantu bose dusoma muri Bibiliya bavugwa nk'inkoramutima z'Imana, ni abantu bagize kuganira n'Imana no kwibwira ijambo ryayo iteka.
Birashoboka, kandi si ibikabyo nk'ibyabahanzi, Imana ishaka kuba inkoramutima yacu. Ishaka kugendana natwe, kuvugana natwe, ishaka kuba mu buzima bwacu bwose. Ariko ntabwo yo injya ikoresha agahato, ahubwo idusaba kuyemerera ubushuti bushingiye ku kuyizera no kuyiyegurira tuyiha ubuzima bwacu bwose. Reka kuva izuba rirashe kugeza rirenga, mu ijoro wicuye, Imana ibe ku mutima wawe, mu bitekerezo byawe, ku munwa wawe, kuruta abandi bose n'ibindi byose.
Ingingo yo kuzirikana: Imana irashaka kuba inkoramutima yawe
Umurongo wo gufata mu mutwe: "Ubucuti bw'Imana ya bugeneye abayubaha" Zaburi 25:14a (LB)
Ikibazo cyo gutekerezaho: Ni iki nakora kugirango niyibutse gutekereza no kugirango mvugane n'Imana kenshi mu munsi?
Mbifurije umunsi w'umugisha
Pasiteri Kubwimana Joel
Comments
Post a Comment